Barusha abagabo babo amafaranga ariko ntibayigengaho

Abagore bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko nubwo bafite amahirwe menshi yo kubona amafaranga, batayigengaho.

Nubwo abagore babona amafaranga menshi ngo ntibayagiraho urahare.
Nubwo abagore babona amafaranga menshi ngo ntibayagiraho urahare.

Aba bagore bavuga ko bamaze kumenya agaciro ko k’ifaranga no guhaguruka bagakora bakishakamo ubushobozi ntawe bateze amaboko, byatumye babasha kwibumbira mu matsinda kugira ngo bazamurane.

Kwibumbira mu matsinda, babigezeho babifashijwemo n’abafatanyabikorwa batandukanye, kuri ubu ngo bamaze kugera ku rwego rushimishije, mu kubaka ingo zabo no gueteza imbere igihugu.

Gusa ngo nubwo bakora batya bakabasha kubona amafaranga biturutse ku bwizigame baba bakoreye mu matsinda, amafaranga babona akenshi ntibayagiraho urahare, kuko iyo bayagejeje mu ngo zabo amakimbirane agatangira kuvuka abagabo bashaka kuyagiraho ijambo.

Muberarugo Console, atuye muri uyu Murenge wa Muko, we kimwe na bagenzi be, bavuga ko bamaze kumenya gukorera amafaranga, kubera guhuriza hamwe bakizigama mu matsinda.

Agira ati “Akenshi biraba pe! Umudamu yaba yafashe amafaranga mu itsinda, yayageza murugo ntayagireho ijambo, ugasanga umugabo niwe ushaka gutegeka uko acungwa, rimwe narimwe akayafata akayajyana mu kabari, umugore yareba nabi agakubitwa.”

Aba bagore basaba ko abagabo nabo bakwiye gushishikarizwa kujya mu matsinda, bakabasha kwiteza imbere badategereje amafaranga abagore baba baragiye bizigamira.

Abagabo batuye muri uyu murenge, bo ntibakozwa ibyo kwibumbira mu matsinda, kuko ngo basanga amatsinda yarazaniwe abagore gusa.

Mwiseneza Claude, avuga ko yemera ko abagore babo basigaye babarusha amafaranga, kuko bafite uburyo bwo kuyabonamo. Akavuga ko abagabo bo bitaborohera kwibumbira mu matsinda.

Umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Muko Ntakirutimana Emmanuel, avuga ko ubu batangiye ubukangurambaga kuri aba bagabo, kugira ngo nabo bashobore kwiteza imbere.

Avuga ko iterambere ry’urugo ritagomba kureba abagore gusa, ariko akizera ko mu gihe gito aba bagabo nabo bazaba bamaze kumenya agaciro ko kwizigamira binyuze mu matsinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka