Hotel ya mbere ku kiyaga cya Burera izatangira gukora ryari?

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buratangaza ko Burera Beach Resort Hotel izatangira gukora mu gihe cya vuba ariko ntibavuga igihe nyacyo.

Hotel ya mbere yo ku kiyaga cya Burera imaze amezi atandatu yuzuye idakora
Hotel ya mbere yo ku kiyaga cya Burera imaze amezi atandatu yuzuye idakora

Ubu buyobozi butangaza ibi mu gihe hashize amezi atandatu iyo Hoteli yuzuye ariko idatangira gutanga serivisi, nyamara itangira kubakwa muri 2015 baravugaga ko niyuzura izahita ikora bidatinze.

Uwambajemariya Florence, Umuyobozi w’Akarere ka Burera avuga ko ibyo bamwe bavuga ko iyo Hoteli yatinze gutangira atari byo kuko hari ibikoresho bagishaka bijyanye n’ubukerarugendo kandi bikorerwa mu Rwanda.

Agira ati “Turashaka kugendana n’igihe! Turagenda dushaka ibikoresho bijyanye n’igihe kandi bidufasha guteza imbere ubukerarugendo. Nibyo turimo kwegeranya.

Byaba ibikoresho rero ndetse no gutangira gukora, byose muri uyu mwaka w’ingengo y’imari (2016-2017) turateganya ko bizaba byarangiye.”

Iyi Hotel iherereye ahitwa mu Gitare, mu Murenge wa Kagogo, ku nkombe z’ikiyaga cya Burera.

Iyo ugeze aho yubatse ubona inyubako zayo zaruzuye ndetse no hanze mu busitani hakoze neza. Ariko imbere ntibarashyiramo amakaro n’ibikoresho.

Hotel yubatse ku yiga cya Burere izafasha mu bukerarugendo
Hotel yubatse ku yiga cya Burere izafasha mu bukerarugendo

Iyi Hotel izafasha cyane mu bukerarugendo kuko abakerarugendo bajya muri Burera gusura ibiyaga bya Burera na Ruhondo, igishanga cya Rugezi n’indi mizosi ihari babura aho biyakirira cyangwa barara.

Bibasaba kujya mu Mujyi wa Musanze, bagakora urugendo rw’ibirometero 25.

Imirimo yo kubaka Burera Beach Resort Hotel yose izarangira itwaye abarirwa muri Miliyoni 500RWf.

Abanyaburera bavuga ko iyi Hotel izabazanira iterambere kuko bazabonamo akazi kandi ikazajya inabagurira imyaka beza irimo, ibirayi n’ibishyimbo.

Hotel ya mbere ya Burera izubakishwa miliyoni 500
Hotel ya mbere ya Burera izubakishwa miliyoni 500

Abaturiye ikiyaga cya Burera bo bavuga ko kandi kuba inkengero zacyo ziratangiye kubyazwa umusaruro babibonamo iterambere rirambye ry’ako gace; nkuko Mpatswenumugabo Ephrem abisobanura.

Agira ati “Ni byiza rero kuba iterambere rikomeje kwiyongera hano kuko abo tubyara bizabagirira umumaro cyane biteze imbere.”

Mugenzi we Kantarama Vestine agira ati “Mbere hari ikigunda gikabije cyane ari mu kinani, ariko iki gikorwa (Hotel) ndabona kizaduteza imbere.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka