Guca ukubiri n’amakimbiranye bari kubyungukiramo

Abaturage bo mu Murenge wa Gahara i Kirehe bavuga ko batangiye gutera imbere nyuma yo kwiyemeza guca ukubiri n’amakimbirane mu miryango.

Abahuguwe bishimiye ubumenyi bakuyemo mu kubungabunga iterambere ry'ingo binyuze mu ihame ry'uburinganire.
Abahuguwe bishimiye ubumenyi bakuyemo mu kubungabunga iterambere ry’ingo binyuze mu ihame ry’uburinganire.

Aba baturage bahawe amahugurwa n’umuryango SAFE hifashishijwe uburyo bise GALS (Gender Action Learning System), agatangwa mu buryo bushushanyije bufasha abagenerwabikorwa gutegura iterambere ry’ingo z’abo bagendeye kubyo batunze.

Ayingeneye Modesta umwe mu bashoje icyiciro cya mbere cy’aya mahugurwa kuri uyu wa gatanu tariki 3 Kamena 2016, avuga ko nyuma y’imyaka isaga 20 atotezwa n’umugabo we, yemeza ko amahugurwa yagize impinduka mu rugo rwabo.

Yagize ati “Mu rugo byari bikabije umugabo yarankubitaga hafi kunyica akantoteza, turakena kuko twezaga akarara agurishije imyaka atitaye ku bana umunani dufite.

Imfashanyigisho ni ibishushanyo.
Imfashanyigisho ni ibishushanyo.

Nyuma y’amahugurwa ninginze umugabo ngo muhugure akansimbukana ntangiye kwigisha abana nyuma abona ko bifite akamaro nawe araza.”

Avuga ko yahinduye umugabo kubera amahugurwa yahawe nawe akabimusubiriramo nk’uko yabyigishijwe.

Ati “Natangiye kumwigisha nkoresheje ibishushanyo nk’imfashanyigisho twifashisha nkamwereka nti aha bimeze gutya, aha twarakennye kuko wibera mu kabare ,umugabo arabikunda ubu mu rugo tumaze kugera kuri byinshi abana bariga dufite mituweri ntayo twari twarigeze.”

Mu buhamya abagabo abenshi batanze bakomeje kugaragaza uburyo bari bafite imyumvire mike k’uburinganire mu muryango, nk’uko umwe muri bo Nzeyimana Célèstin yabivuze.

Mu guhugurwa bifashisha ibishushanyo.
Mu guhugurwa bifashisha ibishushanyo.

Ati “Nari narapfuye mpagaze ntabizi kuko ntajyaga numva umugore narinwe, yagiraga icyo ambwira nti umugore se n’iki umbwira ko nta bwenge mugira ko ubwenge bwanjye ari bwo buyobora urugo?!”

Mu izina ry’akarere ka Kirehe Hakizimana Charles yashimye uwo muryango uruhare runini ukomeje kugira mu gufasha abaturage guhindura imyumvire birinda amakimbirane mu miryango.

SAFE (Sustainable Agriculture for food Security and Economic Development) usanzwe ukorera mu turere dutatu gusa urifuza gukomeza kwagura ibikorwa byawo nyuma yo kubona bitanga umusaruro.

Usanzwe ufasha abaturage mu buhinzi no mu iterambere ry’imiryango bagendeye ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka