“Hirwa-Ugwize na BPR” ije guha ibihembo abakiriya ba Banki y’Abaturage

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yatangije gahunda yitwa “Hirwa-Ugwize na BPR” aho abayibitsamo bafite amahirwe yo kuba bakwegukana ibihembo buri cyumweru.

Abayobozi bakuru muri Banki y'Abaturage mu kiganiro b'abanyamakuru: Afurika Ramba umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa (ibumoso) na Eric Rutabana ushinzwe ishoramari n'ubucuruzi (iburyo)
Abayobozi bakuru muri Banki y’Abaturage mu kiganiro b’abanyamakuru: Afurika Ramba umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa (ibumoso) na Eric Rutabana ushinzwe ishoramari n’ubucuruzi (iburyo)

Gahunda ya “Hirwa-Ugwize na BPR” izamara amezi abiri, yatangijwe ku wa mbere tariki ya 19 Kamena 2017.

BPR yahindutse BPR Atlas Mara ivuga ko iyo gahunda yashyizwemo miliyoni 8RWf, azavamo ibihembo bya buri kwezi na buri cyumweru ku muntu wese wizigamiye muri iyo banki amafaranga akayagumisha kuri konti nibura amezi atatu.

Ibyo bihembo birimo amafaranga ibihumbi 100RWf, televiziyo, imashini izamura amazi mu mirima, telefone igezweho, igare, firigo. Ariko ngo nyuma ya buri kwezi hakabamo gutanga igihembo nyamukuru cya miliyoni 1RWf.

Abapiganira ibi bihembo ngo ni abakiriya bafite amakonti muri iyi banki, abatakiyakoresha n’abakiliya bashya muri iyi banki batari ibigo cyangwa abakozi ba BPR Atlas Mara.

Gahunda yo gupiganira ibihembo yatangiranye n’ababitsa amafaranga yabo guhera ku itariki 19 Kamena 2017.

Ubitsa atabikuza ahubwo agakomeza kongeraho andi ngo arusha abandi amahirwe.

Ikindi ngo ni uko abafite amakonti yitwa Gwiza, Hirwa, Abana na Gira Icumbi bazajya bajya kubikuza amafaranga babikije bazajya bongererwaho inyungu iri hagati ya 5% na 8%.

“Hirwa-Ugwize na BPR” ngo ishyizweho mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kwizigamira, nkuko umuyobozi mukuru muri BPR Atlas Mara ushinzwe ishoramari n’ubucuruzi, Eric Rutabana abisobanura.

Agira ati “Tubikoze kugira ngo dushyigikire gahunda ya Leta isaba abaturage kwizigamira.”

Ikindi ngo ni uko mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kwizigamira, BPR izajya hirya no hino mu gihugu mu kwamamaza iyo gahunda ibifashijwemo n’umuhanzi Tom Close.

Gahunda ya "Hirwa-Ugwize na BPR” yatangijwe na Banki y'Abaturage
Gahunda ya "Hirwa-Ugwize na BPR” yatangijwe na Banki y’Abaturage

Leta y’u Rwanda igaragaza ko Abanyarwanda babarirwa muri miliyoni eshanu bafite konti muri za banki,10% muri bo ari bo bonyine babitsa amafaranga mu gihe kirekire.

Iyi banki ivuga ko muri poromosiyo yatanze, izorohereza abakiriya bafite konti zitagikoreshwa, kongera kuzifungura no kutabishyuza amafaranga y’ibirarane.

Muri Gicurasi 2017, BPR yahawe igihembo nka Banki ya mbere ikora neza mu Rwanda. Icyo gihembo yagiherewe i Nairobi muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bpr muvugurure service zanyu kuko zigenda gake cyane.muri gutanga service mbi kbs.mubivugurure wangu

izere yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

Uyu mugabo ufunze isura si wawundi wakoze amanyanga muri RSSB??

Singi yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka