Dore uko watunga inzu yawe muri Kigali kuri miliyoni 27Frw

Banki y’u Rwanda y’iterambere (BRD) n’abafatanyabikorwa bayo bafite umushinga wo gutangiza umudugudu i Ndera muri Gasabo,uzatuzwamo abantu bafite ubushobozi buciriritse.

Igishushanyo mbonera cy'uko izo nzu zizaba zimeze
Igishushanyo mbonera cy’uko izo nzu zizaba zimeze

BRD ifatanije na “Bank of Africa” barimo kwegeranya ibisabwa byose ngo batangire kubaka uwo mudugudu uzaba ugizwe n’inzu 1300. Imirimo yo kubaka ikazatangirana n’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka.

Ni umushinga uzatwara agera kuri miliyari 60Frw kugira ngo inzu zubatse kuri hegitari 18.6 zizabe zuzuye. Biteganijwe ko nizuzura zizakemura ikibazo ku bantu bafite ubushobozi buciriritse, bakorera hagati ya 261.000Frw na miliyoni 1.2Frw ku kwezi.

Biteganijwe kandi ko icyiciro cya mbere cy’uwo mushinga kizarangira mu mwaka umwe, kikazuzura gitwaye agera kuri miliyari 10Frw.

Mukamusinga Regine, ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo muri BRD, yavuze ko mu minsi ya vuba bazatangira kwakira abifuza kuzatura muri izo nzu.

Yagize ati “Mu minsi micye tuzashyira urupapuro ku rubuga "Irembo" kugira ngo ababyifuza kandi babifitiye ubushobozi babashe kurwuzuza banatangaze ubwoko bw’inzu bifuza guhabwa.”

Kompanyi Groupe Palmeraie Development (GPD) y'Abanya-Maroc ni yo izazubaka
Kompanyi Groupe Palmeraie Development (GPD) y’Abanya-Maroc ni yo izazubaka

Mukamusinga yabitangarije mu kiganiro “Ubyumva ute” cya KT Radio, cyavugaga ku mbogamizi zo kugera ku nzu ziciriritse muri Kigali.

Yavuze ko umuntu uzemererwa kuzahabwa iyo nzu ku nguzanyo azasabwa guhita yishyura angana na 5%, andi akazayishyura nyuma bagiye kumuha inzu ubwo zizaba zuzuye.

Mu nzu zizubakwa zose, 80% muri zo zizaba ziciriritse, zifite igiciro kiri hagati ya miliyoni 27Frw na miliyoni 35Frw naho izisigaye zingana na 20% zizaba zihenze.

Uwo mudugudu uzaba ufite etage nyinshi ariko buri etage ifite inzu zigerekeranye enye. Muri buri etage hazaba harimo inzu ifite ibyumba bibiri ariko harimo n’indi ifite ibyumba bitatu.

Izo nzu ziri mu bigize umushinga wemeranijweho, ubwo Umwami wa Maroc yazaga mu Rwanda mu 2016. Uwo mushinga muri rusange, uzangira hubatswe inzu ibihumbi 5000 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kubaka inzu ibihumbi 15, uhereye ubu ukugeza mu mwaka wa 2024, kugira ngo ugabanye ikibazo cy’ibura ry’amacumbi aho igenzura ryagaragaje ko mu gihugu hose hakenewe inzu ibihumbi 350.

BRD kandi ifite igishoro cya miliyari 174Frw izakoresha mu kuguriza amabanki yandi yifuza kuguriza abakiriya bayo ngo bagure inzu.

Hazaba harimo inzu ifite ibyumba bibiri, hakabamo n'izindi zifite ibyumba bitatu
Hazaba harimo inzu ifite ibyumba bibiri, hakabamo n’izindi zifite ibyumba bitatu

Iriboneye Claude, umuyobozi w’agateganyo uyobora igice cy’ishoramari muri BRD, avuga ko banki zizahabwa ayo mafaranga ari izizemera kuguriza abakiriya bazo ku nyungu itarenze 10%. Ubusanzwe mu Rwanda inyungu ku nguzanyo z’inzu mu mabanki y’ubucuruzi ihagaze kuri 19%.

Inzu z’i Ndera, ni umwe mu mishinga myinshi yo kubaka inzu z’amacumbi muri Kigali, hari imidugudu ya Rugarama muri Nyarugenge ahateganywa kubakwa inzu 2674 hakaba n’inzu za Kimisange ahazubakwa inzu 224.

Hari kandi inzu 800 zizubakwa mu Busanza mu Karere ka Kicukiro, hakaba n’izindi nzu ziciriritse 224 zizubakwa muri Kagarama muri Kicukiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka