Ikigo 94Histudio cyafunguye ishuri rya Film mu Rwanda

Nyuma y’imyaka umunani Ikigo nyarwanda gikora ibya Cinema, 94Histudio, gitangiye gukora, cyafunguye ishuri rya filime, rigamije kubaka ubunyamwuga bw’Abanyarwanda bafite inyota muri ubwo buhanzi.

Abiga muri iri shuri bizera kuzahavana ubumenyi mu gukora filime.
Abiga muri iri shuri bizera kuzahavana ubumenyi mu gukora filime.

Iri shuri ryatangiye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2016, ngo rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 15 icyarimwe, biga amasomo y’igihe kigufi cy’amezi atatu, bakaba bafite ubumenyi bw’ibanze mu gutunganya filime, abashaka kwimbika bakongeraho ikindi gihe cy’amezi 12.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Uwayezu Olivier, avuga ko abiga muri iri shuri bazagira ubushobozi bwo kwandika inkuru ya filime (scriptwriting), gufata amashusho (camera) no kuyatunganya (editing), ndetse no kuyobora filime (Directing).

Uyu muyobozi avuga ko intego nkuru z’iri shuri ari ukubaka ubunyamwuga bushoboza urubyiruko rw’Abanyarwanda kwihangira imirimo mu bijyanye na filime no gutunganya amashusho, ubumenyi bushobora gukenerwa ku mateleviziyo n’ibindi bigo bitunganya amajwi n’amashusho mu Rwanda.

Abiga muri iri shuri bagira igihe cyo kureba filime zitandukanye bakaziganiraho mu rwego rwo kunoza ubunyamwuga.
Abiga muri iri shuri bagira igihe cyo kureba filime zitandukanye bakaziganiraho mu rwego rwo kunoza ubunyamwuga.

Intego ya kabiri ngo ni ukubaka ubushobozi butuma Abanyarwanda bakora filime zigaragaza indangagaciro z’umuco nyarwanda ku buryo zishobora kugira impinduka mu buzima bw’abazazireba.

Uwayezu avuga ko mu gihe izo ntego zagerwaho, byakemura icyuho kigaragara ku mateleviziyo atandukanye yo mu Rwanda, aho berekana amashusho menshi n’ibiganiro byo mu mahanga kandi bagakwiriye gukoresha ibyinshi bigaragaza u Rwanda.

Mpore Jean Claude w’imyaka 24, umwe mu banyeshuri biga muri iki kigo, yabwiye Kigali Today ko akurikije ubumenyi yatangiye guhabwa muri iri shuri kandi akabona n’ibikoresho rifite, yizera ko rizamufasha kugera ku ntego yari afite zo gutunganya filime.

Abiga muri iri shuri, biyandikisha banyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga rya interineti ku rubuga rw’ikigo.

Uwayezu Olivier, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo 94Histudio, avuga ko batanga ubumenyi buzashoboza abahiga gukora filime nziza.
Uwayezu Olivier, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo 94Histudio, avuga ko batanga ubumenyi buzashoboza abahiga gukora filime nziza.

Ikigo 94Histudio ngo gifite intego yo kwigisha abanyamwuga b’Abanyarwanda bakora filime nziza kandi zigurishwa cyane ku buryo urwego rwa Cinema mu Rwanda rushobora kuzaza mu nzego zitanga imisoro myinshi mu gihugu.

Ikigo 94Histudio gikorana n’umufatanyabikorwa e-Ga Media, ikigo kizwiho ubuhanga mu kwigisha no gukora ibya filime cy’i Hollywood mu Mujyi wa Los Angeles, i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki kigo cyashinzwe mu mwaka wa 2008 kigamije kugaragaza ishusho y’u Rwanda binyuze muri sinema, by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Bafite ibikoresho bigezweho.
Bafite ibikoresho bigezweho.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umuntu yabona Email yicyo kigo gute

mutsinzi samuel yanditse ku itariki ya: 21-02-2017  →  Musubize

Iyo email yicyo kigo umuntu yayikura he?thx

Appolinarie yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka