Bakora amavuta yo kwisiga mu bishashara by’inzuki bakayagurisha

Abavumvu bo mu Karere ka Kamonyi bihangiye umurimo wo gukora amavuta yo kwisiga mu bishashara by’nzuki bisigara iyo bamaze gukuramo ubuki.

Ayo macupa asa n'umweru niyo arimo amavuta bakora mu bishashara by'inzuki
Ayo macupa asa n’umweru niyo arimo amavuta bakora mu bishashara by’inzuki

Abo bavumvu ni abibumbiye muri Koperative yitwa “KODA” ikorera mu murenge wa Kayumbu.

Twagirimana Alexandre, umwe mu bagize iyo Koperative avuga ko Koperative yabo yatangiye mu mwaka wa 2010. Batangiye batunganya ubuki bakabushyira mu bikoresho byabugenewe bakabugurisha.

Muri uko gutunganya ubuki ngo hasigaraga ibishashara byavuyemo ubuki bakabita. Nyuma ngo nibwo batekereje icyo bajya bibakoramo maze muri 2013 batangira kujya babisongesha, bakabikoramo amavuta yo kwisiga na bouji zo gucana.

Twagirimana avuga ko kugira ngo amavuta aboneke babanza gushongesha ibyo bishashara bakavangamo amavuta y’ubuto ya soya cyangwa ay’ibihwagari, ubundi bagashyiramo umubavu w’indabyo z’igiti cyitwa Geranium, hakavamo amavuta y’igikotoro yo kwisiga.

Akomeza avuga ariko kubera kubura ibikoresho bihagije birimo ibishashara n’imashini zibishongesha, bakora amavuta make agashira abantu bakiyakeneye.

Ayo mavuta bakora hari ayo bagurisha 2000RWf nayo bagurisha 1000RWf.

Twagirimana ati “Dufashwa n’umushinga ARDI, ariko ubufasha dufite ni buke ku buryo tubona ibi dukora bidatera imbere ngo bikwire mu masoko menshi. No kutagira icyemezo cy’ubuziranenge ni indi mbogamizi itubuza gukwirakwiza ibikorwa byacu.”

Ayo mavuta yo kwisiga afite mu ntoki niyo bakora mu bishashara by'inzuki
Ayo mavuta yo kwisiga afite mu ntoki niyo bakora mu bishashara by’inzuki

Akomeza avuga ko ibishashara by’inzuki bakuramo amavuta ari ibyo bakura mu mizinga yabo ya Kinyarwanda bafite kuko ngo iya kizungu yo nta bishashara bakuramo kugira ngo inzuki zikomeze gutanga umusaruro.

Tariki ya 16 Kamena 2017, ubwo hasozwaga imurikabikorwa ryari rimaze iminsi itatu ribera muri Kamonyi, abo bavumvu n’abandi bakora ibikorwa bitandukanye bigaragaraza udushya bemerewe ubufasha.

Ibishashara by'inzuki n'ibyo nibyo bashongesha bakabikuramo amavuta yo kwisiga
Ibishashara by’inzuki n’ibyo nibyo bashongesha bakabikuramo amavuta yo kwisiga

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Claver Gatete wasoza iryo murikabikorwa yijeje ubufasha abakora udushya kuko ngo inzego za Leta zishinzwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda zishobora kubafasha kubona ibikenewe.

Aragira ati “Nta handi ubukungu bw’igihugu buva. Ibi rero birashoboka, ari uko twese dufatanyije, kugira ngo twongereho agaciro, twongereho ubuziranenge, kugira ngo turebe ko twagera ku masoko mpuzamahanga.”

Akomeza kandi arasaba uturere kujya dutumira ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB n’Ikigo gishinzwe Ubuziranenge RSB mu mamurikabikorwa kuko ari byo bifasha mu kumenekanisha ibikorerwa mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndifuza kumenya aho twabona aya mavuta mu mugi wa KIGALI.

Murakoze.

Beatrice MUKAMULISI yanditse ku itariki ya: 25-05-2022  →  Musubize

AYAMAVUTA AVA MUBISHASHARA BY’INZUKI NAJYE NDIFUZA KUMENYA UKO BAYAKORA KUKO NDI UMUVUMVU NKABA IBISHASHARA BYANJYE BIMFIRA UBUSA NDIFUZA NIMERO YANYU HANYUMA TUKAVUGANA UKO MWABINYIGISHA, MURAKOZE

ALIAS yanditse ku itariki ya: 30-10-2019  →  Musubize

Ndifuzakumenya,ukogukora,amavutamubishasharabikorwa

Muhawenimanabrigitte yanditse ku itariki ya: 25-10-2020  →  Musubize

Turipfuzako mwotugezaho inyigisho zijanye no gukora amavuta.

Hamza yanditse ku itariki ya: 28-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka