Bavuga ko gufuha kw’abagabo babo bituma badahabwa inguzanyo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Mimuli muri Nyagatare bavuga ko bafata inguzanyo ari bacye kubera gufuha kw’abagabo babo.

SACCO Umurabyo.
SACCO Umurabyo.

Habimana Vincent umubaruramutungo wa Sacco Umurabyo y’Umurenge wa Mimuli, avuga ko kugera tariki 31 Ukuboza 2016, abagore bafashe inguzanyo ari 30 gusa mu gihe abagabo bafashe inguzanyo ari 120.

Akeka ko biterwa n’uko abagore batagira uburenganzira busesuye ku mitungo bahuriyeho n’abagabo babo.

Mukandemezo Bonifrida avuga ko abagore bagafashe inguzanyo zikabateza imbere ariko bagira ikibazo cyo kubyumvikanaho n’abo bashakanye. Avuga ko hari abagabo bacyumva ko umugore watunze amafaranga ahita yishakira undi ufite amikoro.

Agira ati “ Hari bamwe mu bagabo banga ko abagore babo bafata inguzanyo kuko bagifite imyumvire ko umugore watunze amafaranga ashobora kwishakira undi mugabo ukize.”

Yemeza ariko ko iyo abashakanye bumvikana neza ngo umugore nawe afata inguzanyo akayikoresha kandi ntibibe ikibazo ku mugabo. Avuga kandi ko iyo ubwumvikane buhari umugore adashobora kubura ingwate.

Bamwe mu bagabo ariko bavuga ko kubuza umugore gufata inguzanyo ari ubujiji bukomeye kuko nabo bashoboye.

Mbitezimana Daniel avuga ko niyifuza gufata inguzanyo azabiharira umugore we kuko ariwe wabasha kuyikoresha neza kumurusha.

Agira “Njye nyafashe nshobora kubanza mu kabari ubwo icyo nayakiye kikaba kirapfuye kandi umugore ntiyabikora. Abanga ko abagore babo bafata inguzanyo bitwaje gufuha ni ubujiji kuko ashatse kuguta n’ubundi yagenda.”

Depite John Ruku Rwabyoma avuga ko abagore batagombye gutinya kuko bafite uburenganzira ku mitungo bungana n’ubw’abo bashakanye, akabashishikariza kugana ibigo by’imari.

Ati “Bigirire icyizere, uburenganzira ku mitungo barabufite bungana n’ubw’abagabo kandi akenshi usanga abagore aribo nyangamugayo mu gucunga inguzanyo.”

"Sacco Umurabyo" yasuwe n’intumwa za rubanda yashinzwe mu 2009 ifite abanyamuryango 4135 n’umutungo rusange wa miliyoni 199Frw.

Ifite ikibazo cy’inguzanyo zakererewe ku kigero cya 23%, mu kuzigaruza ngo bakaba barashatse umunyamategeko kugira ngo abafashe kuzishyuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubwo nubujiji bukabije, umugore washatse kuguta ntategereza Amafaranga, ikindi kandi umugabo wikeka ko umugore azamuta nuko aziko yamutesheje umutwe,kubwange umugore wange ngize amahirwe yaba umukire kuko nange nabankize bitewe nuko nange ibyo mfite tubisangira tudacuranwa tutanasahuranwa.

Amani yanditse ku itariki ya: 11-09-2017  →  Musubize

Ubwo nubujiji bukabije, umugore washatse kuguta ntategereza Amafaranga, ikindi kandi umugabo wikeka ko umugore azamuta nuko aziko yamutesheje umutwe.

Amani yanditse ku itariki ya: 11-09-2017  →  Musubize

BITERWA NUKO UMUZI.

GASANA yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka