Huye: Bifuza kwemererwa kuvugurura amazu y’ubucuruzi yafunzwe

Abikorera b’i Huye bifuza kwemererwa kuba bavuguruye amazu y’ubucuruzi yafunzwe, kugira ngo babashe kwegeranya ubushobozi bwazabafasha kubaka ay’amagorofa basabwa.

Igishushanyombonera cy'imwe mu nzu z'ubucuruzi igiye kubakwa muri Huye
Igishushanyombonera cy’imwe mu nzu z’ubucuruzi igiye kubakwa muri Huye

Iki cyifuzo bakigaragarije Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Vincent Munyeshyaka, uri mu rugendo rw’iminsi itatu mu Karere kabo, guhera tariki ya 20 Kanama, agamije kurebera hamwe n’abanyehuye icyakorwa kugira ngo akarere kabo karusheho gutera imbere nk’umujyi wa kabiri kuri Kigali ndetse no kongera kugira imyanya myiza mu kwesa imihigo nk’uko byari bihamenyerewe.

Mu kiganiro bagiranye tariki 20 Kanama, abikorera b’i Huye bagaragarije Minisitiri Munyeshyaka ko kuba harafunzwe amazu y’ubucuruzi yo mu Cyarabu, bwacya hagafungwa ay’ahitwa mu Kizungu, ubu hakaba hashize imyaka 8 ibibanza byarimo aya mazu bitarubakwamo amagorofa nk’uko babisabwaga, atari ukubera ko basuzuguye igitekerezo cyo kuvugurura umujyi wabo. Ahubwo ngo ni ukubera ko babiburiye ubushobozi.

Ni na yo mpamvu bamusabye kuzabavuganira bakaba bemerewe kuvugurura aya mazu, mu buryo asa, asa neza kandi agaragaza isuku y’umujyi, hanyuma amafaranga bazayakuramo akabafasha kwegeranya ubushobozi bwo kubaka izo basabwa, nk’uko bisobanurwa na Aphrodice Misago, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Huye.

Agira ati “Umutungo umuntu yari afite ni inzu. Kubera ko ari towa ubu nta gaciro ifite. Ariko bamwemereye kuyivugurura akayikoreramo imyaka ibiri itatu, yaba amaze kwiyegeranya na banki ikamugirira icyizere ikamuha inguzanyo.”

Ibi abivugira ko ngo hari abakoze imishinga yo kuvugurura amazu, bayishyikiriza banki zikanga kubaha inguzanyo kuko na zo zabonaga nta buryo zizishyurwamo bugaragara.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda hamwe n'itsinda rimuherekeje basura uko ibikorwaremezo byifashe muri Huye
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda hamwe n’itsinda rimuherekeje basura uko ibikorwaremezo byifashe muri Huye

Uku kubura ubushobozi ku bikorera b’i Huye kandi ngo kwaturutse ahanini ku kuba ibigo byari bihafite ibyicaro nka IRST (yahindutse NIRDA), RAB, LABOPHAR, Ingoro y’umurage ndetse na Kaminuza y’u Rwanda byarahakuwe.

Nyamara ibi bigo ngo byatangaga akazi ku banyehuye, bakabona amafaranga, na bo bagahahira abikorera.

Kandi ngo no kuba abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda barajyanywe kwigira ahandi na byo byagize uruhare mu gutera ubukene abanyehuye, kuko bajyanye n’abarimu babo na bo barimo abaguzi, hamwe n’abanyeshuri babo.

Muri iki gihe bivugwa ko hari abanyeshuri ba kaminuza bazagarurwa i Huye mu itangira ry’amashuri makuru ryegereje, ndetse n’ibyicaro by’ibigo bimwe na bimwe bikahagarurwa, abikorera b’i Huye bavuga ko ari bwo bari bakwiye gukomorerwa, amazu y’ubucuruzi yari atarasenywa akaba avuguruwe kugira ngo bongere bisuganye.

Icyakora, Minisitiri Munyeshyaka yababwiye ko badakwiye kumva ko kubaka amagorofa nk’uko babisabwa bidashoboka, ahubwo ko bakwiye kurekera aho gutekereza ku kubaka umuntu ku giti cye, ahubwo gufatanya.

Yagize ati “Mushobora no kwishyira hamwe mukubaka ya nzu muvuga ihenze, mu kibanza cy’umuntu, kandi buri wese akagira iye. Tuvuge niba ari inzu y’amataje nk’ane. Itegeko dufite ubungubu rikwemerera ko baguha icyangombwa cy’amazu yawe abiri yo hasi, n’uri hejuru bakamuha icye cy’amazu ari hejuru.”

Byose ngo biva mu bwumvikane abantu bagiranye ndetse n’amafaranga bashoyemo.
Yunzemo ati “muri iki gihe tugezemo, ishoramari ry’umuntu umwe ntabwo rihagije.

Yasabye kandi abanyehuye gukorana n’ubuyobozi bw’akarere, bakareka guhangana na bwo bavuga ko hari amakosa yakozwe mu kubafungira amazu y’ubucuruzi, maze bakavuga ko nta cyo bakora, kuko amatongo ari mu mujyi ari bo bazayubaka.

Ngo bakwiye no kuzirikana ko ubundi iyo imyaka itatu ishize umuntu yarananiwe kubaka ku butaka bwe uko abisabwa aba ashobora kubwamburwa bukubakwa n’ababishoboye.

Kandi ngo hari no gutekerezwa ukuntu inama zimwe mu zaberaga i Kigali zizajya zikorerwa mu mijyi yunganira Kigali, harimo na Huye, bityo abikorera bakaba basabwa gutekereza ku kubaka amahoteli yazajya azakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka