Hehe n’imihanda y’igisoro muri Gakenke
Imihanda yo mu Karere ka Gakenke yari yarangiritse ikabangamira imigenderanire n’imihahirane y’abaturage, kuri ubu yantangiye gukorwa ku buryo izabakura mu bwigunge.
Muri ako karere harakorwa imihanda itandatu irimo ihuza imirenge itandukanye yo muri ako karere n’ihuza ako karere n’utundi turere nka Nyarugenge, Rulindo na Musanze.
Iyo mihanda yose ireshya n’ibirometero 120 ikazuzura itwaye asaga miriyari 14RWf. Imihanda y’ibitaka irakorwa neza yongerwamo ibitaka bikomeye byitwa “Raterite”.
Ubusanzwe yari yaracitsemo ibinogo ku buryo ibinyabiziga byayinyuragamo bigoranye, imvura yaba yaguye ntibibashe kuyinyuramo kuko yabaga yuzuyemo ibyondo.
Muri Werurwe 2016,ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Akarere ka Gakenke, abaturage bamugejejeho ikibazo cy’iyo mihanda yari yarangiritse bikomeye igatuma batabasha guhahirana.
Perezida Kagame yababwiye ko iyo mihanda izakorwa bidatinze kugira ngo irusheho kubafasha guhahirana. Niko byagenze kuko nyuma y’igihe gito imihanda yatangiye gukorwa.
Mukarubibi Claudine, wo mu Murenge wa Muzo asobanura ko abakoresha umuhanda Gakenke-Muzo-Janja bagorwaga no kubona aho bahahira hafi.
Agira ati “Imodoka ntabwo zabonaga aho zinyura, twashakaga icyo kurya tukajya kwikoreza umutwe mu Gakenke.
Ariko ubu imodoka zirimo kuzamura ibirayi, ibishyimbo, amasaka bikatugeraho mu rugo, ubu ubuhahirane nta kibazo rwose ahubwo turashimira umukuru w’igihugu.”
Kamufozi Donatien wo mu Murenge wa Janja ahamya ko kuva imihanda yakorwa ingendo zoroshye.
Agira ati “Ama-Coaster arahanyura agiye Janja, Mataba gucyura abanyeshuri kandi mbere ntabwo yahazaga kuko abashoferi bavugaga ko batinya ko imodoka zabo zangirikira mu muhanda.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aime Francois asobanura ko imirimo yo gukora iyo mihanda uko ari itandatu izarangirana n’umwaka wa 2017.
Agira ati “Turishimira ko uwo muhanda wa Gakenke-Muzo-Janja ugeze kuri 82% kugira ngo imirimo irangire yose. Hanyuma iyi mihanda yose ubundi muri gahunda nuko twizera ko mu kwezi k’Ukuboza 2017 yose izaba yarangiye neza.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|