Gisagara: Basaniwe iteme riborohereza mu buhahirane

Abatuye mu mirenge ya Kibilizi na Kansi muri Gisagara baravuga ko bashimishijwe n’uko iteme ribahuza n’umurenge wa Mukura muri Huye ryakozwe.

Basaniwe iteme byoroshya ingendo
Basaniwe iteme byoroshya ingendo

Iryo teme riherereye mu gishanga cya Cyihene kiri mu mirenge ya Kansi na Kibilizi mu Karere ka Gisagara ryari rimaze imyaka irenga 7 ryaracitse ku buryo nta binyabiziga byahanyuraga.

Abakoresha iyo nzira bajya cyangwa bava mu Karere ka Huye bavuga ko kuva aho ricikiye byabasabaga kuzenguruka kugira ngo babashe kuhagera.

Mushimiyimana Samuel utwara abagenzi kuri moto,avuga ko kuvana umugenzi i Huye umujyana i Kansi muri Gisagara byabasabaga kuzenguruka aho bita mu Mburamazi,cyangwa se ngo bakanyura ahitwa i Kibilizi hafi y’ibitaro.

Yagize ati”Mbere twanyuraga mu mburamazi,cyangwa se bitewe n’aho umugenzi ajya ukaba wanyura i Kibilizi,ugasanga turakoresha lisansi nyinshi kandi igiciro ntigihinduke”.

Sekamana Aloys wo mu Murenge wa Kansi we acuruza imyenda mu isoko rya Rango mu Karere ka Huye akoresheje igare.

Avuga ko mu gihe iteme ryari ryaracitse ngo bazengurukaga bikabatwara umwanya munini kandi bakavunika,ariko ubu bakaba basigaye banyura hafi kuko iteme ryamaze gukorwa.

Ati”Kuva aho ryubakiwe tunyura aha,kandi nawe urabona ko ari hafi cyane kuva hano i Kansi ujya mu i Rango ni iminota 20,nyamara twajyaga dukoresha nk’amasaha abiri”.

Abo baturage ariko bavuga ko n’ubwo iteme ryakozwe rikaba ryaroroheje ingendo,ngo hari igice cy’umuhanda kitameze neza cyane cyane mu gice cy’akarere ka Huye,bakifuza ko nacyo cyakorwa.

Nubwo iteme ryakozwe ryoroheje ubuhahirane hari igice cy'umuhanda muri Huye cyarangiritse
Nubwo iteme ryakozwe ryoroheje ubuhahirane hari igice cy’umuhanda muri Huye cyarangiritse

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi Jerome Tumusifu avuga ko iryo teme ryafashije abaturage cyane,kandi ko n’ikibazo cy’umuhanda bagitekerejeho.

Uwo muyobozi avuga ko hazakorwa imiganda ku ruhande rw’Umurenge wa Kansi kandi ko no ku ruhande rw’Akarere ka Huye bazakorana icyo gice nacyo kigakorwa kugira ngo abaturage boroherezwe.

Uretse iryo teme ryakozwe, muri uwo murenge hari irindi teme riri ahitwa mu Mburamazi mu Kagari k’Akaboti,abarikoresha bavuga ko rikwiye gusanwa kuko ngo imbaho ziriho zatangiye gusaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka