Batinya gukorera mu mazu yagenewe ubucuruzi kuko ahenze

Abafite amagorofa yagenewe ubucuruzi i Huye bifuza ko abantu bacururiza ahataragenewe ubucuruzi bahava, kugira ngo babone ibyashara by’ubukode, ariko bo bakavuga ko bihenze.

Izi nyubako zombi mu ibice byo hejuru nta bakoreramo
Izi nyubako zombi mu ibice byo hejuru nta bakoreramo

Ibi babivugira ko bubatse aya mazu babisabwe n’ubuyobozi bw’akarere, hagamijwe kuvugurura umugi wabo, nyamara muri rusange ibyumba byo hasi bikaba ari byo byifashishwa gusa.

Jean Paul Uyisabye, umucungamutungo wa Gare y’i Huye yagize ati “Kugeza ubu, ibyumba byo muri gare bikodeshwa ni 60% by’ibihari. Ibindi bibereye aho nta babikoreramo.”

Yifuje ko abacururiza cyangwa abatangira serivise mu mazu yagenewe guturwamo, urugero nk’aherereye ahitwa ku Itaba, barekera ayo mazu umurimo yagenewe bakaza gukorera mu magorofa yagenewe ubucuruzi.

Semuhungu Vincent, ufite iy’amagorofa ane, urebye hakoreshwa iryo hasi gusa. Hakoreshwa 25% by’aho gukorera afite.

Amagorofa abiri y'inyubako ya Hotel Ibis ntakoreshwa
Amagorofa abiri y’inyubako ya Hotel Ibis ntakoreshwa

Uretse aba kandi hari n’abandi bafite amagorofa adakoreshwa, kandi bakavuga ko ariho bari biteze amafaranga yo kwishyura inguzanyo bafashe bubaka.

Aba bacuruzi ariko banavuga ko cyane bikwiye guhera no kubatanga amaserivise atandukanye nk’imishinga, kuruta uko abacuruzi bajya muri ibyo byumba byo hejuru kuko abagura badakunze kuzamuka aho hejuru.

Bamwe muri aba bacururiza mu bikari by’amazu n’ahandi hatagenewe ubucuruzi by’umwihariko, bavuga ko aya magorofa batayatinya ahubwo ibiciro byayo bihanitse cyane batabishobora.

Maurice Mutabazi ni umudozi. Avuga ko yashatse gukorera mu igorifa rimwe bakamuca ibihumbi 350RWf kandi we yarashakaga gutanga ibihumbi 100RWf. Byatumye yiyemeza gushaka igikari akoreramo.

Ati"ariya mafaranga sinayabona ngo mbone n’ay’umusoro kandi nanjye mbashe kubaho."

Iyi nyubako iri kubakwa na kiriziya gaturika
Iyi nyubako iri kubakwa na kiriziya gaturika

Guverineri w’intara y’amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, we avuga ko bazegera abacururiza mu mazu yagenewe guturamo, bakabereka umumaro wo gucururiza ahagenewe ubucuruzi.

Muri rusange mu Karere ka Huye hari inyubako zirindwi z’ubucuruzi zikeneye abazikodesha hatabariwemo amagorofa abiri yo muri gare.

Hari n’iya kiriziya gaturika igiye kuzura, ndetse n’izindi zigera kuri 16 zigiye kubakwa mu Cyarabu. Izi zose zizakenera abazikoreramo umunsi zuzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka