Hamza, umwogoshi wigaruriye imitima y’ibyamamare mu Rwanda

Hamza Ihirwe yakuze yifuza kuziga ibijyanye n’ubugeni kandi akanabikomeza, ariko ntibyamuhiriye kuko ahagana mu 2000 yisanze mu mashuri makuru yiga imibare n’ubutabire.

The Ben ni umwe mu bataracikanywe no kogoshwa na Hamza
The Ben ni umwe mu bataracikanywe no kogoshwa na Hamza

Aho yigaga ku Rwunge rw’Amashuri rw’Indatwa i Butare, cyari ikigo cyakundaga gukodesha aba “Coiffeurs” kugira ngo baze kogosha abanyeshuri.

Hamza avuga ko ariho yatangiriye kugira inshuti z’abogoshaga nabo batangira kumwigisha uko bikorwa, ibintu ubuyobozi bw’ikigo butigeze burabukwa.

Agira ati “Sinigeze ngira amahugurwa nkora n’amwe mu bijyanye no kogosha abantu.

Nakundaga kujya kureba uko babikora, nagira amahirwe hakagira utereka imashini hasi nkahita nyisamira hejuru. Uko iminsi ishira niko n’abanyeshuri bagendaga banyiyumvamo batangira kumfata nk’abandi bogosha.”

Kwemerwa n’abanyeshuri byamuteye umuhate wo gutangira kubikora no mu biruhuko. Mu gihe abandi banyeshuri babaga bazerera ntacyo bakora, Amza we yabaga ari mu ma “Salon de Coiffure” y’i Nyamirambo akora ibiraka.

Amaze kubona ko kogosha nabyo ari nk’inganzo, yatangiye kubona ko inzozi ze zo kuba umunyabugeni zitigeze zizimira.

Hamza yogosha Aline gahongayire
Hamza yogosha Aline gahongayire

Ati “Nakuze nkunda ubugeni, cyane cyane gushushanya kuko ari byo nakoraga igihe kinini ku ishuri. Ntago nicuza kuba narabaye umu-coiffeur kuko nabyo bizamo gushushanya.”

Ibi abivuga abishingiye ko kogosha ibyamamare cyane cyane bizamo gushushanya. Ati “Rimwe na rimwe ibyamamare bikunda gushushanya ku mitwe yabo, hari n’urubyiruko rubikunda, urumva ko nakomeje ubugeni bwanjye.”

Hamza amaze kwamamara cyane mu kogosha kubera ari we wogosha abahanzi, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abakina basketball. Abahanzi nka King James, Mani Martin, Social Mula, Buravan, Jules Sentore, Dream Boyz, na Urban Boys ntibashobora kujya kuririmba Amza atabanje kubogosha.

Na The Ben ubwo aheruka mu Rwanda, ntiyashoboraga kujya ku rubyiniro atabanje guca kwa Amza ngo amutunganye.

Ibyamamare mu bagore nabyo ntibyatanzwe kuko abahanzi nka Young Garce na Aline Gahongayire niwe bareba iyo bashaka kwiyogoshesha.

Ibindi byamamare bidashobora gucikwa no kogoshwa na Amza birimo Clement Ishimwe utunganya umuziki n’abakinnyi nka Rutanga, Pappy na Maxime Sekamana.

Bruce Melody, Umwe mu bakiriya b'Imena ba Hamza
Bruce Melody, Umwe mu bakiriya b’Imena ba Hamza

Icyatumye ibyamamare bimwiyumvamo

Ubwo Hamza yari agikora aka kazi nk’umunyabiraka, yigeze kujya agira umukiriya wakundaga kumwiyogosheshaho ubwo yabaga avuye mu Bwongereza. Gusa Amza ntiyigeze yita gufata izina rye.

Mu 2004, akirangiza amashuri yisumbuye, uyu mukiriya we yagize igitekerezo cyo gutangiza Salon de Coiffure i Nyamirambo ahazwi nko kuri Cosmos. Ariko yagombaga kuyitangiza ari uko Amza yemeye kuza bagakorana.

yannick Mukunzi, nawe mbere yo gukina umukino arabanza agaca kuri Hamza
yannick Mukunzi, nawe mbere yo gukina umukino arabanza agaca kuri Hamza

Hamza yamusabye ikintu kimwe gusa ko agomba guhera ku mushahara w’ibihumbi 120Frw. Iyo gihe King James na Mani Martin bari bakiri mu ishuri ariko Amza ari we mwogoshi wabo wa mbere.

Ati “Ntago byangoye gukurura ibyamamare. Icyo byansabaga gusa ni ugukomeza gukora udushya ku buryo Mani Martin na King James n’ibindi byamamare bitancika. Natangiranye nabo ubwo bari bakiri mu mashuri makuru.”

“Iyo icyamamare ari umukiriya wawe, aguhuza n’inshuti ze.” Atanga urugero rw’igihe King James yamutumiraga iwe kugira ngo ahure n’inshuti ze.

Ati “Wari umunsi ukomeye kuri njye. Inshuti ze zikimara kumenya ko ari njye umwogosha bamwe bansabye ko mpita mbogosha aho ngaho. Igitangaje ni uko harimo n’abari biyogoshesheje umunsi wabanje. Urumva ko abandi Bizana kuko baba bazi ko ari wowe wogosha umuhanzi bakunda.”

Mico the Best ari gucongwa
Mico the Best ari gucongwa

Kugira ibyamamare yogosha bitamucika, Hamza avuga ko akomeza kwihugura no kuzana udushya mu nyogosho zigezweho. Akunda gukurikirana ibibera ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram kugira ngo arebe ibyo ibyamamare ku isi biharaye.

Ati “Buri nyogosho nshya ije mba mfite ifoto yayo umusitari yaza nkaba mfite izo ndi bumwerekereho nawe akitoranyiriza.”

Uretse kuba azi akazi ke, Amza azi no kuganiriza no gusetsa abantu, akemeza ko nabyo biri mu bimufasha gukurura abakiriya.

Ati “Iyo umusitari azanye n’inshuti ye, bataha batabishaka ku buryo baba bifuza kugarukana.”

Kogosha bimwinjiriza agatubutse

Hamza akorera amafaranga menshi mu kogosha abasitari ariko we yemeza ko adaha agaciro amafaranga.

Ati “Icyo nshyira imbere ni ukugira inshuti, kugira abandi iruhande rwanye, noneho iyo ari umuntu uzwi nawe urumva icyo biba bivuze.”

Muri Salon de Coiffure Amza akoramo, kogosha umugabo byishyurirwa hagati ya 2.000Frw n’ibihumbi 15Frw.

Ati “Inyogosho z’ibyamare ziba zihenze kuko zisaba kwigengesera no gushushanya bidasanzwe ndetse namavuta bashyira mu musatsi. Ibyo bituma ibiciro bitandukana ukurikije amavuta umuntu akoresha.”

Mani Martin yatangiye kogoshwa na Hamza akiga mu mashuri makuru
Mani Martin yatangiye kogoshwa na Hamza akiga mu mashuri makuru

Agahimbazamusyi nako kari mu bituma umwogoshi akorera menshi kandi kaza bitewe n’uwogoshwe uko yifite. Amza avuga ko aherutse hari umusitari uherutse kumuha agahimbaza mushyi k’amadolari 200 ariko ntiyamutangaza izina.

Muri iki gihe abogoshi basigaye bameze nk’abakinnyi b’umupira w’amaguru, bakunda kuzenguruka mu ma Salon bitewe n’aho bahembwa menshi kandi bikajyana n’igiciro cyo kubagura, ariko Amza we ntabikunda kuko yemeza ko bishobora gutuma abakiriya be kumubura.

Nubwo aterura ngo atangaze ayo bamwishyuye aza gukorera muri Salon arimo ubu, ariko yemeza ko kugura umwogoshi ubizi cyangwa umuntu usuka bishobora gutwara hagati ya miliyoni 3Frw na 7Frw

Mu gihe abenshi mu bogosha nta gitekerezo baba bafite cyo gutangiza bizinesi zabo, Hamza yemeza ko we afite inzozi zo gutangiza iye aziyitirira “Hamza Saloon” ikazakora muri Kigali ariko ifite n’amashami mu ntara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uwo mutipe arakaz

alias yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

uwo mutipe arakaz kbs

alias yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

salam ndakwemeye

hakizimana paul yanditse ku itariki ya: 19-09-2018  →  Musubize

Hamza nidanje pe!

Janvier yanditse ku itariki ya: 2-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka