Impunzi z’Abarundi zabuze isoko ry’ibiseke n’ibikapu ziboha

Abagore n’abakobwa b’impunzi z’Abarundi baba mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe baboha ibikapu n’ibiseke bakabibika kuko batabona aho babigurisha ngo babone amafaranga.

Ibi bikapu bibohwa n'abagore b'impunzi bo mu nkambi ya Mahama
Ibi bikapu bibohwa n’abagore b’impunzi bo mu nkambi ya Mahama

Bagaragaje icyo kibazo ubwo basurwaga na Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita ku wa gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2017.

Ubwo bukorikori bigishijwe bwo kuboha ibiseke n’ibikapu ni ubwo gutuma babona amafaranga yunganira inkunga bahabwa n’imiryango ifasha impunzi.

Gusa ariko impunzi zagaragaje ko ibyo baboha batabibonera isoko bigatuma bagwa mu gihombo.

Ambasaderi Takayuki Miyashita yakirwa i Mahama mu Nkambi y'Impunzi
Ambasaderi Takayuki Miyashita yakirwa i Mahama mu Nkambi y’Impunzi

Nzirimpa Pelagie, uhagarariye ishyirahamwe ryitwa “Dukomeze ibikorwa” avuga ko muri iryo shyirahamwe harimo abagore 150 baboha ibiseke n’ibikapu. Umushinga wa Save the Chilidren niwo wabibafashijemo.

Agira ati “Mu bubiko dufite ibikapu bisaga 50 ariko twabuze isoko. Twifuza ko abatureberera badushakira isoko tukabasha kubona inyungu mu byo dukora.”

Ibyo bikapu n’ibiseke baboha bigura kuva ku 2000RWf kugeza ku 5000RWf bitewe n’ingano yabyo.

Nzirimpa ahamya ko ubukorikori bigishijwe buzabagirira akamaro igihe bazaba barasubiye mu gihugu cyabo cy’u Burundi kuko ari ibintu bamaze amezi umunani bakora nk’umwuga.

Ibi biseke nabyo bigishijwe kubiboha ariko ntibabona aho babigurisha
Ibi biseke nabyo bigishijwe kubiboha ariko ntibabona aho babigurisha

Takayuki Miyashita, Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yizeje izo mpunzi ko igihugu cy’Ubuyapani kizakomeza kubakorera ubuvugizi. Yakomeje kandi yizeza abakora ubukorikori ko bazabashakira isoko bafatanije n’abaterankunga batandukanye.

Agira ati “N’ubwo tutazi igihe amahoro azagarukira mu Burundi igihe cyose muzaba mukiba mu buhunzi tuzabafasha cyane cyane mu bikorwa by’ubukorikori mukora.”

Takayuki Miyashita aganiriza bamwe mu badozi bo muri iyi Nkambi ya Mahama
Takayuki Miyashita aganiriza bamwe mu badozi bo muri iyi Nkambi ya Mahama

Rwahama Jean Claude, umuyobozi ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR) atangaza ko kwigisha izo mpunzi gukora ubukorikori biri muri gahunda ya Leta ya “Kora Wigire” na “Hanga Umurimo”.

Agira ati “N’ubwo ari impunzi bagomba kujyana na gahunda za Leta ya "Kora Wigire" kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza.”

Amb Takayuki Miyashita Yakiranywe urugwiro n'abana bo muri iyoi Nkambi bamubyinira
Amb Takayuki Miyashita Yakiranywe urugwiro n’abana bo muri iyoi Nkambi bamubyinira
Mu nkambi ya Mahama hari abagore 150 bibumbiye hamwe baboha ibikapu n'ibiseke
Mu nkambi ya Mahama hari abagore 150 bibumbiye hamwe baboha ibikapu n’ibiseke
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka