Imiryango 1441 igiye gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo

Akarere ka Gasabo kagiye kubaka umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo imiryango 1441 yiganjemo abari batuye mu manegeka hagamijwe kurengera ubuzima bwabo.

Igishushanyo mbonera kigaragaza uko uwo mudugudu uzaba umeze
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko uwo mudugudu uzaba umeze

Byagaragarijwe mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uyu mudugudu mu murenge wa Gikomero, akagari ka Munini mu mudugudu wa Rudakabukirwa, wabaye tariki ya 07 Ukuboza 2016.

Uyu mudugudu uzuzura utwaye asaga miliyari 2RWf. Biteganyijwe ko mu mpera za 2018 aribwo uzaba wuzuye neza, urimo ibikorwa remezo byose bikenerwa.

Umuyobozi wungirije wa Njyanama y’akarere ka Gasabo, Pascal Nyamurinda akangurira abaturage kumva ibijyanye n’umushinga w’uyu mudugudu kuko ari bo ufitiye ahanini akamaro.

Agira ati “Ndasaba mwebwe baturage ba Gikomero ko iyi gahunda yo kuva mu manegeka mwayigira iyanyu ndetse mukazanashyigikira uyu mushinga.

Bizagerwaho ari uko mu mitekerereze yanyu mwamaze kumva ko kuba mu manegeka bigomba gusezererwa burundu.”

Abayobozi bashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa uwo mudugudu
Abayobozi bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uwo mudugudu

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’Inkeragutabara, zikaba ziyemeje ko ikiciro cya mbere cy’inzu 15 buri imwe irimo enye (Four in One), zizaba zuzuye mu gihe cy’amaezi atandatu.

Mukwiye Frodouard, umuturage wo mu murenge wa Gikomero, ahamya ko yishimiye iki gikorwa kuko kizatanga akazi.

Agira ati “Icya mbere iki gikorwa kizaha akazi abaturage bityo bagire imibereho myiza batere imbere. Ikindi ni uko abari batuye nabi, mu manegeka bagiye gutura aheza hatabashyira mu kaga.”

Umunyabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry'abaturage muri MINALOC, Vincent Munyeshyaka avuga ko uwo mudugudu uzatuzwamo abantu b'ingeri zitandukanye
Umunyabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri MINALOC, Vincent Munyeshyaka avuga ko uwo mudugudu uzatuzwamo abantu b’ingeri zitandukanye

Umunyabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Vincent Munyeshyaka avuga ko uyu mudugudu utagenewe abakene gusa ahubwo ko n’abishoboye bemerewe kuwuturamo.

Agira ati “Mu bazatuzwa hano hari abazafashwa na Leta barimo abari batuye mu manegeka, abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, ariko kandi uyu mudugudu si uw’abakene gusa.

Kuko n’abaturage bishoboye babyifuza bazahabwa ibibanza biyubakire bakurikije igishushanyo mbonera cy’uyu mudugudu.”

Ibikorwa byo kubaka uwo mudugudu byatangiye hasizwa aho uzubakwa
Ibikorwa byo kubaka uwo mudugudu byatangiye hasizwa aho uzubakwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buvuga ko uyu mudugudu uzaba wubatse ku buso bungana na hegitari 81. Inzu imwe irimo enye ikazaba ifite agaciro ka miliyoni 35Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

imvugo niyo ngiro umusaza wacu byose niwe anamdi bose bajye bamureberaho bagendere mumurongo we kagame ibihe byose tuzaguhora inyuma kuko ibikorwa byawe birigaragaza

sagamba yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

Kubaka amazu muri ubu buryo ni byiza cyane kuko bituma abadafite ubushobozi nabo babona amazu yo guturamo

Furaha yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

Ibi nibyiza cyane kuko bizafasha abatuye ikigali gutura neza kandi ku butaka buto.

Karimba yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka