Gukora imigati na biswi mu bihaza byamuhesheje igihembo cya miliyoni

Ange Mukagahima wo mu Karere ka Muhanga kuri ubu ari mu byishimo nyuma yo gutsindira igihembo cya miliyoni 1RWf kubera umushinga we wahize indi mu Ntara y’Amajyepfo.

Yabonye igihembo cya miliyoni kubera gukora imigati, biswi na keke mu bihaza
Yabonye igihembo cya miliyoni kubera gukora imigati, biswi na keke mu bihaza

Icyo gihembo yagihawe kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017.

Umushinga wa Mukagahima wahize indi mishinga ya bagenzi be babiri bari bahanganye mu marushanwa y’imishinga y’urubyiruko yahize indi mu Ntara y’Amajyepfo.

Uwo mukobwa ufite imyaka 25, umushinga we ni uwo gukora imigati, biswi na keke (cake) mu bihaza hanyuma inzuzi zabyo akazumisha zikavamo umuti izindi bakazihekenya cyangwa akazikoramo ifu iribwa nk’iy’ubunyobwa.

Mukagahima, warangije amashuri mu bijyanye n’icungamutungo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, avuga ko mbere yo gukora amandazi mu bihaza,abanza akabitogosa kugira ngo abone umutsinda wabyo.

Uwo mutsima awubona yifashishije akuma gacomekwa ku muriro kitwa “Blender” kabivangavavanga hakavamo umutsima unoze. Akoresha ako kuma kuko ngo atarabona imashini nyayo yabugenewe.

Izo ni keke akora mu bihaza
Izo ni keke akora mu bihaza

Mukagahima avuga ko ku munsi atunganya ibiro 10 by’ibihaza aba yaguze 2500RWf.

Iyo amaze kubona umutsima wabyo, awuvangamo ibindi birungo ubundi akabona gukoramo imigati, biswi cyangwa keke. Ibyo bimutwara ibihumbi 13RWf.

Akomeza avuga ko uwo mutsima aba yatunganije ari wo ashobora gukoramo imigati irindwi, keke 30 cyangwa biswi 20 bitewe n’ingano yabyo. Ibihaza abigura ku bahinzi kuko ibyo yihingiye bitari byera.

Umugati umwe awugurisha 1000RWf, keke imwe ikagura 100RWf naho biswi akazishyira mu bikombe bipfundikirwa, kimwe akakigurisha 500RWf cyangwa 1000RWf bitewe na biswi zirimo.

Akomeza avuga ko ibyo akora abigurisha mu masoko atandukanye cyane cyane ayo muri Muhanga no mu Mujyi wa Kigali ku buryo ngo ku kwezi abona inyungu y’amafaranga ibihumbi 80RWf akayizigamira.

Uko yatangiye uwo mushinga

Mukagahima avuga ko gutekereza uwo mushinga yabitangiye akiga muri Kaminuza y’u Rwanda. Ahamya ko yabonaga igihingwa cy’igihaza gisuzugurwa kandi iwabo kihera cyane.

Izo nazo ni biswi akora mu bihaza
Izo nazo ni biswi akora mu bihaza

Akomeza avuga ko ubu akoresha abagore bagera muri 30 bamufasha guhinga ibihaza mu mirima yabo maze bakabimuzanira akabigura.

Ahamya ko iyo miliyoni 1RWf yahembwe agiye kuyifashisha mu kwamamaza ibikorwa bye no kugura imashini zo kumufasha gutunganya ibihaza.

Agira ati “Iki gihembo kimfashije kumenyekana kuko ikibazo cy’amasoko giterwa no kuba ibyo dukora tudashobora kubyamamaza, ubu kandi ngiye kugura imashini zifite ubushobozi.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko, Bigenimana Emmanuel avuga ko ubuyobozi bukwiye kwita ku rubyiruko rugahera ku mahirwe rufite iwabo rukihangira imirimo.

Avuga ko kuba urubyiruko rukomeza gutaka ko nta gishoro rubona ari ikibazo cy’imyumvire no kudatinyuka.

Ati "Biterwa n’uko twarezwe, Abanyarwanda ntabwo twamenyereye gutekereza imishinga yaduteza imbere, n’imyumvire mike irimo.”

Inzu z'ibihaza arazikaranga cyangwa akazisyamo ifu akazigurisha
Inzu z’ibihaza arazikaranga cyangwa akazisyamo ifu akazigurisha

Mukagahima azahatana mu mishinga yatsinze mu zindi Ntara z’igihugu, aho umushinga uzatsinda uzahembwa miliyoni 5RWf.

Ipiganwa ku rwego rw’igihugu rizaba umunsi umwe mbere y’inama y’igihugu y’Umushyikirano ari nawo munsi wo gutanga ibihembo mu nkera y’imihigo y’uribyiruko.

Minisiteri y’urubyiruko igaragaza ko ayo marushanwa azarushaho gukangura n’urundi rubyiruko rukitinya kujya mu ishoramari riciriritse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nimumfashe mumpuze na Ange Mukagahima na kunze umushingawe wo gukora amandazi ,biswi,keke n’imigati mubihaza ndagirango mwisabire AMAHUGURWA nanjye nzabashe kwiteza imbere murakoze.

Ibintunimana Yves yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

Nimumfashe mumpuze na Ange Mukagahima nasomye umushingawe ndawukukunda mumpumpuze nawe mwisabire amahugurwa anyigishe gukora biswi,amandazi imigati na keke nanjye nzabashe kwiteza imbere murakoze maye mbashimiye.

Ibintunimana Yves yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

kbx rwose hubwo atubwire process zose abikoramo

simeon yanditse ku itariki ya: 20-01-2020  →  Musubize

AHUBWO NIMUMUTUBWIRIRE UWASHAKA KO AMUFASHA UKO BABONANA NAWE AFITE GAHUNDA YO GUKORA SMOLL BUSINESS

BASHIMWER WELLARS yanditse ku itariki ya: 23-11-2017  →  Musubize

aha bayitere imishinga ifite ibyo imaze kugeza kubanyarwanda hari ikitagaragara baha agaciro kurusha indi gusa bashikibacu nitubarendegeza gutya ntacyo tuzabagezaho ahubwo bakagombye gukomeza gukora cyane tukabafasha mubundi buryo.

mukanyabenda costasie yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

ejo twarabibonye turaceceka ariko ntaco yarushija abandi aho dusanga ntamubare w’urubyiruko yahayakazi mugihe hari abageze muri 60 kandi batwerekako banatangiye imiryango mwinshi mutuelle , mubyukuri ntacyo yagaragaza yagejeje kurubyiruko ndetse no kubanyarwanda gusa nyine pannel nayo buriya wasanga yarifite brifing. gusa sibyiza buriya muba muciye intege abakoze cyane.

mukanyabenda costasie yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

None se inkunga leta yirirwa itera imishinga yindi idafitiye abanyarwanda akamaro nkuyu munyarwanda bagakwiye kumufata neza kuko araruta abanyeshuli barangiza mu mashuli yo mu rwanda ariko bakaba batanakora na lampe y,itara,cg se n,....

Ntirenganya evariste yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka