Dore impamvu u Bushinwa buhagaze neza muri Afurika muri iki gihe

Umubano w’u Bushinwa na Afurika wavuye kure ariko muri iki gihe icyo gihugu cyashyize imbaraga mu gukora imishinga muri Afurika itarigeze ikorwa n’undi wese mu biyitaga abacunguzi ba Afurika.

Tariki 17 Werurwe 2017,nibwo Perezida Jinping yakiriye Perezida Kagame mu Bushinwa,Jinping na we ategerejwe mu Rwanda muri uku kwezi
Tariki 17 Werurwe 2017,nibwo Perezida Jinping yakiriye Perezida Kagame mu Bushinwa,Jinping na we ategerejwe mu Rwanda muri uku kwezi

Ahagana mu mwaka w’i 2000 u Bushinwa busa n’aho bwahinduye imikorere, bushyira ingufu mu kuzamura ibikorwaremezo byari byaradindiye muri Afurika

Uyu mwaka wa 2018, icyo gihugu cyashyizeho ihuriro ryiswe “the China-Africa Cooperation Forum” rigamije gufasha impande zombi kuganira ku bikenewe gukorwa no gukurikirana ibyamaze kugerwaho.

Dusubiye inyuma gato muri 2001, ni bwo u Bushinwa bwatangiye gahunda yo gufatanya na Afurika mu iterambere, muri 2007 hakozwe inyandiko ngenderwaho mu guteza imbere inganda muri Afurika.

Muri 2013 hakorwa gahunda yo guteza imbere ibikorwaremezo ndetse na gahunda cyerekezo cya Afurika cya 2063.

Muri Nzeri 2013, Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping we ubwe ni we wasabye ko ihuriro ry’u Bushinwa na Afurika ryashyirwamo ingufu hagendewe kuri gahunda bise "Belt and Road (B&R)".

Iyo gahunda yari igamije kubaka imihanda myinshi kandi migari ihuza ibihugu byose bya Afurika kugira ngo yoroshye ubuhahirane. Gahunda ya B&R kandi yari inashamikiyeho imishinga myinshi yose ibyara inyungu ku mpande zombi.

Urugero rw’imwe muri yo ni igikorwa kiswe “461” cyatangijwe na Minisitiri w’intebe w’icyo gihugu Li Keqiang muri 2014.

Abakurikiranira hafi iby’ubukungu bemeza ko iyi gahunda ari imwe mu zizafasha u Bushinwa gushinga imizi itazigera irandurwa n’undi uwo ari we wese muri Afurika.

“461” iteye ite?

461 ni gahunda igizwe n’imyitwarire ine igomba kuranga u Bushinwa mu mikoranire yayo na Afurika. Iyo myitwarire ni kureshya (kudasumbana), gushyira mu bikorwa gahunda zishoboka, kwirinda uburyarya no gukoresha ukuri.

Umubare 6 wo uhagarariye imishinga migari itandatu u Bushinwa byiyemeje gukorera muri Afurika,ni kuvuga imishinga yo guteza imbere inganda, ijyanye n’imari, ijyanye no kugabanya ubukene, ijyanye no kurengera ibidukikije, ijyanye no guhererekanya umuco nsetse n’ijyanye no gusigasira amahoro n’umutekano.

Umubare 1 uhagarariye ihuriro ry’u Bushinwa na Afurika ari na byo iyo mishinga yose izakorerwamo.

Muri Mutarama 2015, ibikorwa bya mbere bigize gahunda 461 byatangiye gushyirwa mu bikorwa ubwo icyo gihugu cyasabaga ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) kugiha urutonde rw’ibikorwaremezo, imihanda n’inganda bikenewe cyane ku mugabane wa Afurika.

U Bushinwa bwashakaga kubaka umuhanda munini wa gari ya moshi, umuhanda mugari w’imodoka n’uruganda runini muri Afurika mu gihe cy’imyaka 48. Ibyo bikorwa byose kandi byagombaga kubakwa ku buryo bizagera kuri buri gihugu cyangwa bikakigirira akamaro.

Muri uwo mwaka kandi Perezida Jinping yashyizeho indi gahunda y’imyaka ibiri (2016-2018) igizwe n’imisingi itanu, ari yo yo gukora ibikorwa byongera icyizere ku mpande zombi, gusangira ibigize imico ya Afurika n’u Bushinwa, gufashanya mu bijyanye n’umutekano no muri politiki mpuzamahanga.

Izo nkingi ni zo zagombaga kugenderwaho ngo hashyirweho ibikorwa bibyara inyungu nk’inganda, guteza imbere ubuhinzi n’ibikorwaremezo muri Afurika, guteza imbere imicungire y’imari no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.

Ubufatanye bwibanda ku bikorwa bifatika

Mu mpera za 2014, ibikorwa bya mbere byavuye muri uwo mubano byari byatangiye kugaragara kuko u Bushinwa bwari bumaze gukoresha amafaranga agera kuri Miliyari 466 z’Amadorari ya Amerika.

Afurika yari imaze kureshya abashoramari b’Abashinwa bagera ku 3000,baje kuhashora imari mu bwubatsi, inganda ziciriritse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Abo bashoramari bahaye akazi abakozi bagera ku bihumbi 400 b’Abanyafurika.
Ishoramari ry’u Bushinwa riza rizi icyo rigamije.

Mu mikoranire y’u Bushinwa na Afurika ishoramari ntirikorwa uko abashoramari bishakiye gusa, ahubwo rikorwa mu buryo bwatekerejweho kandi budafitiye akamaro uruhande rumwe gusa.

Urugero, nk’agace ka Afurika y’Iburasirazuba gafatwa nk’agafite umutekano kandi kagaragaramo iterambere ryihuta mu by’ubukungu ugereranije n’ahandi, u Bushinwa buhafata nk’ahantu ho gukorera igerageza ry’ibikomoka ku nganda.

Wagera kuri Afurika y’Epfo ifatwa n’igihugu gikomeye ku mugabane, u Bushinwa bukayifata nk’ahantu ho guhita bushora imari ibyara inyungu ako kanya.

Kenya, Tanzania, Ethiopia na Congo ni bimwe mu bihugu u Bushinwa bukunda gutangirizamo imishinga mishya kugira ngo burebe niba n’ahandi izashoboka.

Muri Ethiopia hubatswe imihanda ya Gari ya moshi igezweho, ari nayo yihuta muri Afurika, mu gihe muri Djibouti ho hubatswe umuhanda wa Gari ya moshi zigezweho kandi zikoresha ingufu z’amashanyarazi.

Icyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) cyubatse muri Ethiopia na cyo ni umwe muri iyo mishinga, kimwe n’umuhanda wa Gari ya moshi watangiye kubakwa muri Kenya muri Kamena 2018.

Kubaka ibice byagenewe inganda muri Afurika, na yo ni indi gahunda ikomeye u Bushinwa bwiyemeje. Iyo gahunda iri mu buryo butatu, aho hari ibice byagenewe inganda ku rwego rw’igihugu, urw’akarere n’urw’abikorera.

Binyuze mu mikoranire hagati y’u Bushinwa na Afurika, hemejwe ko hazubakwa ibice byahariwe inganda ahantu hatanu muri Afurika. Bimwe muri ibyo bice ni “TEDA Suez Economic and Trade Area”, “Lekki FTZ, Zambia-China Economic & Trade Cooperation Zone” na “Ethiopian Eastern Industrial Park.”

Hari kandi na “Jin-Africa Economic and Trade Zone in Mauritius” na “Ogun Economic and Trade Zone” izubakwa muri Nigeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka