Bari mu gihirahiro nyuma yo kubwirwa ko aho bakoreraga bazahavanwa

Abashigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Gasabo bafite impungenge z’uko bashobora kuzajyanwa kure y’umujyi, nyuma yo kubwirwa ko igishanga bakoreragamo bazakimurwamo.

Aha kuri Maman Sportif ababumbyi bafite impungenge ko bazahirukanwa kuko haberanye n'ubusitani
Aha kuri Maman Sportif ababumbyi bafite impungenge ko bazahirukanwa kuko haberanye n’ubusitani

Byinshi mu bihangano by’aba babumbyi biri ku muhanda uva ku Kinamba werekeza i Kibagabaga, ku muhanda uva mu Gacuriro werekeza ku Kacyiru ahitwa kuri “Maman Sportif”.

Bakora ibihangano byiganjemo amavasi, imitako n’imbabura. Baje gukorera muri ako gace nyuma yo kubuzwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali gucururiza ibihangano byabo mu mujyi rwagati, aho bacururizaga mu Kiyovu no kuri “Ecole Belge”.

Aho bimukiye ngo barahashima kuko ari ku muhanda babona abaguzi ku buryo bworoshye kandi begereye igishanga bakuramo ibumba.

Bakora bihangano byiganjemo amavaze n'imitako
Bakora bihangano byiganjemo amavaze n’imitako

Mpongano Hamada, uri muri Koperative yitwa abakomezamwuga yo mu Gacuriro, mu murenge wa Kinyinya, avuga ko bahangayikishijwe no guhora basiragizwa.

Agira ati “Aha bahatwohereje ari mu nkengero z’umujyi ariko ntacyo hadutwaye kuko niho tubona abaguzi bahita ku muhanda.”

Aha bashyizwe naho ntibazahamara kabiri kuko ari mu gishanga giherereye mu Mudugudu w’Urukundo, Akagari ka Kamatamu, mu Murenge wa Kacyiru.

Umukuru w’umudugudu w’Urukundo, Butare Emmanuel, avuga ko yari yabatije ahari hateganyijwe kubakwa ibiro by’umudugudu ngo babe bahakorera kuko kubaka ibiro mu gishanga bari babyangiwe.

Ati “Twari twahahawe na Maman Sportif ngo tuhubake ibiro by’umudugudu ariko kubera ko ari mu gishanga, abashinzwe imyubakire batubwira ko bidashoboka. Nabaye mpabatije rero ariko muri gahunda yo kubuza abantu gukorera mu bishanga, umurenge uraza urahabakura.

Hamada avuga ko mu Gacuriro aho babumbira hatabagora hatabagora kubona abaguzi kandi ari hafi y'aho bakura ibumba
Hamada avuga ko mu Gacuriro aho babumbira hatabagora hatabagora kubona abaguzi kandi ari hafi y’aho bakura ibumba

Munyarukundo Shabani, ukuriye imiryango yashigajwe inyuma n’amateka mu Karere ka Gasabo, akanayobora Koperative y’ababumbyi “Modern potery” ihakorera, avuga ko mu bubumbyi harimo inyungu ariko kutagira aho gukorera hatuje bituma hari abadatera imbere.

Ati “Muri koperative umubumbyi ashobora kubona inyungu y’amafaranga asaga ibihumbi 100Frw, ku buryo yamufasha kubona ibyo umuryango we ukeneye. Ikibazo dufite ni aha dukorera kuko aha ducururiza, ejo ubuyobozi buvuze ngo bugiye kuhashyira ubusitani, bwahatwirukana.”

Remy Norbert Duhuze, Umuyobozi w’ishami rishinzwe amabwiriza agenga ibidukikije no kurwanya ibihumanya ibidukikije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), avuga ko kuhakorera ari byo bitemewe ariko kuhacukura ibumba babifitiye uburenganzira byo ntacyo bitwaye

Ati “Ikibazo cya bariya rero bafite ibindi bikorwa bahakorera nko kuhabumbira no kuhatwikira. Ibyo nibyo bitemewe mu gishanga. Naho ubundi batwaye ibumba bakajya gukorera ahandi nta kibazo bashobora kugira.”

Abirukanywe mu gishanga bagiye kubumbira mu ngo
Abirukanywe mu gishanga bagiye kubumbira mu ngo

Nyirabahire Languida, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, atangaza ko ibyo bibazo ababumbyi bahuye na byo ubuyobozi bwigeze bumenya ariko akabizeza ko nibabishaka bakaganira bazabashakira ahandi.

Ingingo ya 83 y’Itegeko rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda, ivuga ko nta nyubako cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi bigomba gushyirwa mu bishanga byaba ibyo mu mijyi cyangwa mu Byaro.

Iyi ngingo ivuga ko igikorwa cyose cyangwa inyubako byemerewe gushyirwa muri metero 20 uvuye ku nkombe z’igishanga.

Impano yo kubumba ituma binjiza asaga ibihumbi 100Frw
Impano yo kubumba ituma binjiza asaga ibihumbi 100Frw
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka