Banejejewe no kubona umuhanda ubafatiye runini uri gukorwa

Abakoresha umuhanda Kazo-Rwagitugusa batangaza ko banejejwe no kuba uwo muhanda uri gukorwa nyuma y’umwaka wari ushize warangiritse udakoreshwa.

Ikorwa ry'uyu muhanda Kazo-Mutendeli ryitezweho kongera gusubukura ubuhahirane n'akarere ka Kirehe bwari bwaradindiye
Ikorwa ry’uyu muhanda Kazo-Mutendeli ryitezweho kongera gusubukura ubuhahirane n’akarere ka Kirehe bwari bwaradindiye

Uyu muhanda uri mu Karere ka Ngoma, ukaba uhuza umurenge wa Mutendeli wo muri ako karere n’wa Gahara uri mu Karere ka Kirehe.

Abaturage bo muri uwo murenge bahamya ko utarangirika wanyuragamo imodoka zitwara abagenzi zizwi nka “Twegerane”. Bawukoresha bagiye mu isoko rya Gahara iri muri Kirehe.

Kuri ubu iyo ugeze muri uwo muhanda ubona harimo ibimashini byabugenewe biri kuwukora, bikuramo ibitaka ngo biwusize neza wongere kuba nyabagendwa.

Abatuye umurenge wa Mutendeli bavuga ko kuba uyu muhanda watangiye gukorwa bigiye kubafasha kongera guhahirana nabo mu karere ka Kirehe bityo biteze imbere kuko imodoka zizajya zijyayo uko byari bisanzwe.

Sindizera Isloni, utuye mu murenge wa Mutendeli avuga ko kuva uwo muhanda wakwangirika, batorohewe no guhahirana n’abo mu karere ka Kirehe kubera umuhanda amubi.

Agira ati “Ubuhahirane burasa naho bwari bwarahagaze kuko nta modoka yari ikijyayo keretse Bisi (Bus) nayo ijyayo inshuro nke.

Ubundi mu isoko rya Gahara duhahirayo ibiribwa, habayo n’amatungo ahendutse ni isoko rishyuha twaremaga. Ubu kujyayo bidusaba kugenda n’amaguru ugaca mu byambu.”

Ruzindana Laurent umushoferi wa “Twegerane” avuga ko bamaze umwaka barahagaritse kujya i Gahara kubera umuhanda mubi wangiritse.
Uyu mushoferi avuga ko yahagaritse kujyayo nyuma yuko agiyeyo maze ububi bw’uyu muhanda bugatuma imodoka ye yangirika rasoro, akayikorehsa ku bihumbi 100RWf.

Agira ati “Uriya muhanda wari warangiritse cyane kuburyo twahisemo kureka kujyayo. Ubundi twajyagayo kenshi rwose imodoka wasangaga ari urujya n’uruza ariko ubu zarahagaze keretse Bisi gusa.”

Umuyobozi bw’umurenge wa Mutendeli, Muragijemungu Archades avuga ko ikibazo cy’uyu muhanda kiri munzira zo gukemurwa kuko watangiye gukorwa.

Agira ati “Uyu muhanda wari ikibazo gikomeye kubuhahirane hagati yacu ndetse nabo mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gahara.

Abaturage bacu bashoragayo ibitoki n’imyaka mu gihe baguragayo inanasi n’amatungo byose bikabafasha kwiteza imbere. Ubu watangiye gukorwa kandi turizera ko ingendo ziza kongera gusubukurwa mu minsi mike.”

Umuhanda uri gukorwa ufite ibilometero 17, Ibikorwa byo kuwusana bizamara amezi atandatu, aho uzuzura utwaye 798,990,000 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

wow!! ayo ni amajyambere akataje turashima leta yacu iyobowe na presidet paul kagame kuntu idahwema gutekereza kumunyagihugu imushakira ibyiza gusa, niyo mpamvu natwe tuzamuhoza kumutima, ariko rwose nihagire hitabweho n’umuhanda huye-nyaruguru dore wagirango ushyirwa munyigo hakubakwa indi, dore ko nabanyamahanga bawunyuramo bajya i kibeho ubagora bigatuma batishimira urugendo

hategekimana vincent yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Ayo majyambere nimeza ariko bamwe aducaho ntanakamaro adufitiye urugero mukagari ka BIRENGA ko mu murenge wa kazo twabuze umuriro kandi ikitubabaza twangiririzwa burigihe badutemera inturusu ziba munsi y’umuriro akagari ntikagira umuriro, centre de sante kandi Ibyo byose namajyambere dufite akeneye umuriro, gusa tubona twiboneye president wacu twakibaza namwe ni mutuvuganire.

Munyaneza John yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka