Imyuga n’ubumenyingiro byitezweho kuzamura “Made in Rwanda”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro ari kimwe mu bizafasha mu gushimangira umuco wo gukoresha ibikorerwa mu Rwanda.

Aba banyeshuri biga guteka muri VTC Rubengera bavuga ko hari byinshi bamaze kumenya byakorwaga n'abanyamahanga.
Aba banyeshuri biga guteka muri VTC Rubengera bavuga ko hari byinshi bamaze kumenya byakorwaga n’abanyamahanga.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abanyagihugu gukunda ibikorerwa mu gihugu no kugira ubushake bwo kubyongera aho kwibanda mu gukoresha ibitumizwa mu mahanga kugira ngo ubukungu bw’igihugu bubungabungwe.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias, ubwo yafunguraga ibigo 5 by’imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Iburengerazuba, kuri uyu wa 15 Kamena 2016, yagize ati “ Amashuri nk’aya y’imyuga azadufasha mu gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Made in Rwanda’ kuko usanga ibiyakorerwamo byasimbura bya bindi twagatumije hanze.”

Abiga imyuga n’ubumenyingiro, na bo bemeza ko uko porogaramu bigiraho zizagenda zinozwa, Abanyarwanda bazisanga nta bindi bagikenera hanze.

Uwamaliya Alphonsine, wiga muri IPRC WEST, ati ”Nk’ubu naje nzi guteka ibiryo bisanzwe, ariko maze kumenya guteka bimwe tuzi ko ari ibya kizungu, nko gukora Pizza, Boulette n’ibindi byinshi nta kigoye ahubwo muri gahunda y’ibyigwa bashyiremo byinshi.”

Minisitiri Dr Musafili Papias malimba asura bimwe mu bikorerwa muri VTC Rubengera.
Minisitiri Dr Musafili Papias malimba asura bimwe mu bikorerwa muri VTC Rubengera.

Karangwa Egide, na we wiga ubukanishi muri IPRC WEST, ati “Ibitumizwa hanze mfite icyizere ko bizagabanuka byagera aho tukanabireka, urebye imashini hano tumaze gukora nta cyo umuzungu aturusha!

Twakoze izisya, izitanga umuriro, ibyuma bikontorora umutekano wo mu rugo cyangwa uw’imodoka kandi hano hari n’uwagerageje gukora indege irahaguruka.”

Matabaro Francois, umuturage mu Murenge wa Rubengera, we avuga ko nta n’akarusho azi ku bikomoka hanze, agasaba Abanyarwanda gutsimbarara ku bikorerwa iwabo.

Ati “Iby’abazungu ni iby’abazungu, ubundi se birusha iki ibyo mu Rwanda! Buriya ikintu cyose bise ikinyarwanda kiba ari kizima, uzarebe ugiye kugura igi abaza irinyarwanda, ushaka ubuki akabaza ubunyarwanda,…dutsindagire uwo muco.”

Nubwo iyi gahunda ya ‘Made in Rwanda’ ikomeje gushyirwamo ingufu, imyumvire, ni kimwe mu bikomeje kuyibera imbogamizi, kandi akenshi bikagaragara ku bazwi nk’abifite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka