Ibikoresho bidahagije bituma agakiriro kabo katabona abaguzi
Abakorera mu Gakiriro ka Bishenyi mu karere ka Kamonyi, batangaza ko kutagira bimwe mu bikoresho bikenerwa mu bubaji bituma kitabirwa n’abaguzi bake.
Mu myaka ibiri aka gakiriro kamaze gakora, abahakorera bavuga ko bamwe mu bahatangiriye bigendeye kuko babonaga bakorera mu gihombo, kandi bagomba kwishyura ibihumbi 50RWf y’ikibanza buri kwezi.
Simbarikure David ukoreramo ububaji, avuga ko bajya bakora ibintu bigatinda kugurwa kandi bo badashobora kumara ukwezi batishyuye ikibanza.
Yagize ati “Ingaruka ni uko amafaranga watangije yose agenda ashira wishyura ikibanza kandi utabona umuntu ukugurira. Niba umuntu azanye nk’ibyo bihumbi 200RWf yose agashira ayishyura ikibanza, urumva adatahira aho!”
Ibi byose ariko ngo biterwa no kuba muri aka gakiriro batabona ibikoresho bihagije, zaba imbaho cyangwa imashini zibafasha, bigatuma n abaguzi baba bake nk uko Karekezi Haruna abivuga.
Ati “Nkanjye nkora meubles (intebe, ameza n’utubati), mba nkeneye kuzirangiza neza (finissage), ariko imashini ziri hano zibikora nabi. Ikora tournage yo ntayihari, ni ukugomba kujya kubikoresha i Kigali”.
Muri Bishenyi ngo hari imbaho zitahaba nka Libuyu na Muvula, kandi nk’uko aba banyamyuga babivuga, ubwiza bw’ibikoresho mbere na mbere ni imbaho bikorwamo.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Tuyizere Thadee, atangaza ko igisubizo ku bibazo by’ibikoresho abakorera mu gakiriro bakwiye kugishakira mu gukorana n’amabanki.
Avuga ko kugirango biboneke bisaba amafaranga, kandi banki zikaba arizo zifasha abashoramari kubona ibikenewe ngo ubucuruzi bwa bo butere imbere.
Ati “Buriya igisubizo cya byo kiroroshye kubera ko hariho amabanki afasha abashoramari.
Twumva kugira ngo babone ibikoressho byiza, na bo bagomba kubigira ibyabo. Kuki batishyirahamwe ngo batumize imbaho nziza muri Kongo, ndetse n’izo mashini bakifashisha amabanki bakazigurira”.
Agakiriro ka Bishenyi kubatswe mu mihigo y’umwaka wa 2014/2015. Uretse ububaji, hakorerwamo n’abasudira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|