Gutahura no gufata abanyereza umutungo w’amakoperative byorohejwe

Ikigo gishinzwe amakoperative(RCA) cyashyizeho imikoranire yihariye n’ubushinjacyaha, kugira ngo byoroshe gutahura no gufata abanyereza umutungo w’amakoperative.

Umuyobozi Mukuru wa RCA Apollo Munanira
Umuyobozi Mukuru wa RCA Apollo Munanira

Ubushinjacyaha bwahaye RCA ubumenyi n’ikoranabuhanga bizajya bikoreshwa n’abagenzuzi b’imari, bakaba ari nabo bazakora ubugenzacyaha.

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Apollo Munanira yirinze kuvuga umutungo wanyerejwe na bamwe mu bagiye bayobora amakoperative kuva muri 2008, ubwo Ikigo cya RCA cyatangiraga.

Yagize ati”Mu gihugu hose hari amakoperative 8,200 ariko akora nabi niyo make, turabarura abanyarwanda hafi miliyoni eshatu bibumbiye mu makoperative”.

Yakomeje agira ati “Niba muri izo miliyoni eshatu harimo bamwe babangamiye abandi cyangwa bibangamiye, abo nibo bake cyane. Burya umuntu ukora nabi niwe uvugwa cyane, kandi niwe uteza ibibazo”.

Munanira yirinze kandi kuvuga umubare w’abanyereje umutungo w’amakoperative.

Umwe mu bagenzuzi b’imari muri RCA akaba n’umugenzacyaha, Kagabo Rongin, aravuga ko Ubushinjacyaha bumaze kubaha amasomo ku buryo babasha gutahura no gufata byoroshye uwakoze icyaha n’abo bafatanije.

Ati”Twabonye ubuhanga bwo gukurikirana icyaha n’ibikigize; ubusanzwe umuntu yajyaga yibeshya ko ibintu bimwe na bimwe atari icyaha nyamara ari cyo”.

Kuva aho Leta y’u Rwanda itangiriye gahunda yo gushyira abaturage mu makoperative no kuyateza imbere mu mwaka wa 2008, amwe muri yo cyane cyane ayo kubitsa no kugurizanya yarasenyutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka