Imiryango yimuwe ahazahingwa icyayi yatujwe mu nzu z’icyitegererezo

Imiryango 100 yimuwe kuri hegitari 4000 zizaterwaho icyayi mu Mirenge ya Mata na Munini muri Nyaruguru yatujwe mu nzu z’icyitegererezo yubakiwe.

Imiryango 100 yimuwe ahazahingwa icyayi yashyikirijwe izo nzu
Imiryango 100 yimuwe ahazahingwa icyayi yashyikirijwe izo nzu

Iyo miryango yatujwe muri izo nzu, zubatswe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi (NAEB), ku bufatanye n’inkeragutabara, ku wa kabiri, tariki 07 Gashyantare 2017.

Izo nzu uko ari 37, habariwemo izubatse mu buryo bw’inzu ebyiri muri imwe (2 in 1), n’ enye muri imwe (4 in 1). Bivuze ko imiryango ine ishobora gutura mu nzu imwe ariko buri muryango ukaba ufite igice cyawe kihariye, zuzuye zitwaye Miliyoni zisaga 900RWf.

Mu Murenge wa Mata hatujwe imiryango 50 no mu Murenge wa Munini hatuzwa imiryango 50. Izo nzu bazihawe nk’ ingurane y’izo bari batuyemo kandi nazo zubakiwe ababishakaga gusa.

Batujwe hafi y’ahazahingwa icyayi ku buryo nabo bazahabwa imirimo, mu ihingwa ry’icyo cyayi.

Abaturage batujwe muri izo nzu bavuga ko bishimiye kuzituramo, kuko ubusanzwe babaga mu nzu mbi, ziri ahantu hatagera ibikorwaremezo by’iterambere.

Kanyarwanda Fidele wo mu Murenge wa Mata avuga ko bakibwirwa ko bazubakirwa izo nzu batabyezeraga neza, ku buryo ngo hari n’abazanze bagahitamo guhabwa ingurane z’izo bari batuyemo bakajya kwiyubakira ahandi.

Agira ati “Yewe sinabona icyo mvuga rwose! Nako nawe urandeba mu maso urabona ko nezerewe cyane. Ubusanzwe nabaga mu nzu y’ibyindo ndetse inava none dore amatafari, dore ibirahure, amashanyarazi n’amazi biranyegereye. Ahubwo abanze izi nzu rwose barahombye ntawe uzubaka inzu imeze nkazo.”

Sandrine Urujeni ahamagarira abaturage gufata neza izo nzu
Sandrine Urujeni ahamagarira abaturage gufata neza izo nzu

Umuyobozi mukuru wungirije muri NAEB, Urujeni Sandrine ahamagarira abo baturage gufata neza izo nzu bahawe, bakazigirira isuku kugira ngo zirusheho gusa neza no kuramba.

Agira ati “Ibi bikorwa byo guhinga icyayi nabyo ni ibyabo bigamije kubateza imbere, tukaba tubasaba kubyitaho nabyo kuko aribo tuzahamo akazi, bityo bikazabazaha umusaruro mu gihe kitarambiranye.”

Uretse guhabwa izo nzu abo baturage banahawe ingurane z’ubutaka bahingagaho bajya kugura ubundi bazajya bahinga.

Bamwe mu baturage bimuwe ahazahingwa icyayi, bubakiwe inzu
Bamwe mu baturage bimuwe ahazahingwa icyayi, bubakiwe inzu

Bubakiwe kandi n’ibiraro rusange ku buryo buri muryango agomba guhabwa inka ya kijyambere.

Uretse iyo miryango 100 yimuriwe muri izo nzu mu cyiciro cya mbere, biteganyijweko hari n’abandi nabo basaga 100 bagiye kubakirwa inzu mu cyiciro cya kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose, ibi ni byiza kubaturage, ntamuntu numwe utabishima. Mbese nukwica inyoni ebyiri, kandi ukoresheje ibuye rimwe gusa.

Reta irabubakiye, ibatuje neza, ibagejeje kubikorwa remezo (amazi n’amatara) ndetse n’ibindi babona ko byabafasha nk’ivuriro n’amashuli.

Ahubwo rwose, babasabe gutera ibiti kugirango barwanye ubutayu.

Enocky RUKIZANGABO yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka