Basaniwe amateme yari amaze amezi 10 asenywe n’ibiza

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bahamya ko bagiye kongera guhahirana, nyuma y’isanwa ry’amateme agera kuri 18 yari yarasenywe n’ibiza.

Iki kiraro cyatashywe muri Gakenke cyari cyarasenyutse kuburyo abaturage baburaga aho baca bagahera mu bwigunge
Iki kiraro cyatashywe muri Gakenke cyari cyarasenyutse kuburyo abaturage baburaga aho baca bagahera mu bwigunge

Batangaje ibi ubwo muri ako karere batahaga ibiraro 18 byubatswe na Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza (MIDIMAR) ifatanije n’imiryango itegamiye kuri Leta, tariki ya 27 Werurwe 2017.

Ibyo biraro byatashywe ni ibyo mu Mirenge ya Gakenke, Gashenyi, Muyonge na Rushashi. Byuzuye bitwaye Miliyoni 216RWf.

Imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Gakenke mu ijoro ryo ku itariki ya 07 rishyira tariki ya 08 Gicurasi 2016, yasenyeye abantu ndetse inangiza ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda n’ibiraro.

Abaturage bo muri ako karere bavuga ko ibiza byatewe n’iyo mvura byatumye ibiraro bitandukanye bihuza imirenge bisenyuka, bibaheza mu bwigunge ku buryo ngo kuva mu murenge ujya mu wundi byari ingorabahizi.

Barengayabo Felicien wo mu Murenge wa Gashenyi yishimira ko ibyo biraro byongeye kubakwa umurenge wabo ukongera kuba nyabagendwa.

Agira ati “Imvura yaraguye iraza irabitwara byose dusigara mu bwigunge, n’uwejeje igitoki cyangwa ibirayi n’ibishyimbo akabura ukuntu yabigemura ku isoko ryo kuri Base.
Ariko aho ibi biraro babikoreye nta kibazo dufite, iyo ushatse ujyana igitoki, ukajyana ibirayi byose bikagera ku isoko nta kibazo, ubu byarakemutse.”

Ibyo biraro byatashywe ni ibyo mirenge yibasiwe cyane n’ibiza kurusha indi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias asobanura ko nyuma y’ibiza bahuye n’akaga gakomeye gusa ngo bashimira uburyo Leta y’u Rwanda yababaye hafi.

Agira ati “Mwaradufashije ku buryo nyuma y’ibyo biza, ubu abaturage baratekereza k’ubuzima busanzwe bwo kwiteza imbere. Birumvikana ko iyo mutaza ubu hari benshi baba bamerewe nabi.”

Akomeza avuga ko hakiri ikibazo cy’imiryango 25 yasenyewe n’ibiza igicumbikiwe n’abaturanyi kuko hataraboneka ibibanza byo kububakiramo inzu. Hari ngo n’ibiraro binini bitandatu bitarakorwa neza.

Ibi biraro byo mu Gakenke byasanwe byari bimaze amezi 10 bisenywe n'ibiza
Ibi biraro byo mu Gakenke byasanwe byari bimaze amezi 10 bisenywe n’ibiza

Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza, Mukantabana Saraphine ahamagarira abaturage gufata neza ibyakozwe.

Agira ati “Ibi bikorwa tuba dukorewe tujye tubifata neza, uturanye n’ikiraro ukirebe nk’umutungo wawe urenze nk’uko ucunga ukamenya ‘uti isahani abana bariraho irihe.

N’icyo kiraro,n’udaturanye nacyo ajye akireba avuge ati ‘ese nta byatsi byagiyeho bishobora kucyangiza! Rwose mumenye ko ari ibintu biba byavuye kure kandi bikadukura kure.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka