Igishushanyo mbonera cy’inzu ya miliyoni 6RWf cyashyizwe ahagaragara

Umushinga w’Abasuwisi witwa ‘Skat Consulting’ ugiye gutangira kubaka mu Rwanda inzu zo guturamo zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 6RWf na 15RWf.

Igishushanyo mbonera kigaragaza izo nzu zizubakwa hamwe harimo izifite agaciro ka miliyoni 6RWf
Igishushanyo mbonera kigaragaza izo nzu zizubakwa hamwe harimo izifite agaciro ka miliyoni 6RWf

Byatangajwe n’umuyobozi w’uyu mushinga, Daniel Wyss, mu kiganiro n’abanyamakuru, cyateguwe n’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), kuri uyu wa kane tariki ya 17 Kanama 2017.

Icyo kiganiro cyari kigamije kuvuga ku myiteguro y’imurikagurisha mpuzamahanga rya 2017 rizabera mu Rwanda kuva ku itariki ya 22 Kanama kugeza ku ya 06 Nzeri 2017.

Wyss yavuze ko bazatangira kubaka inzu icyenda ziri hamwe (Block), bakazazubaka mu murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Biteganyijwe ko zizatangira kubakwa mbere y’uko umwaka wa 2017 urangira, zikazaba zuzuye hagati mu mwaka wa 2018.

Yavuze ko inzu imwe muri izo icyenda izaba ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 6RWf na miliyoni 15RWf kuko ngo zitazaba zingana.

Ikindi ngo ni uko ibijyanye n’izo nzu bizasobanurwa neza mu imurikagurisha rigiye kuba kuko abazaryitabira bazerekwa uko zizaba zubatse.

Ako ngo ni kamwe mu dushya tuzariranga kandi ngo ukaba ari umushinga wari ukenewe cyane mu Rwanda, nkuko chairman wa PSF, Gasamagera Benjamin abisobanura.

Agira ati “Inzu ziciriritse ni umushinga inzego nyinshi z’igihugu zimaze zitekerezaho hagamijwe gukemura ikibazo cy’amacumbi.

Agashya ni uko umushoramari muri iki gikorwa yemaze kubaka iyi nzu mu imurikagurisaha, abantu bakayibona.”

PSF mu kiganiro n'abanyamakuru
PSF mu kiganiro n’abanyamakuru

Izo nzu zizubakishwa amatafari ahiye. Zose zizaba zubatswe mu buryo bugerekeranye (Etage), buri yose ifite ibyumba bibiri, uruganiririro, igikoni, ubwiherero n’ubwiyuhagiriro.

Akomeza avuga ko iri koranabuhanga uyu mushoramari azanye, ari umwe mu mishanga myinshi igamije kugeza ku Banyarwanda inzu ziciriritse, bikaba ari ibyo kwishimira.

Imwe muri izo nzu ni uko imeze. Iyi izamurikirwa abazitabira Imurikagurisha
Imwe muri izo nzu ni uko imeze. Iyi izamurikirwa abazitabira Imurikagurisha
Igishushanyo mbonera cy'iyo nzu
Igishushanyo mbonera cy’iyo nzu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

dushyigikiye uyu mushinga kandi twifuzako mwaduha na Tel twabashakiraho kubifuza izo nzu.

Eric yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Uyu mushinga ni mwiza kandi n,ibikorwa byawo ni indashyikirwa mu iterambere.
ko no mucyaro bajya bahubaka amazu aciriritse kugirango n, abafite amikoro make bagerweho n’ayo mahirwe.

NTAWUMENYA Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

Nisawa bizafasha abafite ubutaka buto kubukoresha neza

Ntirandekura Abdulkarim yanditse ku itariki ya: 19-08-2017  →  Musubize

Uwo mushinga turawushyigikiye rwose. Courage uwiteka azabibafashemo

Eric yanditse ku itariki ya: 18-08-2017  →  Musubize

Nanjye nzayibano tu!

Jackon yanditse ku itariki ya: 18-08-2017  →  Musubize

wow! uwo mushinga ni mwiza cyanee kbs leta nifashe abo bashorampari iborohereze dore ko ikibazo cya towa cyari kimaze kuba ingorabahizi no kubaka bitacyoroshye ikindi kdi nkurubyiruko nta ndoto zo kuzatunga inzu zari zihenze zihagurukira muri 30 million kdi nazo zitwa ngo ziraciriritse
sawa murakoze

Babbage yanditse ku itariki ya: 18-08-2017  →  Musubize

Murebe neza mushobora kuba mwibeshe ntabwo inzu 9 zizubakwa na 900,000,000frw ahubwo zizubakwa na 90,000,000frw

Doddo Mugabe yanditse ku itariki ya: 17-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka