Bavugururiwe isoko bahita baritera umugongo

Abaturage bo mu Gashyushya mu Murenge wa Jali muri Gasabo bubakiwe isoko ahantu bari basanzwe bariremera ntibarigarukamo.

Isoko ryo mu Gashyushya ryarubatswe ribura abantu
Isoko ryo mu Gashyushya ryarubatswe ribura abantu

Ni isoko ryatangiye rishyushye abantu bacururiza mu tuzu tw’imbaho, abandi bagatandika ibicuzwa hasi kandi rigakubita rikuzura, nk’uko Munyezamu, uhafite inzu y’ubucuruzi, abivuga.

Ati “Ryari rishyushye cyane bituma ubuyobozi bufata icyemezo cyo kuryubaka ngo abaturage bakorere ahantu heza.”

Avuga ko hazaga abaturutse Kimironko na Kimisagara baje kuharangura imbuto, imboga n’ibindi bicuruzwa bituruka mu bice by’icyaro.

Iri soko rimaze imyaka itandatu ryuzuye, abaturage bavuga ko ryakorewemo nk’amezi abiri gusa, abacuruzi n’abarihahiragamo barabura kandi mbere barariremaga bicwa n’izuba, bananyagirwa.

Ubusanzwe iri soko rirema inshuro ebyiri mu cyumweru, rikaba n’ihahiro rya buri munsi ku baryegereye.

Iyo uhageze mu minsi riremaho nta kintu gifatika urisangamo uretse imiryango nk’itatu iba ifunguye, n’abakanika moto n’amagare.

Usangamo abakanika amagara na moto na bwo mbarwa
Usangamo abakanika amagara na moto na bwo mbarwa

Umwe mu bo twahasanze avuga ko byatewe no kuba hatangwa ibibanza abari basanzwe bahacururiza barabyimwe, bigahabwa abadasanzwe ari abacuruzi, abandi bakajya gukorera ahandi.

Dusengumukiza John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Agateko riherereyemo, na we ahamya ko byaturutse mu mitangire y’ibibanza.

Ati “Ibibanza babihaye abifite, abari basanzwe bahacururiza barivumbura banga kongera kurirema, kandi abahubatse amazu bataribuze kuyakoreramo.”

Avuga ko bafashe ingamba, zirimo ko abahafite amazu bagomba kujya kuyakoreramo, abatabishoboye bakayaha abacuruzi ku buntu, mu gihe cy’amezi atatu, rikabanza rikamenyera.

Ngo batanze kandi amatangazo asaba abacuruza bagenda (abanyagataro) bose ko bagomba kwegera ubuyobozi bagahabwa aho gukorera muri iryo soko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Nyiridandi Mapambano, na we yemeza ko bafashe ingamba, kandi n’inzego z’umutekano ziteguye kubibafashamo, muri iki cyumweru rigatangira kurema.

Iri soko rirasakaye, rikagira ibibanza bibarirwa muri 90 byo gucururizamo, hakaba n’imiryango y’ubucuruzi irenga 25 irizengurutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka