Gusana Rusizi II bizagabanya ibura ry’amashanyarazi mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Uruganda rw’amashanyarazi rwa Rusizi II rugiye kuvugururwa rukemure ikibazo cy’ibura ry’amasharazi rya hato na hato mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Abaminisitiri b'ibihugu by'u Rwanda Burundi na RD Congo bumvikana ko bagomba kwihutisha imishinga bahuriyeho itanga amashanyarazi.
Abaminisitiri b’ibihugu by’u Rwanda Burundi na RD Congo bumvikana ko bagomba kwihutisha imishinga bahuriyeho itanga amashanyarazi.

Abaminisitiri b’ibihugu by’u Rwanda Burundi na RD Congo bumvikana ko bagomba kwihutisha imishinga bahuriyeho itanga amashanyarazi.

Ni nyuma y’uko inteko rusange y’ikigo SINELAC (gihuriweho n’ibihugu bya CEPGL), gifite inshingano zo kugeza amashanyarazi mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda n’u Burundi, yemeje ko hagiye gusanwa urwo ruganda rutanga umuriro rwa Rusizi II kuko rushaje.

Ugusaza kw’ibikoresho bigize urwo rugomero rw’amashanyarazi ngo kuri mu bituma hakunda kubaho ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi mu bihugu by’ibiyaga bigari.

Umuyobozi Mukuru wa SINELAC, Mvuyikongo Jean Claude, avuga ko kuva rwubatswe mu mwaka wa 1989, rutarasanwa, ari na yo mpamvu inteko rusange ngarumwaka y’iki kigo ku nshuro ya 24, yemeje ko rugiye gusanwa n’inyigo yabyo ikaba yararangiye.

Agira ati «Urugomero rwa Rusizi II rwatangiye gutanga amashanyarazi mu 1989. Kuva icyo gihe ntiruravugururwa, birasaba ko imashini zivugururwa kugira ngo biduhe icyizere ko ibi bihugu uko ari 3 byashobora kubona amashanyarazi ahoraho.»

Uru ruganda rwari rufite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 43,6 ariko kubera ugusaza kw’ibikoresho, ubu rutanga Megawatt 36 zigabanywa mu bihugu bitatu.

Gusanwa kwarwo ngo bizatuma rwongera gutanga amashanyarazi rwatangaga mbere kandi birinde icikagurika ryayo rya hato na hato kuko ibikoresho bizaba ari bizima.

Gusana Rusizi ya II ngo bizatwara miliyoni 85 z’ama - Euro, ni ukuvuga asaga miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda. Iki kigo ngo kikaba gifite gahunda yo kwihutisha uyu mushinga ku buryo mu mwaka wa 2017, bazaba bafite icyerekezo cy’igihe bizarangirira.

Gahunda irambye yo gukemura ikibazo cy’amashanyarazi akiri make muri aka karere k’ibiyaga bigari ikubiye no mu kwihutisha umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusizi III ukurikiranwa n’ikigo cya EGL (Energie des Grands Lacs) ukazatanga Megawatt 147.

Abaminisitiri bashinzwe ingufu muri ibi bihugu bakaba baramaze kugaragarizwa imiterere y’uwo mushinga ushobora gutangira mu mwaka wa 2018.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’Amazi muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo, Eng. Germaine Kamayirese, avuga ko barebeye hamwe ibibazo biri muri uyu mushinga hagati y’ibihugu byose biwuhuriyeho bakaba bumvikanye ko buri gihugu kigiye gushyira mu bikorwa ibikireba kugira ngo urangire.

Yagize ati «Twarebaga aho bafite ibibazo. Twafashe ko buri wese ku ruhande rwe yaba u Rwanda, u Burundi na Congo, buri wese yashyiramo imbaraga, uyu mushinga ukarangira kandi amafaranga yarabonetse.»

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka