Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera yatangiye

Hatangiye imirimo y’ibanze yo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kuburyo igice cya mbere kizuzura mu mpera za 2018.

Imirimo yo kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera yatangiranye no gusiza aho kizubakwa
Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera yatangiranye no gusiza aho kizubakwa

Tariki ya 20 Ukwakira 2016 nibwo ikompanyi ikomoka mu gihugu cya Portugal yitwa Mota-Engil Africa (Mota-Engil Engenharia e Construcao Airport (BIA) yatangiye kugeza bimwe mu bikoresho izifashisha.

Iyo ugeze ahazubakwa icyo kibuga cy’indege ubona hari ibimashini binini biri gusiza n’izindi modoka nini zitwara ibitaka.

Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera itangiye hari bamwe mu bari bahatuye batarabona ingurane.

Kobucyeye Frank, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire akaba anashinzwe ibikorwa byo kwimura abo baturage, avuga ko abasigaye hari ibyo bakibasaba gukosora.

Agira ati “Abaturage bagera kuri 99% by’abari bafite imitungo ahazubakwa ikibuga babonye ingurane zabo. Ubu harabarurwa imitungo 77 itarishyurwa ariko ntabwo bituruka kuri Leta.

Ahubwo biraturuka ku baturage ku buryo uku kwezi kwa 10 kuzashira nabo bishyuwe kuko ibyo basabaga byose barabikosoye.”

Igishushanyo mbonera cy'ikibuga cy'indege cya Bugesera
Igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege cya Bugesera

Akomeza avuga ko bamwe muri bo usanga barujuje impapuro nabi, abandi ugasanga nta konti za banki bagira cyangwa se barajujuje nabi maze amafaranga akayoba. Abandi bo ugasanga nta byemezo by’umutungo wabo bagiraga.

Ahateganyijwe kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera haracyatuye abaturage bagera ku munani bari mubatarishyurwa.

Gasirabo Gaspard, umunyamabanaga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, umwe mu mirenge izubakwamo icyo kibuga, avuga ko bahereye ahadatuye abo baturage. Nyuma yo kubaha ingurane nabo bazimuka, hasizwe.

Imirimo yatangiye ngo ni igice cya mbere cyo kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera
Imirimo yatangiye ngo ni igice cya mbere cyo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera

Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizubakwa ku butaka bungana na 25,6Km2. Igice cya mbere cyatangiye kubakwa kizarangira gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 1.7 ku mwaka.

Imirimo yatangiye gukorwa izatwara miliyoni 418 z’Amadolari y’Amerika, arenga miliyari 334RWf.

Ikibuga cyose kizatwara asaga miliyoni 800 z’Amadorali y’Amerika, arenga miliyari 640RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Ntakindi navuga uretse gushima buriwewe ugerageza kugira uruhare muriki gikorwa-Glory to God
Hodali happy

Hodali Innocent yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka