Incamake ku bukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzamuka ku gipimo cya 7.2

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 6.1 mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017/2018 ariko bwitezweho kurushaho kumera neza mu mwaka utaha.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana

Mu myaka igera kuri 15 ishize ubukungu bw’u Rwanda bwagiye buzamuka ku kigereranyo cya 7 buri mwaka, mu bipimo byifashishwa mu kwerekana uko ibihugu bitera imbere mu bukungu bw’imbere mu gihugu.

Hari hashize imyaka mike u Rwanda rutageza ku izamuka rya’ubukungu rya 7 ariko umwaka utaha ushobora kongera kuba mwiza, nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yabitangaje.

Yabivuze ubwo yari imbere y’inteko ishinga amategeko asobanura ibijyanye n’ingengo y’imari y’umwaka ushize wa 2017/2018 n’iy’umwaka utaha wa 2018/2019.

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena kandi ni bwo u Rwanda rwifatanyije n’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byamuritse ingengo y’imari bizakoresha. Ingengo y’imari y’umwaka utaha ifite insanganyamatsiko igira iti “Guhanga imirimo bishingiye ku nganda n’iterambere kuri bose.”

Muri make dore bimwe mu byo wakwitega umwaka utaha ku bukungu bw’u Rwanda:

 Umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi uteganyijwe kwiyongera ku gipimo cya 6% mu muri 2018

 Umusaruro w’inganda uteganyijwe kuzazamuka kugera ku gipimo cya 8.3% umwaka utaha.

 Umusaruro w’urwego rwa serivisi uteganyijwe kwiyongera ku gipimo cya 7.6% muri 2018

 Igipimo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko (Inflation) mu mwaka wa 2018 ndetse no mugihe giciriritse giteganyijwe kutarenga 5%

 Mu rwego rw’ubuhahirane n’amahanga, ikinyuranyo hagati y’ibyo twohereza n’ibyo dutumiza mu mahanga giteganyijwe kugabanuka kugera kuri USD miliyoni 867.2 muri 2018.

 Amafaranga ashyirwa ku isoko (broad money) ateganijwe kuzamuka ku gipimo 16.5 ku ijana muri 2018 no ku gipimo cya 18.8 ku ijana mu mwaka wa 2019.

Ingengo y’imari y’u Rwanda muri 2018/2018 izaba irenga miliyari 2.000Frw. 62% bya yo azaba akomoka imbere mu gihugu, inguzanyo z’amahanga zigire 16% naho iz’imbere mu gihugu zibe 6 % naho inkunga ibe 16% gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibabaje nuko usanga mu bihugu byinshi igice kinini cya National Budget kijya mu byerekeye igisirikare.Isi yose ifite 1.7 Trillions USD for Military Budget.Amerika ikagira 600 Billions USD mu bya gisirikare buli mwaka.Ariko ugasanga ku bya Health na Education ari percentage ntoya cyane.Byerekana ko abantu bashyira ingufu nyinshi mu byerekeye kurwana,nyamara imana idusaba gukundana.Mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,abantu bazarokoka ku munsi w’imperuka bose bazaba bakundana.Nta ntambara zizabaho cyangwa indwara,ubukene,ubusaza,urupfu,...Isi izaba imeze nk’ijuru.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,biharanire,ushake imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa.

Gatera yanditse ku itariki ya: 15-06-2018  →  Musubize

Muzaduhe incamake y’ibyo ingengo y’imari izakoreshwamo mu turere tubimenye

Kiki yanditse ku itariki ya: 15-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka