Yenga umutobe n’inzoga mu bijumba bikamwinjiriza iritubutse

Ntezimana Jean Paul wiga mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Musanze Polytechnic yihangiye umurimo wo gukora inzoga n’umutobe mu bijumba, akabigurisha.

Nezimana w'i Musanze yihangiye umushinga wo gukora inzoga n'umutobe mu bijumba. Aha yari afite icupa ririmo inzoga akora mu bijumba
Nezimana w’i Musanze yihangiye umushinga wo gukora inzoga n’umutobe mu bijumba. Aha yari afite icupa ririmo inzoga akora mu bijumba

Usibye inzoga n’imitobe akora muri ibyo bijumba, anakoramo amandazi n’ibisuguti.

Ntezimana avuga ko amezi atanu amaze akora uwo mushinga, yahawe icyemezo cyo kuwushyira mu bikorwa kuburyo ngo hari inzoga, imitobe, ibisuguti n’amandazi yatangiye gushyira ku isoko abantu batandukanye bakabyishimira.

Kuri ubu amaze gushora amafaranga ibihumbi 100RWf muri uwo mushinga ariko ngo amaze gukuramo inyungu ingana n’ibihumbi 500RWf.

Uko yahanze uwo murimo

Uyu musore azarangiza kaminuza muri 2017, avuka mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze akaba avuga kwihangira umurimo byamujemo akiga mu mashuri yisumbuye ubwo yigaga ibijyanye n’umuhinzi n’ubworozi.

Ariko ngo izo nzozi ze zabaye impamo ubwo yageraga muri Musanze Polytechnic, akiga ibijyanye n’ubuhinzi no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhunzi.

Agira ati “Nahanze umurimo mpereye ku gihingwa cy’ikijumba ngikoraho ubushakashatsi ndetse narebye uko hirya no hino ku isi bashobora kukibyaza umusaruro, aho niho nahereye ntangira kugikoramo umutobe, inzoga, amandazi n’ibisuguti.”

Akomeza avuga ko uwo mushinga yawutangiriye mu bitekerezo abishyira hamwe ubundi kaminuza yigamo nayo imufasha kubishyira mu bikorwa.

Ntezimana w'i Musanze anakora imitobe
Ntezimana w’i Musanze anakora imitobe

Ntezimana akomeza avuga ko yatangiye agura ibijumba bya 2000RWf. Yarabihase, arabikamura ubundi umutobe uvuyemo awujyana muri Laboratwari yo kuri iyo kaminuza awukoreraho ubushakashatsi.

Kuva ubwo ngo nibwo yabonye ko ibijumba byavamo umutobe n’inzoga binyobwa, ahita atangira kuwukora ashishikaye.

Avuga ko kugira ngo umutobe w’ibijumba uvemo inzoga, abanza kuwucanira mu cyuma gitanga ubushyuhe bwa dogere 100, icyo cyuma agihabwa n’ubuyobozi bwa kaminuza yigaho.

Uwo mutobe ariko hari indi miti yongeramo kugira ngo uhindure ibara bikawurinda kwangirika.

Iyo miti ayigurira mu Mujyi wa Kigali. Ikiro kimwe cyayo akigura amafaranga 3000RWf akagikoresha mu mezi atandatu kuko ibyo akora bitari byaba byinshi.

Akomeza avuga ko ariko umutobe ugomba kuvamo inzoga abanza akawutara.

Ntezimana avuga agereranyije, mu bilo 10 by’ibijumba havamo umutobe ungana na litiro 40, ashobora gufungura agakuramo umutobe usanzwe unyobwa cyangwa inzoga.

Akomeza avuga ko ikilo kimwe cy’ibijumba akigura 150RWf. Afite abakozi batanu ba nyakabyizi. Ku munsi, umwe amuhemba 2000RWf ariko ngo hari n’undi bafatikanya ibijyanye n’uwo mushinga.

Abo bakozi ba nyakabyizi ngo nibo bamufasha guhata ibijumba, kubikamura babivanamo umutobe ndetse no mu gupfundikira amacupa arimo umutobe cyangwa inzoga.

Ntezimana w'i Musanze mu bijumba anakuramo ibisuguti n'amandazi
Ntezimana w’i Musanze mu bijumba anakuramo ibisuguti n’amandazi

Ntezimana yungamo avuga ko nyuma yo kubona ko ibyo akora bibyara inyungu ari mu nzira zo kujya kwandikisha umushinga we mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kugira ngo hatagira undi muntu uzawiyitirira.

Ikindi avuga ngo ni uko ibyo akora birimo inzoga, amandazi, umutobe n’ibisuguti abikuye mu bijumba yagiye ku bimurika i Kigali kuri Petit Stade mu gihe habaga inama y’igihugu y’Umushyikirano muri 2016.

Nta kibazo afite cyo kuzashomera

Ntezimana avuga ko nta mpungenge atewe n’icyo azakora nyuma yo kurangiza kwiga Kaminuza kuko akiri ku ntebe y’ishuri yamaze gutegura icyo azakora.

Agira ati “Njye nta kibazo cy’ubushomeri nzahura ntacyo nyuma y’amezi make nsigaje ngo ndangize kwiga kaminuza kuko ubu namaze gutegura ko nzaba rwiyemezamirimo mbikesheje ubumenyi bw’ibyo nize kandi natangiye kubyaza umusaruro.”

Ntezimana w'i Musanze yereka abantu inzoga akora mu bijumba
Ntezimana w’i Musanze yereka abantu inzoga akora mu bijumba

Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuo akomeza avuga ko afite inzozi zo kuzagura uwo mushinga ukamenyekana mu gihugu no hanze yacyo.

Ntezimana agira inama urubyiruko rwiga arubwira ko narwo rukwiye gutangira gutekereza ibyo ruzakora aho gutekereza gusa kujya gusaba akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Bjr natwe turi murubyiruko dukeneye kwitezimbere mwadufasha mukatubwira uko bikorwa kugiranga natwe tube twaheraho twihangira umurimo nkuko leta ibidushishikariza?cyane cyane ko bidasaba igishoro gihambaye .my phone number 0722194518 mubidukoreye waba ari umusanzu ukomeye mutanze mubuzima bwacu

NSHIMIYIMANA DONAT yanditse ku itariki ya: 25-08-2020  →  Musubize

Ubwo se bizitirirwa uwo mwana ko Nyirangarama yabikoze mbere.

Ganza yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Mvnd ukeka ko hari icyintu cyitaravumburwa? aho waba ugiye kure kuko nuwo nyirangarama ababikoze mbere ye ntibabarika so first turareba niba icyo yakoze atari innovation, second ucyekako bitamwinjiriza kd bikazamuteza imbere bihambaye? sinumva neza cote urimo niba uvugako ibyo yakoze isn’t progress niba ucyirimurubyiruko wareberaho ukihangira umurimo waba ushaje ukabishishikariza abana bawe nange nibyo ndimo. "youth innovation and creativity".

MARCEL yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

Uyu musore nawe yabigizemo uruhare runini kuko hari abandi bari mumashuri batekereza ko umuterankunga ari we ubanza nyamara icya mbere ni igitekerezo. Courage munyeshuri uri nkore neza bandebereho.

Beatrice Niyigena yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Ariko uriya mwana yagizemo uruhare runini kuko hari abandi bigana batabitekereza kandi nabo ikigo cyabibafashamo. Urubyiruko rutekerezako umuterankunga ariwe ubanza nyamara habanza igitekerezo. Courage munyeshuri uri nkore neza bandebereho.

Beatrice Niyigena yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Wapi wana ntimukatubeshye, iyo atagira kaminuza ngo imufashe ntaho yari kugera. Ahubwo ajya ashimira kaminuza yamutahirije ikanamuhambirira. Gusa courage tuzaza kugura.

Mimi yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Nshimiye Cyane Uyumusore, Kuko Yatekereje Kure,.Urubyiruko Rwose Rutekereje Mbere Yo Gusoza Kwiga, Ntako Byaba Bisa.Ubundi Se Akazi Karihe,ntako Tukishakire Nkurubyiruko. Kuko Icyo Umuntu Azaba Aragiharanira.Murakoze, Mudushakire Abandi Nkaba.

Tharcisse Bizimungu yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Nshimiye Cyane Uyumusore, Kuko Yatekereje Kure,.Urubyiruko Rwose Rutekereje Mbere Yo Gusoza Kwiga, Ntako Byaba Bisa.Ubundi Se Akazi Karihe,ntako Tukishakire Nkurubyiruko. Kuko Icyo Umuntu Azaba Aragiharanira.Murakoze, Mudushakire Abandi Nkaba.

Tharcisse Bizimungu yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Uyu musore ni urugero rwiza kurundi rubyiruko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo twigishwa mu ishuri.

Ntaganda yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka