Banki Attijariwafa yo muri Maroc yaguze COGEBANQUE

Banki yo muri Maroc yitwa Attijariwafa yashyize umukono ku masezerano yo kugura banki nyarwanda yitwa COGEBANQUE.

Banki Attijariwafa yo muri Maroc yaguze COGEBANQUE
Banki Attijariwafa yo muri Maroc yaguze COGEBANQUE

Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali, mu biganiro Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyagiranye n’abashoramari bo muri Maroc.

Abo bashoramari baje baherekeje umwami Mohamed VI watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, kuva ku mugoroba wo ku ya 18 Ukwakira 2016.

Iyi banki iguze COGEBANQUE ni iya Sosiyete nini yo muri Maroc yitwa SNI (Societe Nationale d’Investissement) y’umwami wa Maroc Mohamed VI.

Iyo sosiyete muri 2012 yari ifite umutungo wa miliyari hafi 70 z’Amadolari y’Amerika, abarirwa muri miliyari zirenga ibihumbi 56RWf.

Serge Kamuhinda, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB yatangaje ko bishimiye iki gikorwa cyo gusinya ayo masezerano.

Banki Attijariwafa ifite icyicaro gikuru i Casablanca, yagabye amashami mu mijyi ikomeye yo ku mugabane w’u Burayi na Aziya.

Muri iyo mijyi harimo nka Londres (u Bwongereza), Paris (u Bufaransa), Buruseli (u Bubiligi), Madrid na Barcelone (Espagne), Milan (U Butaliyani), Shangai (u Bushinwa).

Iyi banki ifite kandi amashami mu bihugu by’Afurika birimo Mali, Ghana, Tuniziya, Senegali na Mauritaniya.

Kuba iyi banki iguze COGEBANQUE yatangiye gukorera mu Rwanda mu w’i 1999, ifite amashami 15 mu gihugu hose, bizagira ingaruka nziza ku mikorere y’urwego rw’amabanki mu Rwanda by’umwihariko no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Abashoramari ba Maroc batangiye gushora imari mu Rwanda kuva muri 2014. Baguze sosiyete y’ubwishingizi ya CORAR ihinduka Saham Group.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabyishimiye, kandi twizereko abakozi bazazamo bazaba bafite ubunararibonye mu ma Bank, baje kwongera iterambere mu batura Rwanda , amatangazo y’a cyamunara akagabanuka, nk’uko byari bimeze ubu, inguzanyo, inyungu ziciriritse igihe kirekire. Turabitegereje.

Kamanzi alias Vincent yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka