Guverineri Mureshyankwano yifashishije Bibiliya akangurira urubyiruko gucika ku bunebwe

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose arasaba urubyiruko rw’abasore n’inkumi rwatangiye urugerero ruciye ingando, gukora rutiganda rugamije kubaka imbere heza.

 Guverineri Mureshyankwano avuga ko imyitwarire y'izi Ntore ku rugerero izarufasha kurwanya ubunebwe mu rubyiruko
Guverineri Mureshyankwano avuga ko imyitwarire y’izi Ntore ku rugerero izarufasha kurwanya ubunebwe mu rubyiruko

Uwo muyobozi avuga ko urubyiruko rw’ubu usanga rwitwaza kuvukira mu iterambere rugashishikazwa no gushyira amaboko mu mifuka aho guhaguruka ngo rukore.

Abasore n’inkumi 532 barangije amashuri yisumbuye ni ukuvuga umwe muri buri Kagari mu Ntara y’Amajyepfo, batangiye urugerero ruciye ingando mu Murenge wa Nyagasozi mu Karere ka Nyaruguru Intara y’Amajyepfo.

Guverineri Mureshyankwano avuga ko kuba haratoranijwe umwe mu Kagari, bifite icyo bivuze, kuko iwabo hariyo n’izindi ntore.

Agira ati, “Bivuze ko wowe watoranijwe mu Kagari wagaragaje gukora cyane ku rugerero rw’iwanyu ugamije guteza imbere igihugu. Uyu munsi rero murasabwa kuzasiga Nyaruguru amateka meza y’ibikorwa bazajya babibukiraho”.

Abatoza n'urubyiruko rwitegura gutangira urugerero baganira n'abayobozi b'Intara y'Amajyepfo
Abatoza n’urubyiruko rwitegura gutangira urugerero baganira n’abayobozi b’Intara y’Amajyepfo

Guverineri Mureshyankwano kandi abwira urubyiruko rwatangiye urugerero ruciye ingando ko imyitwarire bazagaragaza mu bikorwa byabo ari yo izabaranga mu buzima bwabo ikabagira abagabo n’abagore babereye imiryango, yemwe n’abayobozi b’ejo hazaza h’igihugu.

Agira ati “Niba uri umusore ushaka kuzavamo umugabo uhamye ugomba kubaha umurimo kandi ukawukora uwukunze na Bibiliya irabivuga. Ibyo kandi ni nako bigomba kugenda niba uri inkumi ishaka kuzavamo umugore wizihiye umuryango”!

“Dore abayobozi b’ingabo bari aha bari gusaza, aba bayobozi b’Uturere nta n’umwe uri munsi y’imyaka 40, ni nde uzabasimbura, si mwebwe? Ibyo bisaba ko mukora cyane kandi mukagira indangagaciro Nyarwanda zisobanutse”

Umuyobozi mukuru wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’Itorero Maj. Gen Bayingana Emmanuel yasabye urubyiruko kuzirikana umuco Nyarwanda wubatse igihugu uhereye ku bakurambere, rugaharanira gukomerezaho,aho kurangarira mu by’abanyamahanga.

Agira ati “Abadage n’Ababirigi badutsinze baturusha akantu gato cyane k’ikoranabuhanga kuko bari bafite imbunda, namwe mugomba gutekereza nk’ Inkomezabigwi, icyo mwakora ngo iryo koranabuhanga muryige mushake igisubizo cy’ikibazo kitwugarije, bitabaye ibyo ubwigenge tuvuga ko dufite ntabwo”.

Maj. General Bayingana asaba urubyiruko gutekereza uko rwakemura ikibazo cy'ikorana buhanga cyatumye abakoroni batsinda abanyarwanda
Maj. General Bayingana asaba urubyiruko gutekereza uko rwakemura ikibazo cy’ikorana buhanga cyatumye abakoroni batsinda abanyarwanda

Mu bikorwa urubyiruko ruri ku rugerero ruciye ingando ruzibandaho mu gihe cy’ukwezi, harimo gusana kubaka inzu z’abatishoboye, kubaka ubwiherero n’ibikoni by’inzu, ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Bahawe ibisarubeti biri mu mabara y'ibendera ry'igihugu,banahabwa imyenda ibarinda imvura
Bahawe ibisarubeti biri mu mabara y’ibendera ry’igihugu,banahabwa imyenda ibarinda imvura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muyobozi dukunda njye mbona kuvuga ibyo twiteze ku rubyiruko rw’u Rwanda(intore) bidakwiye gushingira kuri bibiliya ahubwo byashingiye ku ndangagaciro na kirazira by’umuco wacu dukomeyeho. Usesenguye ahubwo wasanga izo bibiliya arizo zifashishijwe mu gusenya ubumwe bwacu maze tugatora ico. Gira u Rwanda n’abanyarwanda.

Eliab Niyongira yanditse ku itariki ya: 8-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka