Gukora ibyuma bya “Bande feri” bimaze kumwinjiriza atubutse

Umuhire Catherine w’i Musanze, wahanze umurimo wo gukora ibyuma bya “Bende feri” avuga ko umaze ku mugeza ku mitungo ya miliyoni 3RWf.

Umuhire ari mu igaraje akoreramo muri Musanze
Umuhire ari mu igaraje akoreramo muri Musanze

Umuhire w’imyaka 20 yahanze umurimo wo gukora ibyuma bifata “Bande feri” (Bande de Freins), bifata feri z’imodoka, yifashishije ubumenyi yaboneye mu mahugurwa.

Akomeza avuga ko kwihangira uwo murimo yabitekereje kubera ko kwiga amashuli asanzwe byari byamunaniye.

Agira ati “Uyu murimo nawutangiye mu mwaka wa 2015 nyuma y’uko nari mvuye kwiga muri Uganda mu gihe cy’amezi atandatu.”

Bande de Freins zikorwa na rwiyemezamirimo Umuhire Catherine w'imyaka 20 y'amavuko
Bande de Freins zikorwa na rwiyemezamirimo Umuhire Catherine w’imyaka 20 y’amavuko

Akomeza avuga ko yatangiranye igishoro cy’ibihumbi 250RWf yahawe n’iwabo. Yatangiye gukora, ibyo akora abantu barabikunda, atangira kubona inyungu.

Agira ati “Ubu mu gihe gito maze nkora, imitungo yanjye bwite irimo n’ibikoresho nkoresha muri aka kazi bifite agaciro ka miliyoni 3RWf.”

Ku myaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza iritubutse
Ku myaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza iritubutse

Uwinema Joselyne acuruza ibyuma by’imodoka mu mujyi wa Musanze, birimo na “Bande de freins”.

Avuga ko “Bande de freins” zituruka mu ruganda azigurisha 2500RWf mu gihe izikorwa na Umuhire Catherine azigurisha ibihumbi 2000RWf.

Akomeza avuga ko abakiriya bakunze kugura izo zikorwa na Umuhire kuko ziramba kandi zikaba zihendutse.

Agira ati “Biriya byuma bikorwa na Umuhire Catherine, abaguzi barabikunda kuko baramutse batabikunda ntibaza babitubaza twabirangura bikadupfira ubusa.”

Igaraje Umuhire akoreramo ibyuma bizwi nka bande feri
Igaraje Umuhire akoreramo ibyuma bizwi nka bande feri

Umuwe mu bagura “Bande de freins”, utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko ku bwe ibyuma byakozwe n’uwo rwiyemezamirimo aribyo akunda cyane kurusha ibyo mu ruganda.

Agira ati “Ziriya ‘Bande de freins’ zo mu ruganda njye ndazikoresha zikabanduka mbere y’izo ngura z’inkorano zikorwa n’uyu mukobwa.”

Umuhire agira inama abakobwa bagenzi be kimwe n’abandi bantu, gutinyuka bagahanga imirimo ibateza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Chapeau Mlle!

che yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka