Gucuruza amazi mu mpeshyi bibarinda ubushomeri

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rurenge muri Ngoma bacuruza amazi bavomye, bikabaha amafaranga abafasha kwikenura mu gihe cy’izuba.

Uru rubyiruko rusanga igihe cy'izuba ari andi mahirwe baba bafite ngo binjize amafaranga bakura mu kuvoma amazi.
Uru rubyiruko rusanga igihe cy’izuba ari andi mahirwe baba bafite ngo binjize amafaranga bakura mu kuvoma amazi.

Igice kinini cy’umurenge wa Rurenge ntamazi gifite, bigasaba abahatuye gukora urugendo rurerure bajya mu misozi kuvoma amazi ahaba hateraniye abantu benshi hari n’umubyigano.

Mizero Jean D’Amour w’imyaka 28, utuye mu kagari ka Rwikubo kamwe mu tugize uyu murenge, avuga ko akazi ko kuvoma amazi akayagurisha kamutungiye umugore n’abana babiri, kuko kamuha agera ku bihumbi 90Fre mu kwezi.

Agira ati “Ku munsi ubu tuvoma amajerekani 36, ariko hari n’igihe tuyarenza kandi imwe tuyigurisha ku mafaranga 150. Mu menshyi iyo imvura itangiye gucogora, ku munsi nkora aka kazi ko kuvoma amazi. Aya amafaranga amfasha gutunga urugo no kwiteza imbere.”

Mugenzi we avuga ko amaze imyaka itanu arangije amashuri yisumbuye, agasanga muri iki gihe nta gusuzugura akazi ahubwo umuntu agomba gukora uko ashoboye kose kugira ngo agere ku iterambere akoresheje ubwenge n’imbaraga ze.

Ati “Imirimo yabaye ikibazo,aka kazi nkavanga n’ubuhinzi kuko iyo imvura iguye nsubira mu buhinzi bwanjye.

Ubu maze kwiteza imbere kuko ntasuzuguye umurimo. Nagiye ninjiza ibihumbi 3.500Frw ku munsi urumva ko ari amafaranga menshi, iyo igihe cy’impeshyi kirangiye dusubira mu buhinzi.”

Niyitugize David Umuyobozi w’Umuryango uharanira ko urubyriko rwigira kandi rukagira ubuzima bwiza Youth volunteers, avuga ko imyumvire y’urubyiruko ku kudasuzugura akazi igenda ihinduka kubera ubukangurambaga uyu muryango ukora hirya no hino.

Poliliti ya Leta y’u Rwanda ishishikariza abantu bose gukora bakiteza imbere, Urubyiruko by’umwihariko rugashishikarizwa gukura amaboko mu mifuka, kwihangira imirimo no kudasuzugura akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka