Dutere akajisho aho kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera bigeze (AMAFOTO)

Kigali Today yabagereye i Bugesera,ahamaze iminsi hatangiye imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, umwe mu mishinga minini u Rwanda rufite.

Imirimo irarimbanyije
Imirimo irarimbanyije

Icyo kibuga cy’indenge kirubakwa mu Ntara y’Uburasirazuba kandi abashinzwe imirimo yo kucyubaka barizeza ko bazubahiriza igihe bahawe ku buryo mu mpera z’umwaka wa 2019 kizaba ari nyabagendwa.

Nyuma y’amezi 11 Perezida Kagame afunguye ku mugaragaro imirimo yo gutangira kubaka icyo kibuga, uwo mushinga umaze gukoresha ingengo y’imari ingana na 14.8% by’amafaranga azacyubaka. Mota-Engil Africa, Kompanyi y’Abanya-Portugal ni yo yatsindiye kubaka icyo kibuga cy’indege.

Itsinda ry’abanyamakuru ba Kigali Today, riherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye,batemberejwe ahubakwa icyo kibuga, berekwa aho imirimo yo kubaka igeze.

Ni uku ikibuga cya Bugesera kizaba kimeze muri 2045
Ni uku ikibuga cya Bugesera kizaba kimeze muri 2045

Muri urwo rugendo, abanyamakuru beretswe uko ibimashini biremereye bihangana n’ubutaka bworoshye bw’ikibanza kiri ku murambararo wa metero kare ibihumbi 30 igice cya mbere cy’uwo mushinga kizubakwaho.

Icyo kibuga gikorwaho n’abantu b’ibitsina byombi bagera kuri 910, kandi abagera kuri 80% muri bo, ni Abanyarwanda bakomoka muri ako gace. Biteganijwe ko uwo mushinga uzakoresha abantu bagera ku 2.000 mbere y’uko urangira.

Muri Nzeri 2016, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’iyo Kompanyi ya Mota Engil Engenharia e Construcao yo kuzubaka icyo kibuga cy’indege.

Ni uku kizaba kimeze igice cya mbere nicyuzura muri 2019
Ni uku kizaba kimeze igice cya mbere nicyuzura muri 2019

Ayo masezerano ateganya ko igice cya mbere kizuzura gitwaye agera kuri Miliyoni 481 z’Amadolari ya Amerika, kikazarangira mu Ukuboza 2019.

Igice cya kabiri cyo kikazatwara agera kuri Miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika, kikazuzura mu 2045. Nikimara kuzura cyose kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri Miliyoni 4.5 ku mwaka.

Iki kibuga ntiwakireba ngo ugiheze n'amaso
Iki kibuga ntiwakireba ngo ugiheze n’amaso
Inkingi za mbere zamaze kuzamurwa
Inkingi za mbere zamaze kuzamurwa
Imodoka zitwara isima itunganije ntizijya zihagarara
Imodoka zitwara isima itunganije ntizijya zihagarara
Izo modoka ziba ziparitse zitegereje gutangira akazi
Izo modoka ziba ziparitse zitegereje gutangira akazi
Amakamyo na yo ahora yiteguye gukora akazi
Amakamyo na yo ahora yiteguye gukora akazi
Gutembera iki kibuga bisaba imodoka kuko ntiwagenda n'amaguru ngo ukirangize
Gutembera iki kibuga bisaba imodoka kuko ntiwagenda n’amaguru ngo ukirangize
Ibyo bikamyo ni byo bitwara sima yo gukora beto izubakishwa "Terminal"
Ibyo bikamyo ni byo bitwara sima yo gukora beto izubakishwa "Terminal"
Iyo yatangiye kumena beto mu nkingi ya mbere
Iyo yatangiye kumena beto mu nkingi ya mbere
Izo ni inkingi ziri gutegurwa
Izo ni inkingi ziri gutegurwa
Ibikamyo bitunda itaka yakuwe ahamaze guharurwa
Ibikamyo bitunda itaka yakuwe ahamaze guharurwa
Ibyo bigega ni byo bivangirwamo sima yo kubaka beto, imodoka ikazijyana
Ibyo bigega ni byo bivangirwamo sima yo kubaka beto, imodoka ikazijyana
Ni uko icyo kigega kireshya iyo ucyegereye
Ni uko icyo kigega kireshya iyo ucyegereye
Imodoka zitari mu kazi ziba ziparitse aho
Imodoka zitari mu kazi ziba ziparitse aho
Ibyo ni ibiro by'abakozi bubaka iki kibuga
Ibyo ni ibiro by’abakozi bubaka iki kibuga
Ibuye ry'ifatizo ryashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Ibuye ry’ifatizo ryashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Hari n'ikibuga cy'indege za Kajugujugu zifashishwa mu bwubatsi
Hari n’ikibuga cy’indege za Kajugujugu zifashishwa mu bwubatsi
Abanyamakuru ba Kigali Today baratemberejwe izuba ririnda rirenga bataraharangiza
Abanyamakuru ba Kigali Today baratemberejwe izuba ririnda rirenga bataraharangiza

Kureba andi mafoto menshi kanda AHA

Amafoto: Plasir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

ndabona igihe kizaba cyuzuye Urwanda ruzaba ari America ituye muri Africa.

harindintwari peace yanditse ku itariki ya: 8-06-2018  →  Musubize

Ariko mujye musoma neza. Inkuru iravugako igice cyambere cya kiriya kibuga kizarangira muri 2019 ariko ko imirimo yose izarangira 2045. Nonese wowe ubihakana, urumva muri 2045 kizaba kitararangira?

Kakana yanditse ku itariki ya: 8-06-2018  →  Musubize

Ahyeeee
Aho mwahereye kuva (1995)muhanura akaaga ku Rwanda ubu mwageze kuki? Muzahanura ibyo binyoma byanyu kugeza igihe amasezerano Imana ifitiye u Rwanda azasohorera yose mushiduke muheze iyo mwatorongeye muhunga amaraso mwamennye.
Murababaje

jojo yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

mwadusobanuriye ubwo buhanuzi tukabumenya natwe tukamenya uko twitegura

Mariya Rosa yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

Kanamugire rwose ubwo buhanuzi bwanyu mujye mubugumana mu mitima yanyu ntabwo dukeneye.

Damson yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

2019 kizaba cyuzuye? Imana iturinde ko cyuzura kba ubuhanuzi butadusohoreraho.

Kanamugire yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

kagire inkuru, ubuhe buhanuzi uvuga hano?

Karuranga Anaclet yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

Hahahahahaha abahanuzi ntibajya barangira!!

Hari n’ubuhanuzi bw’ibibuga by’indege se?!?!?!

haha yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

Niho mba nkorera imyaka 3 cyangwa 4 ntibishoboka harimo akazi kenshi na company nyinshi uko niko kuri kizuzura nyuma yimyaka 5

Ndengeyintwari j bosco yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka