Ibiro by’akagari bubatse byatashywe badahembwe

Bamwe mu bakoze mu mirimo yo kubaka ibiro by’akagari k’Akaboti mu murenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara barasaba kwishyurwa.

Ibiro by'akagari bubatse byatashywe badahembwe
Ibiro by’akagari bubatse byatashywe badahembwe

Aba baturage barimo abari abafundi ndetse n’ababafashaga (abayede),bose bakoraga muri gahunda ya VUP.

Ibi biro ubusanzwe byubatswe ku bufatanye bw’abaturage n’abayobozi, abaturage bakoraga ku buryo bw’umuganda ariko, byari ngombwa ko hanakora n’abafundi babyize.

Nk’uko umwe mu bafundi abivuga, hari imibyizi 30 batishyuwe, bakaba bamaze emezi arenga atatu bayategereje.

Yagize ati”Kuva mu kwezi kwa munani twarategereje ntitwigeze twongera kubona ifaranga na rimwe”.

Bavuga kandi ko bagerageje kubaza iby’aya mafaranga yabo ngo ubuyobozi bw’umurenge bukababwira ko rwiyemezamirimo wabakoresheje adahari,nyamara bari bazi ko bakoraga muri gahunda ya VUP.

Mu ngaruka bavuga ko batewe no kudahembwa harimo inzara,kuko ngo mu gihe bakoraga muri iyi mirimo abandi barimo bahinga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko habayeho uburangare bw’inzego z’ibanze zakurikiranaga iyi mirimo,zitatangiye igihe lisiti y’abakoze, nyamara ngo amafaranga yabo ahari.

Naho kubwira abaturage ko bakoreye rwiyemezamirimo, kandi barakoraga muri VUP,Jerome Rutaburingoga uyobora aka akarere ka Gisagara asanga byaba ari ukubeshya abaturage.

Avuga ko ikindi gishoboka ari uko abaturage baba barabyumvise nabi,kuko ubusanzwe muri gahunda ya VUP nta rwiyemezamirimo ubamo.

Ati”Nta rwiyemezamirimo uba muri VUP!byaba byarasobanuwe nabi cyangwa se bakaba barabyumvise nabi”.

Rutaburingoga kandi yizeza aba baturage ko mu gihe cy’icyumweru kimwe amafaranga yabo azaba yamaze kubageraho.

Avuga kandi ko abayobozi bose barangarana abaturage bagatinda kubaha ibyo bakoreye,nta kubihanganira bizajya bibaho, bagomba kujya babihanirwa.

Muri iyi mirimo umufundi yakoreraga amafaranga 3000frw naho umuyede agakorera 1200frw. Abatarishyuwe bose ni 23, umwenda wabo ukaba 2 226.000frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kubona inyubako nkiyi abaturajye bayubatse batanze imbaraga zabo ukabambura gitifu waho nameya ndabanenze ko meya avuga ngo abayobozi bohasi barangaranye abaturajye we nkumuyobozi ukuriye abayobozi bohasi yakoze iki bajye baha agaciro abaturage imbaraga numwanya batakaje ndabona hakiriho abayobozi bahohotera abaturage bashinzwe kuyobora birababaje

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 15-12-2016  →  Musubize

Maire wa Gisagara nakomerezaho aracyari muto kandi tumukundira ko atajya yihanganira abagenda buhoro mu gutanga service.akarere azakageza kuri byinshi kuko ni inyangamugayo.

Christophe yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

meya wa gisagara avuze ko inzego zibanzr zarangaranye abaturage kandi nawe ndunva ariko abigenje !!! ntakuntu procedure yo kuishyura yamara icyumweru kuko abyihutishije byamara iminsi itarenzr ibiri ...bafashe kuko amezi bamaze nimenshi.

kabera yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka