Bamwe ngo Noheli ntibari buyizihize neza kubera ubukene

Abaturage batandukanye batangaza ko umunsi mukuru wa Noheli batari buwizihize uko babyifuza kuko usanze bari mu bukene.

Muri Gare ya Nyabugogo abagenzi bari benshi bajya gusangira n'imiryango yabo Noheli ariko bamwe bakavuga ko batari buyizihize uko babyifuza kubera ubukene
Muri Gare ya Nyabugogo abagenzi bari benshi bajya gusangira n’imiryango yabo Noheli ariko bamwe bakavuga ko batari buyizihize uko babyifuza kubera ubukene

Aba baturage batangaza ibi mu gihe kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukuboza 2016, aribwo hizihizwa umunsi mukuru wa Noheli.

Abatuye n’abagenda mu mujyi wa Kigali, baganiriye na Kigali Today kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016, bavuga ko Noheli batari buyizihize kimwe kuko hari abo isanze bakennye kubera izuba ryinshi ryavuye rigatuma imyaka itera.

Manirafasha Angelique, ukomoka mu Karere ka Ngororero ariko wari uri muri Gare ya Nyabugogo avuye mu Karere ka Kamonyi, avuga ko kuri we ari bwizihize Noheli nabi kuko ibishyimbo yari yarahinze byapfuye.

Agira ati “Haba iwacu muri Ngororero imvura yacitse ibishyimbo ari uruteja none byahiye (byarapfuye) ntacyo tuzasarura, kandi nageze muri Kamonyi nsanga naho ari uko bimeze.”

Akomeza avuga ko mu myaka yashize ho, mu bihe bya Noheli yagaba yejeje ibishyimbo, akarya umutonore.

Abaguzi mu masoko atandukanye bari barimo ariko atari benshi nko mu myaka yatambutse
Abaguzi mu masoko atandukanye bari barimo ariko atari benshi nko mu myaka yatambutse

Ikindi ni uko mu masoko atandukanye yo muri Kigali aho Kigali Today yageze, wasangaga hari abaguzi ariko bari mu rugero ugereranyije no mu myaka yatambutse aho wasangaga banyuranwamo basa nk’abatanguranwa ibucuruzwa bitandukanye.

Umwe mu bacuruza muri Supermaket, ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko muri ibi bihe bya Noheli nta baguzi benshi bari kubona, agereranyije no mu mwaka wa 2015.

Nubwo agereranya atabigaragaza mu mibare ahamya ko ubungubu abaguzi bagabanutse. Kubwe ngo impamvu abona ibitera ni bukene buriho muri iki gihe.

Gusa ariko nubwo abaturage batandukanye bavuga ko Noheli ibasanze bakennye bamwe ntibibabuza ko bajya kuyisangira n’imiryango yabo.

Abantu bari banshi bashaka kujya gusangira Noheli n'imiryango yabo bamwe babuze amatike
Abantu bari banshi bashaka kujya gusangira Noheli n’imiryango yabo bamwe babuze amatike

Ibyo bigaragarira ku mubare w’abagenzi bari bari muri Gare ya Nyabugogo, baje gutega imodoka zibajyana ku ivuko mu ntara zitandukanye.

Ubwo Kigali Today yahagera yahasanze abantu ibihumbi n’ibihumbi, bamwe bahagaze abandi bicaye, abandi babyigana hari n’abatonze umurongo bashaka tike z’imodoka.

Terigiti, ukora akazi k’ubwubatsi byagaragaraga ko nta cyizere afite cyo kubona itike imujyana i Rwamagana aho akorera. Avuga ko ariko yamaze koherereza umuryango we amafaranga yo kugura ibiribwa n’ibinyobwa by’umunsi mukuru wa Noheli.

Umukozi wa Horizon Express, kimwe mu bigo bitwara abagenzi mu ntara y’Amajyepfo avuga ko bagize abagenzi benshi.

Agira ati "Ni saa cyenda ariko imodoka ya nyuma tugezeho dukatira itike yo kujya i Butare, ni iya saa mbiri n’igice z’ijoro.”

No ku bindi bigo bitwara abagenzi birimo Safari Express, Virunga Express na International bavugaga, wasangaga abantu babyigana, bamwe binuba kubera kubura tike yo kujya gusangira Noheli n’imiryango yabo.

Ahacururizwa ibintu bitandukanye hari hari abaguzi ariko baringaniye
Ahacururizwa ibintu bitandukanye hari hari abaguzi ariko baringaniye

Kujya gusangira iminsi mikuru n’imiryango yabo ngo babifata n’ikintu gikomeye kuko bituma basoza umwaka, bakanatangira undi banezerewe mu mutima.

Ku mazu atandukanye y'ubucuruzi mu mujyi wa Kigali uhasanga imitako igaragaza umunsi mukuru wa Noheli
Ku mazu atandukanye y’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali uhasanga imitako igaragaza umunsi mukuru wa Noheli
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabashima Kuko Mutugezaho Amakuru Meza

alias yanditse ku itariki ya: 27-12-2016  →  Musubize

Abobaturage bapfushije imyaka,nibihangane kuko si muri Ngororero gusa,no mukarere ka Ngoma nuko,hari uduce tumwe natumwe tutaguyemo imvura.Gusa nibihangane ibyiza biri imbere wasanga 2017 ikirere gishobora kuzagenda neza maze tukizihiza Noheli kumutuzo.

Possien Twiringiyimana yanditse ku itariki ya: 24-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka