Imbuto Foundation yahembye asaga miliyoni umunani imishinga ine ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Imishinga ine ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko yatsinze irushanwa rya iAccelerator ryateguwe na Imbuto Foundation, yahembwe amadorari ibihumbi icumi, asaga miliyoni umunani buri umwe.

Imishinga ine yahize iyindi yahawe buri umwe amadorari ibihumbi icumi asaga miliyoni umunani z'Amanyarwanda
Imishinga ine yahize iyindi yahawe buri umwe amadorari ibihumbi icumi asaga miliyoni umunani z’Amanyarwanda

Abahize abandi bagaragajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2017, nyuma y’uko 10 batoranyijwe muri benshi bari barakoze imishinga, bisobanuriye bagasubiza n’ibibazo bahatwaga n’akanama nkemurampaka.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu Imbuto Foundation na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo.

Irere Hirwa Alain Patrick, umwe mu batsinze wiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’ubugeni (Creative Design) muri Kaminuza y’u Rwanda, wakoze umushinga yise ‘Tubiganire TV Show’, agaruka ku ntumbero ye.

Yagize ati “Intumbero yanjye ni ukugeza ibiganiro mu mashusho ku babyeyi n’abana babo, bibatinyura kuganira ku myororokere kuko ari byo bizatuma ibibazo byinshi urubyiruko rufite ku buzima bw’imyororokere biboba ibisubizo, bityo bigire icyo bihindura kuri sosiyete nyarwanda”.

Irere hirwa Alain Patrick ahabwa igihembo n'Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation
Irere hirwa Alain Patrick ahabwa igihembo n’Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation

Irere akomeza avuga ko yishimiye cyane kuba yatsinze kuko ngo yumvaga kuza muri bane ba mbere ari inzozi.

Ati “Ndishimye cyane ku buryo n’ubu ntarabyumva ko ari jye watsinze kuko sinatekerezaga ko naza no mu 10 ba mbere. Ndashimira Imbuto Foundation kuko ihora itekereza ku cyateza imbere urubyiruko”.

Yongeraho ko agiye gukoresha neza amafaranga yahawe, akamuzanira inyungu bityo akiteza imbere.

Indi mishinga yatsinze ni uwitwa ‘Girls District’, ‘Umbrella’ ndetse na ‘Tantine’ wa Muzungu Hirwa na Sylvie Uhirwa b’impanga, bombi biga ubuganga muri kaminuza y’u Rwanda, umushinga wabo ukaba ushingiye ku muco nyarwanda w’ibiganiro hagati y’abakobwa na ba nyirasenge.

Sandrine Umutoni, Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, avuga ko ikigamijwe ari ugukangurira urubyiruko iby’ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Tuzi ko urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda kandi ari rwo rukunze guhura n’ibibazo bishingiye ku myororokere bishobora kubagiraho n’ingaruka mbi.

Umutoni Sandrine Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation yatangaje ko iyi ari gahunda igamije gufasha urubyiruko kumenya ubuzima bw'imyororokere bikabafasha kwitwararika mu mibereho yabo
Umutoni Sandrine Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation yatangaje ko iyi ari gahunda igamije gufasha urubyiruko kumenya ubuzima bw’imyororokere bikabafasha kwitwararika mu mibereho yabo

Twabashyiriyeho uyu mushinga rero ngo babashe kwibonera ibisubizo, birimo no guhanga imirimo ibabyarira inyungu”.

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku italiki 2 Ukuboza 2016. Ubuyobozi bw’Imbuto Foundation buvuga ko abatsinze bazahita batangira guhabwa amahugurwa ajyanye no gucunga imishinga, hagamijwe ko iyabo izaramba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imbuto foundation nibakomereze aho bazamure imibereho myiza y’abanyarwanda

kananga yanditse ku itariki ya: 19-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka