Barashaka uburyo “Kwita Izina” byarushaho kubinjiriza amafaranga

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru butangaza ko bagiye kongera ibikorwa bizajya bituma abitabira umuhango wo “Kwita Izina” abana b’ingagi barushaho kuhasiga amafaranga.

Abanyabugeni bo mu ntara y'Amajyaruguru bifuza ko imurikagurisha ryajya riba ku munsi wo Kwita Izina
Abanyabugeni bo mu ntara y’Amajyaruguru bifuza ko imurikagurisha ryajya riba ku munsi wo Kwita Izina

Musabyinama Jean Claude, Guverineri w’iyo ntara avuga ko mu gihe cyo “Kwita Izina” abana b’ingagi bakira abashyitsi bakomeye bagera ku 3000 b’abanyamahanga, biyongeraho ku bandi basaga ibihumbi 100 baba baturutse hirya no hino mu gihugu.

Abo bantu bose basanzwe basiga amafaranga muri iyo ntara kuko ahanini bacumbika mu mahoteri yaho bakanahafatira amafunguro.

Guverineri Musabyinama avuga ko bantu bose barushaho gusiga amafaranga mu Ntara ayoboye hongerewe ibindi bikorwa cyane cyane iby’ubucuruzi by’ibikorerwa mu Rwanda.

Agira ati “Turashaka ko haboneka ibikorwa bitandukanye bigenda birushaho kongerera agaciro igikorwa cyo kwita izina ingagi.”

Ibirori byo Kwita Izina byitabirwa n'abantu babarirwa mu bihumbi
Ibirori byo Kwita Izina byitabirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi

Tariki ya 05 Ukuboza 2016, ubwo abikorera bo mu ntara y’amajyaruguru basozaga imurikagurisha ryari rimaze iminsi ry’iminsi 11 ribera muri Musanze, batanze ikifuzo ko ubutaha iryo murikagurusha riba ku munsi wo “Kwita Izina”.

Kemerwa André umunyabugenzi, ukora ibihangano by’inyoni z’amoko atandukanye kugira ngo ibyo akora bijye bigaragarizwa abitabira uwo muhango.

Agira ati “Iri murikagurisha ritegurwa n’abikorera bo mu ntara y’amajyaruguru rikwiye kujya rihuzwa n’umuhango ngarukamwaka wo kwita izina ku buryo ibyo dukora tubona umwanya wo kubyereka abanyamahanga baba bitabiriye uriya muhango.

Bajya bava cyangwa bajya kwita izina ingagi bakanyura mu imurikagirisha natwe tukabereka intambwe abikorera bo mu Rwanda bateye by’umwihariko batagiye kure y’intara bajemo.”

Mugenzi we witwa Manizabayo Joseph yungamo ati “Inzira ibajyana mu Kinigi ahabera umunsi wo kwita izina ingagi ni hano i Musanze.

Rero haramutse hari imurikagurisha ryatubyarira umusaruro kandi abo banyamahanga bakajyana n’ishusho nziza rusange y’u Rwanda mu byo twagezeho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka