Gutinda kw’amwe mu mafaranga ajya mu ngengo y’imari bidindiza ibikorwa

Abajyanama b’akarere ka Gasabo bavuga ko hari ubwo amwe mu mafaranga ajya mu ngengo y’imari atabonekera igihe ikagera ku musozo ataraboneka bikadindiza imwe mu mihigo.

Umuyobozi wa Njyanama y'Akarere ka Gasabo ahereza ingengo y'imari umuyobozi wako
Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Gasabo ahereza ingengo y’imari umuyobozi wako

Babivuze ubwo bari mu gikorwa cyo kwemeza ingengo y’imari y’ako karere ya 2018-2019, banareba uko iy’umwaka ushize yakoreshejwe n’ibibazo byagaragayemo, kuri uyu wa 27 Kamena 2018.

Ingengo y’imari y’ako karere ya 2018-2019 yemejwe n’abajyanama bako ni miliyari 25.7Frw n’imisago, ikaba igomba gutangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro ya Nyakanga 2018.

Muri ako karere ingengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018 igeze kuri 90% ishyirwa mu bikorwa kandi igihe cyayo gisa n’icyarangiye, ngo bigaterwa n’itinda ry’amwe mu amafaranga nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa.

Yagize ati “Tugeze kuri 90% dukoresha ingengo y’imari ya 2017-2018, kuba tutaragera ku 100% biterwa ahanini n’amafaranga tugitegereje aturuka mu butegetsi bwite bwa Leta. Ibyiza ni uko yabonekera igihe bityo ntibigire ingaruka ku bikorwa biba byarateganyijwe”.

Abajyanama b'Akarere ka Gasabo bemeza ingengo y'imari yako ya 2018-2019
Abajyanama b’Akarere ka Gasabo bemeza ingengo y’imari yako ya 2018-2019

Umuyobozi wa Njyanama y’akarere ka Gasabo, Dr Bayisenge Jeannette, yemeza ko iyo amafaranga atinze kuboneka hari ibidakorwa neza.

Ati “Birumvikana ko biteza ibibazo, nk’iyo tugeze mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari bakidufitiye amafaranga agera nko kuri miliyari, bitubera imbogamizi. Nk’abajyanama icyo dukora n’ubuvugizi kugira ngo ajye aboneka kare kuko bidindiza bimwe mu bikorwa”.

Dr Bayisenge akomeza agira inama abakozi b’akarere bashinzwe gushyira mu bikorwa ingengo y’imari hirindwa imikoreshereze idahwitse yayo.

Ati “Gukora mu mafaranga birakomeye kandi birimo ibishuko byinshi, gusa amategeko agenga imikoreshereze y’ingengo y’imari arasobanutse, twanayasomeye abo bireba mu ruhame. Iyo umuntu akurikije amabwiriza ntaho yahurira n’ibyo bibazo, gusa natwe tubaba hafi tubagira inama tunakurikirana uko bikorwa”.

Ingengo y’imari y’akarere ka Gasabo ya 2018-2019 igizwe na 51% by’amafanga akarere kishakira aturuka mu misoro, amahoro n’ibindi, 49% asigaye agaturuka mu butegetsi bwite bwa Leta no mu bafatanyabikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MWARAMUTSE, NIBYIZA AKARERE KATOYE BIJE KAZAKORESHA, IKIBAZO CYANJYE KUNZEGO ZITUREBERERA:

1. UBU EJOBUNDI MUZATUBWIRA NGO AMAFARANGA YANYEREJWE. UBU UMUNTU USHINZWE GUSHYIRA IYI NGENGO YIMARI MUBIKORWA EJOBUNDI BARAMUFUNGUYE NYUMA Y’UKWEZI AFUNZE AZIRA GUTANGA ISOKO NABI. INZU BARAYIGWATIRIYE KUGIRANGO AKURIKIRANWE ARIHANZE ABASHE NO GUSIBA IBIMENYETSO UBU MURI MIRIYARI 25 AZABURAMO INDI NZU NYUMA BAZAVUGE NGO YANYEREJE KANDI YISUBIJE.

2. UBU ABAKOZI BAKORANA NIYU MUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA BABANYE BATE MUKAZI NYUMA YO KWANGA KUMUSINYIRA NGO AKORE AMANYANGA YISOKO?

KUKI TUTAREBA KURE BANYARWANDA TUGAHORA MU MAKOSA AMWE?

Ngombwa Jacque yanditse ku itariki ya: 29-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka