Imbaho akora mu rwiri n’ibirere zimaze kumwinjiriza ibihumbi 800RWf

Habiyaremye Chreophas utuye mu Karere ka Kayonza yihangiye umurimo wo gukora imbaho mu rwiri n’ibirere nyuma yo kubona ko aho atuye ibiti bihenze.

Urwo rubaho ni rumwe mu zo Habiyaremye akora mu birere, urwiri n'ibigorigori
Urwo rubaho ni rumwe mu zo Habiyaremye akora mu birere, urwiri n’ibigorigori

Uyu mugabo w’imyaka 46 y’amavuko, avuga ko yatangiye uwo mwuga we mu mwaka wa 2008 nyuma yo kwigishwa ububaji na Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.

Habiyaremye avuga ko bimufata iminota 30 kugira ngo ibyo byatsi birimo urwiri, ibirere ibishishwa by’ibigori n’ibishogoshogo by’ibishyimbo abikuremo urubaho rumeze nka zimwe zikorwamo ibikoresho byo mu biro zizwi ku izina rya “MDF” (Medium-density fibreboard).

Urubaho rumwe rwuzura arutanzeho 3000RWf akarugurisha ibihumbi 15RWf mu gihe izo zindi zisanzwe zigura ibihumbi 45RWf.

Habiyaremye akomeza avuga ko izo mbaho yatangiye kuzigerageza mu mwaka wa 2013. Guhera ubwo ngo nibwo zatangiye kumwinjiriza amafaranga kuburyo guhera mu mwaka wa 2016 zimaze kumwinjiriza ibihumbi 800RWf. Azikoramo ibikoresho bitandukanye birimo ameza.

Uko yatangiye gukora imbaho mu birere

Habiyaremye avuga ko yasezerewe mu gisilikare agasubira mu buzima busanzwe mu mwaka 2007. Nyuma yaho yigishizwe umwuga w’ububaji maze mu mwakwa wa 2008 nawe atangira uwo mwuga.

Ibyo byatsi birimo urwiri arabisya agakuramo ifu (iyo iri mu kadobo) akavangamo kore akora mu macupa ya parasitiki ubundi agakuramo imbaho
Ibyo byatsi birimo urwiri arabisya agakuramo ifu (iyo iri mu kadobo) akavangamo kore akora mu macupa ya parasitiki ubundi agakuramo imbaho

Yaje guhura n’imbogamizi zo kubura imbaho zo kubazamo kuko zahendaga bitewe n’uko mu Ntara y’Iburasirazuba nta biti bihagije bihaba.

Nibwo yiyemeje gukora ubushakashatsi bwo gukora imbaho mu birere by’insina maze arabitangira.

Agira ati “Maze kubona ko imbaho zihenda cyane muri iyi ntara, nakoze ubushakashatsi bwo gukora imbaho mu birere mbona havuyemo imbaho nziza za MDF. None ubu ngeze ku rwego rwo gukora imbaho nkoresheje urwiri, ibirere, ibigorigori n’ibishogoshogo.”

Afite imashini isya ibyo byatsi bikavamo ifu akayivangamo kore yikorera avana mu mashashi no mu macupa ya parasitiki, yavuyemo amazi cyangwa umutobe, nyuma yo kuyashongesha.

Habiyaremye avuga ko ikilo cy’ibyo byatsi asya agakuramo imbaho akigura 30RWf naho ikilo kimwe cy’amacupa yashizemo amazi n’imitobe akakigura 500RWf.

Urubaho rumwe rwuzura rutwaye ibiro 15 by’urwiri cyangwa ibigorigori n’ibirere.

Ibyo bikoresho akoramo imbaho abikura mu baturage. Ibyo byose ngo abikora mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Ibyo bikoresho nibyo avanga agakuramo imbaho
Ibyo bikoresho nibyo avanga agakuramo imbaho

Kuri ubu akoresha abakozi bane ariko ngo arateganya gukoresha bakozi 100 azahugura igihe uruganda rwe ruzaba rwuzuye neza.

Agiye kubaka uruganda rukora imbaho mu rwiri

Habiyaremye avuga ko atarangira kwinjiza amafaranga mu buryo buhoraho ayakuye muri izo mbaho akora mu rwiri kuko umushinga we yawushyikirije ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Kuri ubu ngo ategereje ko bamuha uburenganzira busesuye n’ibikoresho birimo amamashini kugira ngo abashe gutangira gukora neza.

Habiyaremye avuga ko uruganda rwe ruzuzura rutwaye miliyoni 157 n’ibihumbi 640RWf. Amaze gushoramo miliyoni 22 n’ibihumbi 640RWf ku giti cye.

Imashini ateganya gukoresha ngo zizajya zisohora imbaho ibihumbi 10 ku munsi.

Habiyaremye avuga ko agiye gushinga uruganda rukora izo mbaho mu rwiri
Habiyaremye avuga ko agiye gushinga uruganda rukora izo mbaho mu rwiri

Habiyaremye yitabiriye imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ryabereye mu Karere ka Kayonza ryasojwe ku itariki ya 25 Nzeli 2017.

Ubwo ryasozwaga yahawe igihembo kubera kugaragaza ubudasa mu bikorwa by’ubukorikori.

Habiyaremye afite umugore n’abana batanu. Umukuru muri bo agiye kurangiza amashuri abanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muduhe number zuyumugabo wi kayonza ukora imbaho murwiru

Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 20-01-2022  →  Musubize

Muzadufashe muduhe number zuyumugabo wakoze imbaho murwirinomubisigazwa byibigori

Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 20-01-2022  →  Musubize

ubwose ko atubwiyengo abikora murwego rwokurengera ibidukikije .urwiri rwo ntiruri mubidukikije? azibuke gusora dore yinjiza menchi.

kek yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka