Bamugabiye inka ahishura uko yaherukaga amata akiri uruhinja

Nteziyaremye Célestin wo mu Karere ka Musanze avuga ko inka yagabiwe igiye kongera kumusubiza ku mata yaherukaga akiri uruhinja.

Abagabiwe inka bahamya zigiye kubasubiza ku mata
Abagabiwe inka bahamya zigiye kubasubiza ku mata

Yabivuze ubwo imiryango itandatu itishoboye yo muri musanze yagabiwe inka n’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Musanze (Musanze Polytechnic) nyuma y’umuganda rusange wabaye tariki ya 29 Ukwakira 2016.

Nteziyaremye w’imyaka 40 y’amavuko, utuye mu murenge wa Kimonyi, nyuma yo guhabwa inka ibyishimo byaramurenze avuga ko agiye kongera kunywa amata aherukaga akiri muto.

Agira ati “Ndanezerwe cyane ndetse sinabona uko mbivuga gusa ndashima gahunda ya Girinka kuko ngiye kongera kunywa amata mu gihe nayaherukaga nkiri umwana baheka mu ngombyi.”

Iyo nka yahawe avuga ko izamuhindurira ubuzima ikanabuhindurira n’abagize umuryango we cyane cyane abana be bakazakura banywa amata.

Agira ati “Ubu njye namaze kubona ko nzagira amasaziro meza kuko umuntu wanyoye amata ashisha yumva akagira ubuzima bwiza n’ubw’abagize umuryango.”

Mu nka bagabiwe harimo n'izihaka
Mu nka bagabiwe harimo n’izihaka

Abagabiwe inka bahamya ko nta bundi buryo bari bafite bwari kuzatuma borora inka uretse guhanga amaso gahunda ya Girinka.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Musanze Polytechnic, Abayisenga Emile yatangaje ko muri zimwe mu nshingano z’iryo shuri harimo no guhindura imibereho y’abaturage baturanye naryo.

Agira ati “Binyuze mu bumenyingiro twigisha bujyanye n’ubuhinzi n’ubwubatsi mu guhundura imibereho y’abatuye agace ishuri riherereyemo.”

Marie Claire Uwamariya, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Musanze yashimangiye ko inka bahawe zizazanira impinduka nziza abazihawe barwanya imirire mibi, bakabona n’ifumbire.

Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Musanze ryanishyuriye abatishoboye 321 ubwisungane mu kwivuza (Mitiweli).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Musanze polytechnic irasobanutse n’abandi barebereho ubundi urore ngo iterambere turarigeraho vuba.

Niyigena Beatrice yanditse ku itariki ya: 30-10-2016  →  Musubize

YOOO UMUSAZA NYAKUBAHWA P.WA R.PAUL KAGAME ARAKARAMA.GUTANGA AMATA KUBATAYAHERUKAGA MUSANZE MWISHIME NATWE KARONGI TUMURI INYUMA OYE.

HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 30-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka