Imodoka yabo yaburiwe irengero babeshywa ko igiye gukorwa

Abageze mu zabukuru bibumbiye muri Koperative “Sindagira” bo Karere ka Kirehe bararega ubuyobozi bw’umurenge kurigisa imodoka biguriye babwirwa ko igiye gukorwa.

Abaturage bari biguriye imodoka yo kubateza imbere ikibwa barataka inzara
Abaturage bari biguriye imodoka yo kubateza imbere ikibwa barataka inzara

Abo baturage bamaze imyaka itatu batabona iyo modoka yabo ya FUSO, bagashinja uwari umuyobozi w’umurenge n’uwa VUP kuba aribo nyirabayazana w’ibura ry’iyo modoka.

Ubwo abaturage bahabwaga umwanya wo kubaza ibibazo byabo mu nama baheruka kugirana na Guverineri w’intara y’iburasirazuba Kazaire Judith basabye kurenganurwa.

Aba baturage 184 bavuga ko bigomwe inkunga bahabwaga kugirango babashe kwihangira igikorwa cyababyarira inyungu ku buryo burambye.

Baguze imodoka ya Miliyoni icyenda z’amafaranga y’ u Rwanda (9.000.000Frw), ariko iburirwa irengero nta kamaro ibagiriye nk’uko Mukakabuga Maria abivuga.

Yagize ati “Twagiriwe inama n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mahama yo kwizigamira tuyumva vuba twizirika umukanda, tugura imodoka ya FUSO ya Miliyoni 9.

Ubu yaburiwe irengero igurishijwe n’ubuyobozi mu gihe yatahaga k’Umurenge.”

Abo basaza n’abakecuru bavuga ko ubu bari mu buzima bubi bitewe n’imodoka yabo yagurishijwe ariho bari bategereje gukura ibibatunga.

Icyemezo ubuyobozi bwasabye abaturage bujya gukoresha imodoka
Icyemezo ubuyobozi bwasabye abaturage bujya gukoresha imodoka

Bavuga ko kuva bayigura mu mwaka wa 2012 batigeze babona inyungu kandi imodoka yarakoreraga amafaranga.

Bakomeza bavuga ko igihe cyo gukoresha "contrôle technique" kigeze abo bayobozi bayijyanye ngo bagiye kuyibakoreshereza ibura ityo.

Musungu Gerald,Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yavuze ko icyo kibazo ubuyobozi bw’akarere bwatangiye kugikurikirana ndetse ngo abayobozi babiri bakekwaho kugira uruhare mu ibura ry’iyo modoka bari muri gereza.

Guverineri Kazayire Judith,yasabye umuyobozi w’akarere gushyira ingufu muri icyo kibazo avuga ko umuturage mu gihe ari mu bikorwa by’iterambere ubuyobozi bukwiye kubimufashamo.

Ati“Ndagira ngo nsabe akarere kabyinjiremo neza kabikurikirane abaturage iyo bikusanyije bakikorera igikorwa cyo kubateza imbere, ubuyobozi twari dukwiye kubashyigikira tukabaherekeza kugeza bateye imbere nkuko babyifuza.”

Kazaire Judith Guverineri w'intara y'Iburasirazuba anenga abayobozi barya iby'abaturage
Kazaire Judith Guverineri w’intara y’Iburasirazuba anenga abayobozi barya iby’abaturage

Iyo modoka ya Koperative Sindagira yo mu bwoko bwa FUSO ifite puraki RAA 517W,bayiguze muri 2012,iburirwa irengero kuva tariki ya 4 Gashyantare 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

abobayobozi bakurikiranwe ubundi bahanirwe kudindiza iterambere ryabaturage.

Nsabimana Evariste yanditse ku itariki ya: 28-04-2017  →  Musubize

Ibyo umuyobozi w’akarere avuga byakozwe ntibihagije , abafunzwe bazarangiza igifungo bafungurwe bakoreshe Frw bayigurishije cg Nubundi iri kubakorera akazi bo baruhutse muri Gereza; Ntacyo bimaze Ahubwo hagaruzwe UMUTUNGO wa Rubanda basubizwe Imodoka yabo, Abibye RUBANDA bakomeze ibihano.

K.Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

nimwishyure abo baturage kuberako mutize bazicwa ninzara musigare mukurikirana abo bayirigishije ikiza nuko arinabayobozimurakoze

mugema f yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

mwagerageza mukagoboka abo basaza nabakecuru cyane cyane koyaburishijwe nubuyobozi mukabishyura mugasigara mukurikirana uwomuyobozi ariko abaturage batishwe nubukene

mugema f yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

aba bambura abaturage,bakwiye guhanwa bwihanikiriwe,nabo bagasubizwa inyuma bagakena

rwakayigamba yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

Ahaa! Iyo babiriye bitinda kugaruka.

LUCIEN HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka