Gisagara: Inkeragutabara zujuje inzu y’ubucuruzi yatwaye miliyoni 10RWf

Mu minsi iri imbere abagize Koperave y’inkeragutabara yitwa CTPMH yo mu murenge wa Save muri Gisagara baratangira kwinjiza amafaranga babikesha inzu y’ubucuruzi bujuje.

Iyi nzu y'ubucuruzi yuzuye itwaye arenga miliyoni 10RWf
Iyi nzu y’ubucuruzi yuzuye itwaye arenga miliyoni 10RWf

Iyi nzu yuzuye itwaye miliyoni zirenga 10RWf, yatashywe ku mugaragaro ku itariki ya 28 Nyakanga 2017.

Ayo mafaranga yose yayubatse yaturutse ku migabane y’abanyamuryango bakuye mu kazi ko gukora isuku n’inguzanyo ntoya batse muri banki.

Iyo nzu ifite imiryango ibiri. Umwe uzakorerwamo ubucuruzi bw’ubuconsho naho undi uhunikwemo imyaka.

Nubwo ubucuruzi butaratangira, abanyamuryango bamaze kugura imyaka irimo ibishyimbo, ibigori n’amasaka bingana na toni enye n’ibiro 200 bazatangiriraho bahunika.

Lambert Twahirwa, uyobora iyo koperative avuga ko agitangira kuyiyobora yasanze nta mutungo isigaranye ariko agerageza kumvisha abanyamuryango bake bari basigaye ko batagomba gucika intege batanga imisanzu kugeza baguze ikibanza barubaka.

Agira ati “Nasanze kuri konti hariho amafaranga ibihumbi 300RWF gusa, ngerageza kumvisha abanyamuryango bari basigaye ko tutagomba gucika intege, turakomeza dutanga imisanzu none dore twiyujurije inzu namwe mubona ko isobanutse.”

Abanyamuryango b’iyi koperative bavuga ko kuba baragiye basenyuka ndetse abayobozi babo bakabatwara umutungo bari bafite,byabahaye imbaraga zo gukora cyane ubu bakaba bizeye ko koperative yabo igiye kurushaho gukomera no kugera ku bikorwa byinshi.

Iyi koperative yatangiye mu mwaka wa 2008, itangirana abanyamuryango 73, bari biganjemo abahoze mu ngabo z’igihugu.

Mu mwaka wa 2012, ubuyobozi bwa koperative bwaje kunyereza umutungo wayo wabarirwaga muri miliyoni 5RWf. Ibyo byatumye abanyamuryango benshi bacika intege ndetse bamwe bahita bayivamo.

Inyuma y'iyo nzu ni uko hameze
Inyuma y’iyo nzu ni uko hameze

Ababarirwa muri 21 barimo 5 gusa b’inkeragutabara biyemeje gukomera kuri koperative yabo barongera bitoramo ubuyobozi.

Bahise bahindura inshingano za koperative. Ubusanzwe yambumbaga amatafari ariko babihagarika ahubwo itangira gukora isuku mu isoko rya Rwanza riherereye mu murenge wa Save.

Akimana Albertine, umwe mu banyamuryango avuga ko koperative yabo yicwaga n’ubuyobozi bubi kuko kuva aho baboneye abayobozi bashya batangiye kubona amafaranga yinjira mu ngo zabo kugeza n’aho babona ayo gushora mu bucuruzi.

Agira ati “Icyatwicaga ni ubuyobozi bubi kuko ntitwahinduye ibyo twakoraga kandi amafaranga twarayabonye mu rugo tubaho neza none twiyujurije n’inzu.”

Brig General Fillimin Bayingana, ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko kuba iyi koperative yaragiye isenyuka ndetse ubuyobozi bwayo bukayisahura, bikwiye kubera abayigize isomo, bagaharanira ko itazongera gusenyuka kandi igakomeza kubagirira akamaro.

Agira ati “Inshingano zacu ni ukureba uko koperative z’Inkeragutabara zikora, uko ziyobowe n’uko ziyubaka kuko ntitwifuza kubona Inkeragutabara ishonje iri ku muhanda.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka