Gicumbi: 2017 izasiga abaturage ibihumbi 15 bakoresha amazi meza

Umuyoboro w’amazi meza ugiye kubakwa mu murenge wa Manyagiro muri Gicumbi witezweho guha amazi meza abaturage ibihumbi 15 bitarenze 2017.

Umuyobozi wa Water for People atangiza igikorwa cyo guha abaturage amazi meza mu murenge wa Manyagiro
Umuyobozi wa Water for People atangiza igikorwa cyo guha abaturage amazi meza mu murenge wa Manyagiro

Byatangajwe ubwo umushinga “Water For People” ufatanyine n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bafunguraga ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka uwo muyoboro w’amazi uzaba ufite ibilometero 21, tariki ya 03 Ugushyingo 2017.

Eleanor Ellen, Umuyobozi w’umushinga “Water For People” ku Isi, watanze inkunga yo kubaka uwo muyoboro w’amazi, avuga ko bishimira kubona umuturage abayeho mu buzima bwiza. Kandi ntawagera ku buzima bwiza adakoresheje amazi meza.

Yijeje abatuye Umurenge wa Manyagiro ko uwo muyobora w’amazi bagiye kubakirwa uzabageraho bidatinze kuko ngo ibyo uwo muryango wiyemeje ubigeraho kandi vuba. Uwo muyoboro uzuzura utwaye miliyoni 756RWf.

Abaturage bo mu Murenge wa Manyagiro bavuga ko bishimiye cyane kuba bagiye kujya bakoresha amazi meza, kandi bakayakura hafi yabo. Ubusanzwe ngo bakoreshaga amazi mabi kandi bavoma kure.

Eleanor Ellen yijeje abaturage ko imvugo izaba ingiro
Eleanor Ellen yijeje abaturage ko imvugo izaba ingiro

Nzeyimana Aloys avuga ko bakoraga urugendo rw’isaha imwe n’amaguru bajya kuvoma. Ibyo ngo byatumaga abana bakerererwa ishuri cyangwa bakarisiba.

Agira ati “Turishimye cyane ku buryo utabyumva, kuko tugiye kugira ubuzima bwiza pe, kuko nta kongera kuruha dukora ingendo ndende”.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Kabagambe Deo asaba abo baturage gufata neza uwo muyoboro w’amazi kugira ngo hatazagira uwangiza.

Akarere ka Gicumbi kari mu turere tutagira amazi meza. Kugeza ubu ngo abaturage bagerwaho n’amazi meza ku buryo buhoraho babarirwa kuri 45%. Naho abagerwaho n’isuku n’isukura bakaba ari 33%.

Gusa ariko umushinga “Water for People” ufite intego yo kugeza amazi meza mu mirenge yose igize Akarere ka Gicumbi uko ari 21.

Uwo mushinga ngo ufite amafaranga angana na miliyari 45RWf, azashorwa mu bikorwa by’amazi, isuku n’isukura mu gihe cy’imyaka itanu muri ako karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mudufashe I Gicumbi my gave ka Gatuna twari twiherewe amazi ns leta none abakire ba Gatuna bagenda bayakurura bashyira mubipangu none yarakamye abaturage ntibakibona aho bavoma.Basi uwo mushinga natwe Gatuna watwibutse ukatugezaho amazi cg se abayobozi ba Gicumbi babikoraho iki kukarengane ka rubanda rugufi.Thanks

jbosco yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

think for "water for people" partnership

rukundo yanditse ku itariki ya: 1-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka