Burera: Hagiye gutangira uruganda rw’imyenda ruzaha akazi abantu 600
Abakunda kurimba, bambara imyenda myiza itari caguwa bagiye gusubizwa kuko mu Karere ka Burera hagiye gutangira uruganda rukora imyenda y’ubwoko butandukanye.
Urwo ruganda rwitwa "Burera Garment" biteganijwe ko ruzatangira ku mugaragaro muri Mutarama 2018. Ruzatangira rutwaye Miliyari imwe na Miliyoni 350RWf.
Kuri ubu, urwo ruganda rwubatse mu Murenge wa Rugarama, rwatangiye igerageza ku buryo hatangiye gukorwa imyenda irimo amashati, amakoti n’imipira yo kwambara.
Rurimo imashini 280 zikora imirimo itandukanye irimo kudoda, gukata ibitambaro no gutera ibifungo ku myenda imaze kudodwa.
Nirutangira gukora neza ngo ruzaba rurimo imashini 380, rukoresha abakozi 600 bakora amanywa n’ijoro ku buryo ngo ku mwaka bazaba bafite ubushobozi bwo gukora imyenda miliyoni eshanu.
Niyonzima Jean Marie, umuyobozi wa "Burera Garment" avuga ko kuri ubu bari guhugura abakozi bazajya bakoresha izo mashini ku buryo ngo nibatangira gukora hazaboneka imyenda myinshi y’ubwoko butandukanye.
Agira ati “Ubwoko bw’imyenda dushobora gukora harimo ‘Jeans’, amashati meza ya Cotton, dushobora gukora imyenda ya siporo, amakote y’imbeho n’ibindi.
Ubwo bushobozi imashini zirabufite kandi n’abakozi turimo kwigisha barimo kubishobora ku buryo imyenda tuzaba twakoze hano izaba ntaho itaniye n’iyo mu Burayi n’ahandi. Ku buryo tuzasimbura caguwa mu buryo butaruhanije.”
Akomeza avuga ko iyo myenda izajya icuruzwa mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo aho bayikeneye hose.
Ngirabakunzi Didas, umuyobozi wa koperative y’abadozi ikorera muri urwo ruganda avuga ko bafite imashini zifite ubushobozi bwo gukora imyenda myiza kandi ikomeye.
Agira ati “Kuko n’ubumenyi n’ubushobozi tubifite, izi mashini tuzazibyaza umusaruro kandi mu gikorwa cya ‘Made in Rwanda’ tuzajya imbere.”
Uzamuranga Caritas uboha imipira avuga ko nk’abatuye Intara y’Amajyaruguru bajyaga gushaka imipira mu bihugu bituranye n’u Rwanda basubijwe.
Agira ati “Ubu natwe kubera ko twabonye imashini zigezweho turakora iyo mipira ku buryo nta muntu uzongera kuva mu Rwanda agiye muri Uganda gushakayo imipira.”
Gusa ariko urwo ruganda rufite imbogamizi zo kutabona ibitambaro byo gukoramo imyenda kuko babikura hanze y’igihugu.
Bahamya ko iyo ibyo baguze bishize bitaborohera guhita babona ibindi, bigasaba ko akazi kaba gahagaze bagategereza ibindi. Ariko ngo ibyo bizagenda bikemuka.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
yes umusaza rwenderanya
urwo ruganda niterambere ryiza cyane, kandi twizeyeko bazadukorera imyenda myiza ibereye umunyarwanda .
Mwiriwe neza kubijyanye nikibazo bafite jyewe nabafasha kubijyenye nibitambaro iyombogamizi igashira kandi ibitambora byiza equality nziza nibabishoboka mwaduhuza banyuruganda twavugana tugateze imbere ibyiwacu.murakoze Imana
Mwiriwe neza nibyiza kumva uruganda mwatanga akazi kubenegihunga bangana kumubare ungana uko.so kubijyanye nikibazo bafite jyewe nabafasha kubijyenye nibitambaro iyombogamizi igashira kandi ibitambora byiza equality nziza nibabishoboka mwaduhuza banyuruganda twavugana tugateze imbere ibyiwacu.murakoze Imana ibagirire neza