Bugesera: Ibura ry’impu riradindiza uruganda rukora inkweto

Ubuyobozi bw’uruganda rw’Abashinwa Kigali Leather Ltd rwa mbere mu Rwanda rukora inkweto mu mpu butangaza ko rwatangiye kubura impu.

Izi nkweto zikorwa n'uruganda rwa Kigali Leather Ltd rukorera mu Bugesera
Izi nkweto zikorwa n’uruganda rwa Kigali Leather Ltd rukorera mu Bugesera

Ubwo buyobozi bwabitangaje ubwo Minisitiri w’ubucuruzi w’inganda n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEACOM), Francois Kanimba ari kumwe na Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei basuraga urwo ruganda tariki ya 09 Gicurasi 2017.

Wang Yuan, umuyobozi w’urwo ruganda ruri i Ntarama mu Bugesera, avuga ko rukora inkweto mu mpu ku buryo ngo muri Nyakanga 2017, bazatangira kuzishyira ku isoko.

Akomeza avuga ko ariko n’ubwo bakora inkweto bafite ikibazo cyo kubura impu zo gutunganya kandi ziba zikenewe hirya no hino ku isi.

Agira ati “Uruganda rwacu rufite ikibazo cyo kubura impu zo gutunganya, nyamara zoherezwa mu bihugu byo hanze. Kuri ubu rutunganya toni 7.5 ku munsi nyamara dukenera toni zirenga icumi ku munsi.”

Akomeza avuga ko icyo kibazo cyakemuka bahawe isoko ry’impu zo mu Rwanda.

Minisitiri Kanimba avuga ko bagiye gukorana n’abacuruzi b’impu kugira ngo bajye bazigemura kuri urwo ruganda, rwatangiye gukorera mu Rwanda muri 2014.

Agira ati “Dufite abacuruzi bajyaga ku mabagiro bazijyana mu mahanga! Kuva ubu ntabwo tuzongera kwihanganira abacuruzi bagemura impu hanze y’igihugu kandi uru ruganda ruzikeneye. Nibiba ngombwa tuzakoresha itegeko ariko uru ruganda ntirubure impu zo gutunganya.”

Minisitiri Kanimba ubwo yasuraga uruganda rwa Kigali Leather Ltd
Minisitiri Kanimba ubwo yasuraga uruganda rwa Kigali Leather Ltd

Abacuruzi b’impu bo mu Rwanda bahamya ko nabo biteguye kujya bagemura impu kuri urwo ruganda; nk’uko bivugwa na Bisetsa Joel uhagarariye ishyirahamwe ry’abacuruzi b’impu mu Rwanda.

Agira ati “Iyi ni inkuru nziza kuri twe kuko tubonye aho tuzajya tugemura impu mu buryo butworoheye kuko twajyaga duhura n’ibibazo aho twazigemuraga nko mu Bushinwa, muri Kenya, Uganda n’ahandi.”

Urwo ruganda rwatangiye gukemura ikibazo cy’umwanda uruvamo

Uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu rwa Kigali Leather Ltd ubwo rwatangiraga gukora rwatunzwe agatoki ko imyanda iruvamo idafite ahantu habugenewe ishyirwa bigatuma ikamanuka ijya mu mugezi w’Akagera uri hafi yarwo.

Ibintu abantu batandukanye bagiriye ubwoba bavuga ko iyo myanda yangiza amazi y’uwo mugenzi akaba yatera indwara abawuturiye.

Gusa ariko ubwo Minisitiri Kanimba yasuraga urwo ruganda yashimye uburyo bakemuye icyo kibazo, bagacukura umwobo ujyamo iyo myanda.

Uruganda rwa Kigali Leather Ltd rwacukuye imyobo ifata imyanda iruvamo
Uruganda rwa Kigali Leather Ltd rwacukuye imyobo ifata imyanda iruvamo

Wang Yuan umuyobozi w’urwo ruganda yerekanye ko afatanije n’abikorera bacukuye icyobo kijyamo amazi ava muri urwo ruganda, akongera agatunganywa agasubira mu ruganda agakoreshwa.

Bitandukanye na mbere aho yashyirwagamo imiti maze akajya mu ruzi rw’Akagera aho yangizaga ibidukikije.

Collette Ruhamya, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) avuga ko ugereranije na mbere, urwo ruganda rugeze ku gipimo cya 95% rutunganya amazi mabi aruvamo.

Agira ati “Twashyizeho itsinda duhuriyeho na REMA na RBS (ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge) rigizwe n’inzobere aho rizaza kureba niba uku gufata aya mazi bitangiza ibidukikije. N’ubwo ari mu cyobo kiyatunganya ariko tuzareba niba atinjira mu butaka ngo yangize ibidukikije.”

Uruganda Kigali Leather Ltd rwatangiye rutunganya impu rukazohereza mu Bushinwa. Nyuma Leta y’u Rwanda irusaba ko rwashinga uruganda rukora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, akaba ari nayo mpamvu rwatangiye, rukazakora inkweto, imikandara, amasakoshi n’ibindi.

Biteganijwe ko abafite inganda nto zikora inkweto bazajya bajya kuharangura impu zikannye mu gihe bazikuraga mu bihugu byo hanze.

Uruganda Kigali Leather Ltd rutunganya ubwoko bw'impu butandukanye
Uruganda Kigali Leather Ltd rutunganya ubwoko bw’impu butandukanye

Urwo ruganda rufite ubushobozi bwo gukora inkweto 2000 ku munsi. Intego ni uko ruzajya rukora inkweto 5000 ku munsi kugira ngo bahaze isoko ry’u Rwanda no mu karere.

Rukoresha abakozi 160 biganjemo urubyiruko. Ibikorwa byose bimaze kurushorwamo bifite agaciro kangana na miliyoni umunani z’Amadorari ya Amerika, arenga Miliyari 6RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niba uryo ruganda RWA abashinwa rwishyura menshi kuruta ko hereza hanze, ntampamvu impu zitazaboneka. Naho minisitiri Kanimba mushobora kuba mwanditse ibyo atavuze! Kuko ntabushobozi afite cyangwa yabona gushinga abacuruzi kuzana impu zabo mubashinwa. Amategeko agenga free trade nibaza ko adashobora gushyigikira ibyo mwanditse ko uwomuyobozi arimo gukangisha abacuruzi b’ impu!

Yohana Ndushabandi yanditse ku itariki ya: 11-05-2017  →  Musubize

NDASHIMIRA AMAKIPE YOMU RWANDA YABASHIJE KUGERA MURI KIMWE CYA KANE

CALLIXTE yanditse ku itariki ya: 10-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka