BK yateganyije Miliyoni 60RWf azagurizwa urubyiruko rukazishyura nta nyungu

Banki ya Kigali (BK) yatangije gahunda yise BK Urumuri yo kwakira imishinga y’urubyiruko ibyara inyungu, izaba ikoze neza kurusha iyindi ikazahabwa inguzanyo izishyurwa hatiyongereyeho inyungu.

Abantu batandukanye boganjemo urubyiruko bari baje kumva iby'uyu mushinga
Abantu batandukanye boganjemo urubyiruko bari baje kumva iby’uyu mushinga

Byavugiwe mu muhango wo gutangiza iyi gahunda wabaye kuri uyu wa 7 Werurwe 2017, ukaba witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, bari baje kumva uko bizakorwa.

BK yateganyije Miliyoni 60Frw azahabwa imishinga itanu ya mbere kugira ngo ba nyirayo bayishyire mu bikorwa, aya mafaranga akazishyurwa hatagiyeho inyungu.

Umuyobozi wa BK Dr Diane Karusisi, avuga ko uyu mushinga ahanini uzita ku rubyiruko hagamijwe ko rwiteza imbere rwihangira imirimo yunguka.

Yagize ati “Uyu mushinga wa BK Urumuri ugamije kureba ukuntu abashoramari n’abacuruzi bakiri bato bafite ibitekerezo bizima byavamo business igaragara, bafashwa kwiyubaka ku buryo mu myaka iri imbere bazaba bafite ibikorwa bikomeye bakorana na Banki,bikabateza imbere”.

Dr Karusisi akomeza avuga ko imishinga izakirwa ari ishamikiye ku ikoranabuhanga, igikorwa cyo kuyakira kikazarangira mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka ari ho hazatoranywamo imishinga 50, ba nyirayo bagahita batangira amahugurwa.

Ati “Abantu 50 ba mbere tuzabaha amahugurwa mu gihe cy’amezi arindwi, aho bazigishwa gukora igenamigambi ry’imishinga yabo, gutunganya neza ibitekerezo byabo hagamijwe kugera ku mushinga ufatika. Nyuma yaho tuzafatamo batanu ba mbere bahabwe inguzanyo itagira inyungu bityo bashyire mu bikorwa imishinga yabo biteze imbere”.

Dr Diane Karusisi avuga ko uyu mushinga ugamije gufasha urubyiruko kwiteza imbere
Dr Diane Karusisi avuga ko uyu mushinga ugamije gufasha urubyiruko kwiteza imbere

Ashimwe Olive, umukozi ushinzwe abakiriya mu kigo ‘Inkomoko’ kizakurikirana iyi mishinga kugeza ibonye inguzanyo, avuga ko bazabafasha kuyinononsora kugira ngo izagere ku ntego.

Ati “Icyo tubafasha ni ukumva neza imishinga yabo, bamenye uko imibare ikorwa no guhitamo neza isoko ryaba iryo mu Rwanda cyangwa iryo hanze. Ibi ni byo bizatuma imishinga yabo ikoranwa ubunyamwuga bityo ikagera ku ntego yayo”.

Ubuyobozi bwa BK bukangurira abifuza gutanga imishinga yabo kuyohereza bifashishije ikoranabuhanga rya Internet ku rubuga rwayo ari rwo www.bk.rw/urumuri, ariko ngo n’abazandika ku mpapuro biremewe, imishinga yabo bakazayishyira ku ishami ry’iyi Banki aho riri hose mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka