Hagiye kujya hifashishwa icyuma cy’ikoranabuhanga hacuruzwa amata

Abanyeshuri bo mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Kigali bakoze icyuma kizajya gicuruza amata mu buryo bw’ikoranabuhanga budasaba umuntu ugikoresha.

Icyuma gicuruza amata hakoreshejwe ikarita cyangwa ibiceri kidasaba ko nyiracyo agihora iruhande
Icyuma gicuruza amata hakoreshejwe ikarita cyangwa ibiceri kidasaba ko nyiracyo agihora iruhande

Iki cyuma kiri mu imurikagurisha rya Made in Rwanda 2016, ngo kizajya gishyirwa ahantu runaka kirimo amata, uyakeneye ashyire ibiceri ahabugenewe cyangwa akoreshe ikarita y’ikoranabuhanga iriho amafaranga, icyuma kimuhe amata akeneye.

Mugiraneza Olivier, umunyeshuri muri IPRC Kigali ari na we wahimbye iki cyuma yise ‘Kozaho Ushire Inyota”, avuga ko kizajya giha umuntu amata ahwanye n’ubushobozi bwe.

Yagize ati “Iki cyuma cyakira ibiceri bya 50 na 100Frw ariko nushaka amata y’amafaranga 30 cyangwa 80 kirayamuha akoresheje ikarita.

Bizatuma igihe cyose umuntu akeneye amata ayabona, bikureho imbogamizi z’abacuruzi bakinga igihe bashakiye cyangwa ufite amafaranga make ntagire icyo amumarira”.

Iki cyuma gifite ububiko bwa litiro 300 z’amata, kikayakonjesha, akaba yamara iminsi ine atangiritse kandi ngo mu gihe hasigayemo litiro 10, gitanga ubutumwa bugufi kuri terefone ya nyiracyo kugira ngo yongeremo andi.

Mugiraneza yerekana uko iki cyuma cy'ikoranabuhanga giteye
Mugiraneza yerekana uko iki cyuma cy’ikoranabuhanga giteye

Mugiraneza avuga ko iri koranabuhanga agiye kuricuruza bityo narangiza kwiga azabe afite umurimo uzamutunga.

Ati “Nzashaka ubushobozi nkomeze nkore ibi byuma mbigurishe, abasanzwe bacuruza amata tuzumvikana mbashyirire iri koranabuhanga ku bikoresho basanganywe banyishyure bityo sintegereze uzampa akazi ahubwo nanjye mbe nagatanga”.

Yongeraho ko icyuma cya mbere yakoze kigiye kuzakoreshwa mu kigo yigamo bityo gitangire kimwinjirize.

Habinshuti Celestin wasobanuriwe uko iki cyuma gikora, yavuze ko iri ari ikoranabuhanga rihanitse.

Ati “Iri koranabuhanga rirakomeye kandi rifite akamaro kanini kuko rizajya rituma umuntu abona icyo kunywa bitewe n’ubushobozi bwe kuko nta giciro ntarengwa cyangwa kitagibwa munsi gihari”.

Kozaho ushire inyota yakorewe amakarita bigendanye, ariko kandi ngo n’ayasanzwe akoreshwa mu ngendo mu Mujyi wa Kigali ngo bazabihuza ku buryo na yo yazakoreshwa mu kugura amata.

Mugiraneza avuga ko iki cyuma gifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo uko bizagenda byitabirwa igiciro kizagabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza cyane congz to olivier

kado yanditse ku itariki ya: 20-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka