Dore Agronome wayobotse iy’ubunyonzi aho bumugejeje

Bakunzibake Jean de Dieu utuye mu Karere ka Huye yarangije mu ishami ryo gukurikirana imyaka yabaturage (Agronomie), ariko ubu ni umunyonzi kuko ari byo byamukuye mu bushomeri.

Bakunzibake Jean de Dieu ku igare akoresha mu kazi ke
Bakunzibake Jean de Dieu ku igare akoresha mu kazi ke

Bakunzibake w’imyaka 27, atuye mu Murenge wa Huye, akaba amaze imyaka itatu mu bunyonzi. Ariko yemeza ko iyo aza kwishinga amashuri agatoranya akazi atari kuba yaravuye mu bushomeri bwari bwaramuheranye.

Avuga ko yarangije amashuri yisumbuye mu 2013 akamara umwaka ari umushomeri.

Mu 2015 yaje kubona umuntu wari ufite umushinga w’ubuhinzi bw’urutoki atazi uko bikorwa neza, amuha ikiraka yakuyemo ibihumbi 40Frw ari na yo yaguze igare yatangiranye umwuga wo gutwara abantu n’ibintu (ubunyonzi).

Agira ati “Muri 2015 ni bwo ninjiye muri Koperative Intumwa za Huye. Icyo gihe nari mfite igare gusa, nkodesha ibyangombwa. Naje kugera ku bushobozi bwo kwigurira ibyangombwa, ngenda nongera n’amagare mu muhanda, ubu mfite atanu harimo ane nahaye Abanyonzi n’iryo nkoresha rimwe.”

Ayo magare yayaguze hafi ibihumbi 90Frw buri ryose, uwo arihaye bakemeranywa ko azamwishyura ibihumbi 130Frw mu gihe cy’amezi atatu ubundi akaryegukana.

Iryo we atwara ngo arikuramo 1000Frw yo kuzigama mu kimina buri munsi, rikanamuha amafaranga yo gutunga urugo, akanayakuramo ayo gukodesha isambu umugore we ahinga.

Amafaranga ibihumbi 130Frw yishyurwa na buri Munyonzi yahaye igare, bivamo agura irindi gare asigaye akayazigama.

Avuga ko ubu yoroye inkoko 24 zimuha amagi 23 ku munsi, akayagurisha arenga ibihumbi 50Frw ku kwezi, ariko agakuramo hafi ½ cyayo yo gutunga za nkoko.

Kandi ngo agura n’ibibwana by’ingurube ku ibihumbi 10Frw ku kibwana kimwe, nyuma y’amezi atandatu akakigurisha ari hagati y’ibihumbi 50Frw na 60Frw.

Ubunyonzi bukozwe neza nta gusesagura na bwo bwateza imbere ubukora
Ubunyonzi bukozwe neza nta gusesagura na bwo bwateza imbere ubukora

Aya mafaranga agenda azigama arateganya kuzayubakisha inzu ubu ageze kure agurira ibikoresho, kandi ngo namara kubona aho aba, azatangira indi mishinga minini kuko adateganya kuzasazira mu bunyonzi.

Avuga kandi ko aho yaboneye ko ubunyonzi bushobora kumutunga, hari na bagenzi be batatu biganye ubugoronome na bo yabishishikarije, none na bo batangiye urugendo rwo kwikura mu bukene.

Iyo arebye aho ageze abikesha ubunyonzi, bimutera kugira inama urubyiruko rubaho mu bushomeri, kutagira umurimo basuzugura.

Ati “Nibashire ubute bakore, boye gusuzugura akazi, kuko ako basuzugura ari ko kabageza ku keza.”

Fredy Muvandimwe, umuhuzabikorwa w’inama y’urubyiruko mu Karere ka Huye, ashima urubyiruko nka Bakunzibake rufata umwanzuro wo gushakisha imirimo rukora, nta wo basuzuguye, agasaba n’abatarabikora kubyitaho.

Ati “Politiki za Leta zishyirwaho haba harimo n’izifasha urubyiruko. Kuko dufite uruvugiro, kugaragaza ibitubangamira, ibitagenda, dukore, tubashe gutera imbere, tubone guteza imbere n’igihugu cyacu.”

Yabitangaje ubwo yifatanyaga n’urubyiruko rwo mu Kagari ka Butare, mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, mu kwizihiza umunsi w’urubyiruko tariki 11 Kanama 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ntawazura indi wawe yarapfuye

secikubo yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

ntamuntu wazura undi kandi nawe yarapfuye

secikubo yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

yarangije mu ishami ryo kuvura amatungo (Agronomie)? Uyu Munyamakuru namugira inama yo gusubira ku ntebe y’ishuri. Ubuvuzi bw’amatungo(Veterinaire)not (Agronimie).

Munyakuri yanditse ku itariki ya: 13-08-2018  →  Musubize

njyewe ndabona ari wowe ukwiye kugirwa inama yo kujya kwivuza amaso ukajya ureba neza kuko umunyamakuru yavuze ati"

Bakunzibake Jean de Dieu utuye mu Karere ka Huye yarangije mu ishami ryo gukurikirana imyaka yabaturage (Agronomie), ariko ubu ni umunyonzi kuko ari byo byamukuye mu bushomeri."

ubwo rero ibyo uvuze sinzi aho ubikuye.
jya kwivuza rwose.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-08-2018  →  Musubize

Yes,tugomba gukora kugirango tubeho.Umurimo wose ugutunze ni mwiza.Anyibukije umuntu dusengana wahoze ari Umupolisi uba mu gihugu kitwa Nepal.Amaze kwiga Bible agasanga Yesu yarasize asabye Abakristu nyakuri bose kumwigana nabo bakajya gukora umurimo wo kubwiriza nkuko tubisoma muli Yohana 14:12,yasezeye igipolisi.Ubu akora akazi k’ubunyonzi kandi akabwiriza ubwami bw’imana mu mihanda no mu ngo z’abantu,nibuze kabiri mu cyumweru.Kuba umukristu bisaba kwitanga no kwigomwa kugeza igihe Yesu azagarukira ku munsi w’imperuka,akaduhemba ubuzima bw’iteka muli paradizo,akazura n’abantu bose bapfuye bumvira imana (Yohana 6:40).Bitandukanye n’uko amadini menshi akora,Yesu yasabye abakristu nyakuri "gukorera imana ku buntu".Byisomere muli Matayo 10:8.Bible isaba Abakristu gukora bakitunga,aho kurya imitsi y’abandi.Bisome muli 2 Abatesalonike 3:8.

Karake yanditse ku itariki ya: 13-08-2018  →  Musubize

Ibyo uvuze nibyo.Muli Matayo 7:13,14,Yesu yavuze ko inzira y’ubukristu nyakuri abayinyuramo ari bake cyane,kubera ko iruhije.Ariko abiyita abakristu barenga 2 billions/milliards.Abarwana mu ntambara z’isi,abiba,abasambana,...,abenshi bitwa ko ari abakristu.Ntabwo aribyo.Bible ivuga ko ababikora batazaba muli paradizo yenda kuza.

Mazina yanditse ku itariki ya: 13-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka